Abakirisitu bÔÇÖitorero EDNTR baratabaza inzego zÔÇÖumutekano

Ubeshya ko uzi ubwenge bwacya ugasanga izo wagambaniraga zinikije bwake yakugariza urugo rwawe ukajya gufunguza ngo buke kabili. Ibi rero nibyo biri k’umugabo witwa Twagirimana Charles wabujije itorero rya EDNTR umutekano none ubu akaba abeshya ko ari umuvugizi waryo. Minisitiri Kaboneka nafashe itorero rya EDNTR

                              Minisitiri Kaboneka nafashe itorero rya EDNTR

Ubuyobozi bw’itorero rya EDNTR hamwe n’abakirisitu baryo bakomeje kwibaza ukuntu batanze ikirego muri polisi y’igihugu ishami ry’ubugenzacyaha ngo bababariza umutekamutwe witwa Twagirimana Charles ukomeje kugenda avuga ko ari umuvugizi ,kandi yarirukanywe kubera amakosa ahanitse yakoreye itorero. Inzego z’ibanze zihagarariwe na Mininsiteri y’ubutegetsi bw’igihugu iyobowe na Minisitiri Kaboneka Francicis zikomeje kwamagana Twagirimana kubera ko bamutahuyeho ibinyoma. Twagirimana yari pastier ushinzwe uturere twa Muhanga,Kamonyi ,Ruhango mu ntara y’amajyepfo kongeraho n’akarere ka Ngororero mu ntara y’iburengerazuba. anastase

RGB nikomeze kuba maso yamagane Twagirimana n'agatsiko ke

Twagirimana yabanje kuba mu idini rya ADEPR aza kuvamo yerekeza mu idini rya EDNTR ageramo yabanje kwiyorobeka yigira intama kandi ari ikirura. Nyakibi ntirara bushyitsi Twagirimana yaje kuza gutanga amasheke atazigamiwe kugeza naho akora amakosa anyuranije na bibiliya arihanangirizwa yanze kwihana nk’umukozi w’itorero ryigisha ijambo ry’imana arirukanwa.ACP-Theos-Badege

 Mubushishozi bwa Police y'igihugu nibwo abakirisitu ba EDNTR bahanze amaso

Twagirimana amaze kwamburwa inshingano za gipasiteri yaremye umutwe w’abanyamadini bose birukanywe mu madini atandukanye barimo Rwamunyana Etienne bahitamo kubuza EDNTR umutekano. Twagirimana n’agatsiko ke karimo Rwamunyana bakoze impapuro mpimbano bagiye muri RGB ibamaganira kure. Twagirimana yaje kugana inzego z’ubuyobozi bw’uturere twa Muhanga bamwamaganira kure bamubwira ko niyongera no kwiyita umuvugizi w’itorero bazamufunga akizwa n’amaguru. Twagirimana kubera kwambikwa ikinyona ngo yabaye Bishop na Rugabira yahise agaba igitero mu itorero rya EDNTR mu karere ka Kamonyi nabwo ubuyobozi bugiye kumufunga ariruka ati:izo nizo mpundu mporana n’ubundi nagirango abo naririye amafaranga mbabeshya ko nzabaha amaparuwase batamerera nabi.karoli

 Twagirimana n'agatsiko ke bakomeje gutsindwa kuko n'inzego z'ubuyobozi zarabamaganye kugeza urusengero rufunguwe

Twagirimana yakomeje kubeshya agira amahirwe abifashwamo na Gtifu w’umurenge wa Gatenga ariwe Manevure,bukeye meya w’akarere ka Kicukiro abigenzuye asanga gufunga urusengero bishobora kujyana akarere mu nkiko kandi kagatsindwa ahita ategeka uwarufunze kurufungura akoresheje ikaramu nk’uko ari nako yarufunze. Twagirimana yaje kugana RGB imwamaganira kure . Ubu rero amwe mu makuru agera ku kinyamakuru ingenzinyayo twakuye ahizewe abayadutangarije bakadusaba ko tutatangaza amzina yabo kubera impamvu z’umutekano wabo ,badutangarije ko umwe mu bashyikirijwe ikirego mu bugenzacyaha yaje kubwira ubuyobozi bw’itorero rya EDNTR ko umutubuzi Twagirimana yavuzeko hahinduwe amategeko ayigenga. twa2

               Rwamunyana yashoye aye ngo azaba pasiteri none abuze byose nk'ingata imennye

Aha rero abo dukesha ayamakuru badutangarije ko Twagirimana adakwiye kugira ijambo mu itorero rya EDNTR kuko yirukanywe kandi ntawagira ububasha bumugarura  ,mugihe yirukanywe azira ko atatira inshingano za gipasiteri. Ikindi Twagirimana yataye ibaba kuko no mu nkiko yari yareze ko urusengero rwafunzwe none rwarafunzwe kandi niwe wari wakoze imitwe yo kurufungisha. Abatabara nibatabare amazi atararenga inkombe kuko amakimbirane akururwa no kudahna abatubuzi nka Twagirimana ubuza umutekano imbaga nyarwanda ayibuza uhimbaza ijambo ry’imana.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *