Kiliziya Gatolika mu Rwanda mbere 1959 yafatwaga ite? Kuva 1994 ifatwa ite kugeza ubu?
Aho yageze yigisha ivanjiri niho yageze yigisha urwangano.Abagiye mu bikari byabasenga gusega nabo ntibarebewe izuba. Abo bigizeho Imana bakabicuzaho ibyaha nabo ntibabarebeye izuba.
Ihame rishingiye ku ivanjiri ryazanywe na Kiliziya Gatulika. Abambere babatijwe cyangwa bize gatigisimu bemeza ko hari ibyo yagiye ikuraho by’umuco nyarwanda.
Urugerero rwakuweho maze urubyiruko hamw enabandi batangira kugana ku Misiyoni ariyo Kiliziya maze biga ijambo ry’Imana karahava. Uwakoraga kwa Padri ariho bitaga ku Misiyoni yarubahwaga cyane kuko bafatwaga nkabavugana na Yezu Kirsto. Icyunamo kigitangira ,aho abanyarwanda bibukaga miliyoni y’Abatutsi irenga yishwe urwagashinyaguro Kiliziya Gatulika yo yasabiraga abasaza imbabazi zo gufungurwa.
Ntitujye mu mateka ,ariko tujye mu burenganzira bwa muntu,kuki batasabira abazize ubwoko bwabo bagasabira ababwishe? Amakuru ava ahizewe ngo hagati muri Kiliziya Gatulika hari bamwe basanze itangazo risabira imbabazi abasaza cyangwa abarwayi bahamijwe icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi ryaba rihabanye n’ivugabutumwa ishingiye ku iyobokamana.
Nyuma yaho Kiliziya Gaturika yasohoye itangazo kuri tariki 13 Mata 2019, rishyirwaho umukono na Musenyeri Filipo Rukamba, Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda. Umunyarwanda urebwa n’ikibazo cyabaye cyo gukorera Abatutsi jenoside yabonye iryo tangazo asanga Kiliziya Gatulika yisubiyeho,ahubwo yo yarikwiye gutanga umusanzu wo kubaka ubumwe n’ubwiyunge.
Iryo tangazo ritangira rivuga ko muri iyi minsi Abepiskopi batandikiye abakiristu babashishikariza gukomeza guharanira ubumwe n’ubwiyunge, gusaba imbabazi no kuzitanga mu rwego rwo kwibuka twiyubaka.
Muri iyo baruwa ngo hari ibyakomerekeje abantu cyane cyane ibirebana n’ibyo gusabira abashaje cyane n’abarwayi cyane bari mu munyururu bafungiwe icyaha cya jenoside. Kiliziya ikavuga ko hari abantu byakomerekeje cyane.ikagira iti” Ikagira iti “Tubabajwe n’uko byakomerekeje abantu cyane cyane n’igihe twabivugiye, ibyo si byo twari tugamije.
Dusabye imbabazikuko twabivuze muri iki gihe gikomeye cy’icyunamo. Dukomeje gufata mu mugongo abacitse ku icumu n’umuryango nyarwanda muri rusange muri iki gihe twibuka abacu bazize jenoside yakorewe Abatutsi. Imana ihoza imbabare ibahumurize kandi idufashe kubakomeza cyane cyane muri ibi bihe bitoroshye.” Isesengura ryerekana ko itanagzo ritigeze ryerekana niba Kiliziya yararetse burundu kuvugira abo yasabiraga imbabazi.
Niba Kiliziya yarasabye imbabazi ikavuga ko yazisabye mu gihe kitaricyo ,noneho icyunamo cy’iminsi ijana nikirangira izongera izisabe? Umunsi hasozwaga icyunamo ku musozi wa Rebero ahashyinguwe abanyepolitiki bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi Dr Bizimana yamaganye icyo cyifuzo cyo kurekura abasaza,yerekana ko byaba ari ukwirengagiza ukuri,kuko yakomeje yerekana ko abo basaza aribo baroshye u Rwnada mu makuba yahitanye miliyoni y’abatutsi irenga.
Dr Bizimana we asanga kurekura abasaza ari ukuniga ukuri ku buryo bwo kwirengagiza ibyaha bakoze. Ikindi yavugiye ku musozi wa Rebero ni uko yerekanye ko abo bashaje batarareka umugambi wabo mubi kuko batigeze birega ngo basabe n’imbabazi.
Abasaza benshi babaye mu ishyaka MDR Parimehutu bazi uko babiba urwangano ruhembera amacakubili. Uko imyaka iza indi igataha hagenda hagaragara imyumvire ikomeye kuko ntawurahagarara mu ruhame ngo yerekane aho biciye abatutsi,ariko yemera icyaha n’uruhare yakigizemo.
Inzego cyangwa imiryango irengera abarokotse jenoside yakorewe abatutsi ntiragaragaza ishusho yabo bahagarariye ihagaze cyane ko n’ubu hari abatagira aho bashyira umusaya imyaka makumyabili n’itanu ikaba ishize.
Murenzi Louis