Mfashijwe n’urubanza rw’Imana ku byaha byanjye… Umwe mu bitabiriye igiterane cyahurije hamwe abasaga miliyoni 800 kuri murandasi
Abantu basaga miliyoni 800 bo mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda bitabiriye igiterane cyabaye binyuze kuri murandasi KuvaTariki 10- 15 Gicurasi 2020 cyateguwe na Good News Mission ndetse na Korean Christian Association (KCA), bagaragaje ko bafashijwe n’ubutumwa bwagitangiwemo .
Ni igiterane cyayobowe n' umuvugabutumwa Rev. DrOck Soo Park, washinze Good News Mission, IYF ndetse na korali mpuzamahanga yitwa Gracias Choir.
Uretse kuba ari giterane cyanyujijwe ku mbugankoranyambaga nkaYoutube, Facebook cyanatambukijwe ku bigo by'amateleviziyo arenga 290.
Ubutumwa bwagitangiwemo bwatumye ibitangangazamakuru n’imbuga cyaciyeho bisaba ko cyakongererwa amatariki bituma ava ku ku itariki ya 10 kigeza ku itariki 15 gicurasi 2020.
Gasengayire Beatrice ni umwe mu banyarwanda bitabkiririye iki giterane,yavuze ko ko yafashijwe n’ubutumwa bwatangiwe muri muri iki gitaramo agira ati: “Mfashijwe n’urubanza rw’Imana ku byaha byanjye ko imbona nk’umukiranutsi ku bw’ubuntu bwayo.”
Maria Soler nawe utuye Connecticut muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangajwe n’iri vugabutumwa bituma yandika ubutumwa bugira buti : “Sinari narigeze mpura n’umubwirizabutumwa wigisha iby’agakiza gatunganye kasohojwe na Yesu akoresheje ibitambo…”
Iki igiterane cyayobowe n' umuvugabutumwa Rev. Dr Ock Soo Park, washinze Good News Mission, IYF ndetse na korali mpuzamahanga yitwa Gracias Choir cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: "Yesu yogeje ibyaha byacu byose, azurirwa kubihamya, Yesu ntiyatsinzwe."
Mu butumwa yatanze, Rev. Dr Ock Soo Park yibanze ku kugaragaza uburyo Yesu yogeje ibyaha by’ab’isi byose.
Yagize ati: " Iyo nirebye mbona ndi umunyabyaha ariko nareba mu ijambo ry'Imana, nkabona rimbwira ko ndi umukiranutsi. Nasanze rero ntakwiye kugisha Imana impaka, ndetse nsanga ntakwiye kwemera ibitekerezo byanjye ngo mbirutishe ijambo ry'Imana.
Uyu Ock Soo Park aherutse mu Rwanda muri Mutarama aho yahuriye n’abakozi b’Imana muri Marriott hotel mu cyiswe Christian Leaders Fellowship(CLF) aho yabahuguye ku myumvirei kwiriye kuranga abakozi b’Imana.
Abayobozi ba gikirisitu hirya no ku isi banyujijemo ubutumwa bw'ishimwe bahamagarira abantu b'ingeri zose gukurikirana icyo giterane.
Korali mpuzamahanga "Gacias Choir" yasusurukije abantu benshi bacyitabiriye binyuze mu ndirimbo zo guhimbaza Imana
Ubutumwa bwagitangiwemo bwunze abakristo bo hirya no hino ku isi baba umwe kandi bushyira ibyiringiro n’intege nshya mu batuye isi barimo guca mu bihe bikomeye kubera COVID-19.
Yanditswe na Marie Louise MUKANYANDWI