ADEPR biro nyobozi yakiriye umuvugizi wungirije asohoka muri gereza.

Imana ishimwe kuba umuvugizi wungirije asubiye mu muryango we no mu mirimo ye y'ivugabutumwa.

Ubwo imbaga y'abantu batandukanye bari kuri gereza ya Kigali iherereye mu murenge wa Mageragere bagiye kwakira Rev Karangwa John wagizwe umwere.

Iyi nkubiri yose yarimo ibice bitatu, hari igice cy'umuryango wa Rev Karangwa, hari igice cy'abaje bo mu itorero hakiyongeraho nabatifuzaga ko yafungurwa.

Umwe kuwundi mubari baje kwakira Rev Karangwa batangiye kuvuga ngo twaragusengeye, none Imana yumvise amasengrsho. Abagize uruhare ngo Karangwa John afungwe, cyangwa ababigize ngo afungurwe bose bari bafite amatsiko yo kumva isomwa ry'urubanza.

Imana yakoze ibikomeye umugani w'abarokore Rev Karangwa agirwa umwere.

Uko iminsi izagenda iza umwe kuwundi afite amatsiko yejo hazaza ha ADEPR hagendewe ku bikorwa bigenda bikorwamo.

 

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *