As Muhanga irahumuriza abakinnyi n’abakozi bayo ko ntagusesa amasezerano.
Ibihe bibi byugarije isi byatejwe n'icyorezo cya Coronavirus byazahaje ubukungu bigeze k'umupira w'amaguru kigiza nkana.
Inkuru yacu iri ku ikipe ya As Muhanga ibarizwa muri ako karere kabarizwa mu ntara y'Amajyepfo.
Abakinnyi bakinira As Muhanga baganira n'ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo com bagitangarije ko batangazwa nabavuga ko basheshe amasezerano n'umukoresha wabo.
Aha bakomeje bagira bati"kuki bibanda kuri As Muhanga kandi naza Kiyovu sports zaramaze kubwira abakinnyi babo nabandi bakozi ko bahagaritse amasezerano?
Umwe mubafana b'ikipe ya As Muhanga we yagize ati"coronavirus ni icyorezo cyugarije ubuzima bu isi kandi ntiwagumana umukinnyi mu gihe hari gahunda mu mujyi wa Kigali ya guma murugo na guma mu karere.
Twashatse kumenya ingamba bafitiye ikipe yabo?Umufana yagize ati"twe mu nshingano harimo gufasha ubuyobozi kugirengo ikipe yacu ikomere ihore mu makipe umunani ya mbere itazongera gusubira mu cyiciro cya kabili.
Twagerageje gushaka ubuyobozi bwa As Muhanga ngo twumve gahunda ntitwabasha kubabona umunsi bazatwitaba tuzabitangaza.Mugihe igihugu kibwira abanyarwanda kwirinda baguma mu rugo no kuguma mu karere ntabwo As Muhanga ariyo itakubahiriza amabwiriza.
Umwe mu bakozi ba Ferwafa twaganiriye akanga ko dutangaza amazina ye yagize ati"twe tuba tuziko itangazamakuru ryakabaye rifata umwanya wo gusobanurira abanyarwanda ububi bwa coronavirus,kongeraho gukangurira abakinnyi kumvikana n'amakipe babereka ko ntaho icyo kubatunga cyava nababashinzwe badakora baragumye murugo.
ariko ugasanga itangazamakuru niryo ryafashe umwanya urambuye wo kuvuga ko amasezerano yasheshwe.Umwe kuwundi coronavirus ni icyorezo.Nihabeho ingamba zo kwirinda harebwe niba Coronavirus irangira umupira w'amaguru ukongera ugakinwa.
Kimenyi claude