Akarere ka Muhanga umutekano uragerwa ku mashyi mugihe irondo ryo ryigize ntibindeba.

Abatuye mu karere ka Muhanga baratabaza Guverineri Gasana Emmanuel kubera abajura bakajije umurego.

Abaturage batuye umujyi wa Gitarama mu karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo baratabaza kubera umutekano ukomeje kubakorerwa.

Gasana Emmanuel Guverineri w'Intara y'amajyepfo[photo archieves]

Buri muturage wese utuye ka Bacuzi, Ruvumera, mu Kivoka no mu Kinamba, ishyamba rya Kabgayi nahandi baratabaza kubera ukuntu bahohoterwa ku buryo burenze urugero.

Akarere ka Muhanga kakaba kibazwaho byinshi hashingiwe ku dutsiko twiyemeje kurya tudakora tugambiriye gutungwa nibyo tunyaze rubanda.

Ni mugihe mu Rwanda bizwi ko inzego zacu zifite ubuhanga bwo kurinda umutekano, ariko ukumva mu gihugu hagati igitsina gore kidashobora kunyura mu duce tumwe na tumwe kuva sa kumi nebyeri z, umugoroba bitewe n’umutekano muke uba uharangwa.

Ubwo twaganiraga n’umwe mu baturage batuye i Muhanga twamwise Habimana Rachid(amazina ye yahindutse), tuganira yagize ati “Dufite umutekano muke kandi buri munsi hakorwa inama zo kurwego rw’umudugudu nabo bakabigeza ku kagali  ariko ntagikorwa ngo tugire umutekano.”

Akomeza avuga ati “kindi kibabaje twakwa umusanzu w’umutekano  wo guhemba irondo ntihagire igikorwa ngo tugire umutekano.”

Umugore wafashwe ku ngufu tuganira twahinduye izina rye tumwita Mukamana, yagize ati “birababaje kubona duhohoterwa tugafatwa ku ngufu ntihagire igikorwa ngo bicike, ahubwo bikarushaho kwiyongera.”

Uyobora umwe mu mudugudu mu murenge wa Nyamabuye tuganira yanze ko dutangaza amazina ye ku bw’umutekano we, yagize ati “ubu twebwe bo ku rwego rw’umudugudu nitwe tubazwa ibibazo by’ umutekano muke kandi wakabajijwe Polisi, Dasso kongeraho irondo, ikibabaje uko bukeye hatangwa raporo.”

Umudaso umwe ukorera ku karere ka Muhanga nawe tuganira yemeye ko umutekano udahagije, kandi ko ntarwego na rumwe rutabizi kugera ku ntara.

Twamubajije ingamba ziri gufatwa nyuma yo kuba abaturage bahohoterwa ku buryo bw’indengakamere? Dasso ati “inama zirakorwa dutegereje umwanzuro.

Twegereye umupolisi wo murwego rwa ofisiye nawe tuganira yanze ko twatangaza amazina ye, yadutangarije ko hatangiye iperereza kugirengo hamenyekane buri wese uri mu mutwe wabo bigize indakoreka bagamijwe gutungwa no guhungabanya umutekano wa rubanda.

Nubwo inzego z’umutekano zidahwema kuvuga ko umutekano ari nta makemwa gusa biracyagaragara ko hari umubare w’abaturage bakibangamirwa n’abagizi ba nabi bityo nihatagira igikorwa ngo bahumurize abaturage bamwe ngo barata ingo zabo bajye gucumbika, Inzego bireba nimwe muhanzwe amaso.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *