ITANGAZO KU MIGENDEKERE Y’IBIKORWA BYO KWIBUKA KU NSHURO YA 26  JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI HUBAHIRIJWE AMABWIRIZA YO KWIRINDA KORONAVIRUS

  1. Umurongo rusange

Muri iki gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya Koronavirusi n’igihugu cyacu kirimo, Abanyarwanda bazibuka Jenoside yakorewe Abatutsi hubahirizwa amabwiriza yatanzwe na Guverinoma y’u Rwanda yo kwirinda no kurwanya iki cyorezo.

Umurongo ngenderwaho uzafasha abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi ni Twibuke Twiyubaka (Remember-Unite-Renew).

Nta biganiro bizatangwa mu midugudu no mu bigo bya Leta n’abikorera nkuko byari bisanzwe bikorwa mu cyumweru cy’icyunamo. Ibiganiro byose bizatangirwa kuri za radiyo, Televiziyo n’imbuga nkoranyambaga.

 

Urugendo rwo Kwibuka ruba tariki 7 mata ntaruzaba.

Umugoroba wo kwibuka wakorwaga tariki ya 7 Mata n’ahandi hose wakorwaga ku yandi matariki yo kwibuka nawo ntawo uzaba.

Abaturage bazibukira mu ngo zabo babifashijwemo n’ibiganiro bizahita mu itangazamakuru : radiyo, Televiziyo, Imbuga nkoranyambaga….

Igihe habaye ikibazo cy’ihungabana abantu bari mu ngo, hazakoreshwa kwiyambaza umujyanama w’Ubuzima cyangwa guhamagara umurongo wa telefoni utishyurwa kuri numero 114.

Kwibukira ahantu hatandukanye hirya no hino mu gihugu nkuko byari bisanzwe bikorwa mu gihe gisanzwe cyo kwibuka birahagaritswe kugeza igihe cyose amabwiriza yatanzwe na Guverinoma y’u Rwanda yo kwirinda no gukumira icyorezo cya Koronavirus atarahinduka.

2) Imigendekere yo Kwibuka 26 n’Uburyo buzifashishwa

 

2.1) Tariki ya 7 mata 2020

Saa yine za mu gitondo ku Rwego rw’Igihugu

Ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, hazabera igikorwa kigufi cyo kunamira abazize Jenoside, gushyira indabo ku mva, kwenyegeza urumuri rutazima, gufata umunota wo Kwibuka bikurikirwe n’Ijambo nyamukuru rizanyuzwa kuri za Radiyo, Televiziyo no ku mbuga nkoranyambaga.

Mu gihe, ku Rwibutso rwa Gisozi, hazaba hubahirizwa umunota wo Kwibuka, abaturage nabo bazawubahiriza mu ngo.

Saa yine za mu gitondo  mu Turere tw’u Rwanda

Hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda Koronavirus, buri Karere kazagena itsinda rito rizajya ku rwibutso rw’Akarere, bakore umuhango mugufi wo kunamira abazize Jenoside no gushyira indabo ku mva, bahagarariye abandi: Mayor w’Akarere, Umuyobozi wa Njyanama, Perezida wa IBUKA, Perezida wa AVEGA, Umuyobozi wa Polisi, Umuyobozi w’Ingabo, Uhagarariye urubyiruko, Uhagarariye amadini n’amatorero. Habaye impinduka zamenyeshwa Uturere.

Abanyamakuru bari mu Turere bazoroherezwa gukurikira ibi bikorwa.

  1. 7 Mata 2020 nyuma ya saa sita

Guhera saa cyenda, hazaba ikiganiro kuri za Radiyo na Televiziyo binyuzwe no ku mbuga nkoranyambaga bisobanura amateka ya Jenoside n’ingamba zo kuyabungabunga binyuze mu bushakashatsi n’ikoranabuhanga.

  1. 7 mata 2020 ku mugoroba

Guhera saa kumi n’ebyiri, hazatangwa ubutumwa bwo guhumuriza no kwiyubaka bwa Perezida wa Ibuka ku Rwego rw’Igihugu, afatanyije na bamwe mu bayobozi b’Imiryango y’abacitse ku icumu bari mu Rwanda no mu mahanga.

  1. Mu cyumweru cyo kwibuka (7-13 mata 2020) 

Buri munsi, guhera saa cyenda z’amanywa, hazaba ibiganiro bitandukanye bijyanye n’icyunamo binyuzwe kuri za radiyo, Televiziyo n’Imbuga nkoranyambaga, hakazatangwa umwanya ku batumirwa bari mu gihugu n’abari mu mahanga.

Mu yandi masaha, hazabaho gahunda zitandukanye zirimo, ubuhamya, filime zerekeye amateka ya Jenoside bizahitishwa kuri za Radiyo na Televiziyo no ku mbuga nkoranyambaga.

  1. Gusoza icyumweru cy’icyunamo (13 mata 2020)

Saa yine za mu gitondo: hazaba igikorwa cyo kunamira no gushyira indabo ku mva zishyinguyemo abanyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bazizwa kutemera umugambi wa Jenoside ndetse no ku mva zishyinguyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside ishyinguye ku Rwibutso rwa Rebero.

Saa cyenda: hazaba ikiganiro kizanyuzwa kuri za radiyo, Televiziyo no ku mbuga nkoranyambaga ku ruhare rw’amashyaka ya politiki muri Jenoside no ku kamaro ka politiki nziza mu kubaka igihugu no guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

  1. Kwibuka mu gihe cy’iminsi 100

Ibikorwa byo kwibuka bisanzwe bibera ahantu hatandukanye mu gihugu hiciwe abantu muri Jenoside ntabizahabera. Abantu bazibukira mu ngo nkuko byavuzwe haruguru.

Kwibuka mu minsi 100 bizakorwa gusa mu gihe amabwiriza yaba ahindutse, ibikorwa byose byo mu gihugu bisubukuwe, hakazakurikizwa icyo amabwiriza mashya yaba ateganya, ariko nabwo bikagabanywa mu rwego rwo gukomeza kwirinda.

Icyo gihe, buri Karere katoranya Site imwe (1) yo kwibukiraho ifite amateka akomeye, bigakorwa inshuro imwe mu Karere, mu kwezi kwa Gicurasi na Kamena, hagateganywa ibya ngombwa byose bikenerwa mu kwirinda, ariko byose bizaterwa n’amabwiriza tuzahabwa n’inzego zibishinzwe.

Tuributsa ko muri iyi minsi yose yo Kwibuka, uwagira ikibazo wese cy’ubuzima yakwifashisha umurongo wa telefoni utishyurwa 114.

Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi Twiyubaka, twubahiriza amabwiriza ya Leta yo kwirinda no gukumira icyorezo cya Koronavirus.

 

Kigali, ku wa 29 Werurwe 2020

 

 

Dr BIZIMANA Jean Damascene

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *