Intambara y’ubutita hagati y’Abalimu nabayobora Umwalimu Sacco irakomeje.

Urwikekwe rukomeje guteza intambara y'ubutita hagati y'Abalimu nabayobora Umwalimu Sacco, aha barapfa amafaranga yabo abitswamo akaba nta nyungu abagirira.

Ninde utarengera umwalimu? ninde urengera umwalimu? ninde ufite urufunguzo rw'ikibazo cyugarije mwalimu? Leta y 'u Rwanda yaje kumva ibibazo byugarije umwalimu, ihita ishyiraho Koperative (umwalimu sacco) aha kwari ukugirengo ibagoboke mugihe bake eye amafaranga mu buryo bwihuse.

Itangira ry' Umwalimu Sacco ryatangijwe n'amafaranga Leta ishyizemo. Umwalimu yatangiye akatwa 5%ajya muri Koperative Umwalimu Sacco.

Ikibabaje kinateza intambara y'ubutita hagati yabo yashingiwe nabayobora Koperative umwalimu sacco, ni uko muri ikigihe isi yugarijwe na Korona virus batabagoboka nk'abanyamuryango kongeraho ko abayobora bo bifitiye ingamba zo kubaka amazu bazakoreramo.

Umwalimu wigisha ku ishuri ryisumbuye rya Cyahafi mu karere ka Nyarugenge aganira n'ikinyamakuru ingenzi yagitangarije ko buri mwalimu wese wo mu Rwanda wigisha mu ay'abanza nay'isumbuye yatangiye kurambirwa imikorere mibi ya Koperative umwalimu sacco.

Yagize ati"iyo ufashe ideni nta nubwo yayandi ukatwa ahabwa agaciro, ahubwo yibera anezeza abayobora umwalimu sacco, aho guherwaho ugabanyirizwa ayo wishyuzwa ku ideni uba warafashe, nabwo ukarihabwa wasiragijwe.

Uwigisha ku ishuri ryo mu karere ka Muhanga we yadutangarije ko nadahabwa ubufasha muri ibi bihe by'icyorezo nakirokoka a ahita ayivamo.

Twashatse kumenya impamvu azayivamo? Asubiza yagize ati"nonese niba waba ukatwa amafaranga ukaba umaze imyaka icumi amakuba nkaya yaza ukerekwako bagiye kubaka amagorofa urumva byaba bimariye iki? Uyobora Koperative umwalimu sacco yabwiye itangazamakuru ko ayo bagiye bakatwa ari ayo gukora imirimo ya buri munsi ko ayo kugabana ataraboneka.

Aha hakaba hatavugwaho rumwe hashingiwe ko utajya mu mushinga abandi baburaye.

Urwego Rushinzwe amakoperative mu Rwanda rwo rurakangurira abayayobora kugoboka abanyamuryango bayo cyane mubihe nk'ibi isi yugarijwe niki cyorezo.

Abarengera mwalimu nimukurikirane uko ifaranga ryabo ricungwa, kuko bo bavuga ko barengana.

 

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *