Twuzuzanye Rwanda yabaye igisubizo cy’abafite ubumuga ibakura mu bwigunge.

Twuzuzanye yashinzwe 2004 itangira yigisha inyigisho zinyuze mu ikinamico

Ngendahimana Anastasie uhagarariye abafite ubumuga mu karere ka Ngororero(photo ingenzi)

Kuri uyu wa gatanu taliki 22/ugushyingo 2019 mu Murenge wa Kabaya uherereye mu karere ka Ngororero mu Intara y’Iburengerazuba niho Twuzuzanye Rwanda yageze ikangurira urubyiruko kwirinda gukora imibonano idakwingiye hagamijwe gukumira inda zitateguwe bityo rukubaka ejo hazaza heza kandi amakimbirane.

Abafite ubumuga bitabiriye ibiganiro[photo ingenzi]

Ababyeyi batandukanye ndetse n’urubyiruko bari bitabiriye iki kiganiro bagejejweho ubukangurambaga na THT, aho yabwiye ababyeyi ko  bagomba gukangurira abana babo kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, mu rwego rwo kwirinda inda zitateguwe ni zindi ngaruka zitandukanye.

Abafite ubumuga bo mu murenge wa Kabya(photo ingenzi)

David Twizerimana,Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango wita kubafite ubumuga (THT) yibukije abafite  ubumuga ko nabo bagomba kwiyitaho, bakirinda imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Akomeza avuga ko bafite ubuzima nk’ubwabandi ati “Ntabwo abafite ubumuga bakwiye gukorerwaho imibonano mpuzabitsina n’abantu bitwaje ibihuha by’uko bavura umwaku.”

 Igihe cyose urubyiruko rugize imyaka runaka y’ubukure iyo rukoze imibonano mpuzabitsina idakingiye ishobora kuvamo gutwara inda mu gihe rutateguye.

Akenshi  bikunze kugaragara ko abana bavutse muri ubu  buryo butateganirijwe nibo bakunze kwisanga mu mihanda bari gusabiriza kandi nabo Atari amakosa baturutseho, bityo bakavamo za mayibobo rimwe na rimwe bikarangira bagiye muri gereza.

Inyigisho zibanda ku myororokere  zikwiye guhabwa buri wese utangiye kugira ubukure yaba umukobwa cyangwa umuhungu.

Twuzuzanye Rwanda ikorera ubukangurambaga abafite ubumuga kugirengo bo guhezwa bakorerwa ihohoterwa.

Umukozi w’Akarere witwa Peter yatanze inyigisho zikangurira urubyiruko uko imyororokere igenda iboneka cyane k’umwana w’umukobwa watangiye kugaragaza ubukure.

Umwana w’ umukobwa watangiye kujya mu mihango agomba kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye (gukoresha agakingirizo) bikaba kizira ko utaruzuza ubukure ngo ashinge urugo.

Twuzuzanye ibinyujije mu nyigisho y’ikinamico yeretse ababyeyi ko kutaganiriza abana babo kubuzima bw’imyororokere ariyo ntandaro y’inda  nyinshi zitateguwe.

Abakurikiye ikiganiro cyanyujijwe mw’ikinamico batangaje ko hari bimwe batajyaga bamenya, ariko ubu bakaba babimenye bikanabasigira isomo kuburyo bw’imyororokere.

Abafite ubumuga bo bishimiye ko babonye ubuvugizi bakaba baravuye mu bwigunge. Nawe gira umutima utanga inama ku myororokere bityo birinde inda zitateguwe, bityo abana bavuka muri ubwo buryo. Ejo hazaza hasaba kwigisha urubiruko uko rugomba kwitwara kubuzima bw’imyororokere.

Umurenge wa Kabaya ni umwe muyagaragayeho abangavu batwise inda zitateguwe, ibi abaturage bagaragaje ko biterwa no kudaha abana inama zishingiye kubukure ndetse n’ibihe by’uburumbuke byayo.

 

ingenzinyayo com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *