Ni kuki aba ba perezida bÔÇÖAmerika bishwe?(igice cya Kane)
Mu nkuru iheruka twabagejejeho iyicwa rya perezida wa 25 w’igihugu cy’Amerika ariwe William Macknley wavutse ku wa 29 Mutarama 1843 avukira I Niles mu Ntara ya Ohio, atabaruka ku ya 14 Nzeri 1901, ubu tukaba tugiye kubagezaho inkuru y’undi mu perezida wishwe akaba ari nawe uheruka kwicwa. Uwo ninde? Yishwe nande? Kurikira.
Perezida John F.Kennedy
Iyi nkuru yaritegerejwe na benshi yo kumenya perezida wabaye uwa kane mu kwicwa ari nawe wanyuma kugeza ubu ni uwitwa John Fitzgerald Kennedy cyangwa “JFK” nk’uko bamwitaga.
John Kennedy yavutse kuwa 29 Gicurasi 1917 avukira mu mujyi wa Brookline mu Ntara ya Massachusetts, avuka ari umwana wa kabiri mu muryango w’abana icyenda akaba wari umuryango ukize. Ubukire bwabo bwakomokaga mu bucuruzi kuko ise umubyara yari umucuruzi n’umunyapolitiki ku butegetsi bwa perezida Franklin D. Roosevelt.
Hamwe no kurwaragurika mu bwana bwe ndetse no mu busore bwe, John Kennedy yize mu bigo by’amashuri yigenga nka Canterbury na Choate kubera ko yari umuhanga mu ishuri yashoboye kujya kwiga mu ishuri rikuru rizwi mu kwakira abana b’abahanga ryubahwa ku isi yose ariryo Harvard.
Ubwo yigaga kuri iryo shuri rikuru,ise yari Ambasaderi w’Amerika mu gihugu cy’ubwongereza yaje kumugira umunyamabanga we, umwanya wamufashije gutembera mu bihugu byinshi by’Iburayi. Muri iyo myaka akorana na se yakoze ubushakashatsi bwerekana ko igihugu cy’Ubwongereza kinjiye mu ntambara ya kabiri y’isi yose kititeguye.
Ubwo bushakashatsi bwaje kwitwa “Why England Slept”.
Uwo bushakashatsi bwe ni nabwo yakozemo igitabo “MEMORY” yaje gukoresha arangiza amashuri makuru nyuma kiza no gukomeza gukundwa ndetse mu mwaka 1940 kiza no gusohoka cyitwa“Why England Slept” kugeza magingo aya.
Mu mwak w’1941 John Kennedy yagiye mu gisirikare ajya mu ngabo zirwanira mu mazi (Marine) nyuma y’imyaka ibiri yaje guhabwa inshingano yo kuyobora ingabo zari zishinzwe umutekano mu majyepfo y’inyanja ya Pacific (South Pacific Ocean).
Mu mwaka1943 Kennedy yaje guhabwa igihembo cy’umuntu w’intwari washoboye kurokora aba marine bagenzi be ubwo ubwato barimo bwari burashwe n’indege z’intambara z’Abayapani.
John Kennedy yaje kuva mu igisirikare mu mwaka wa 1944 ubwo mukuru we witwaga Joe wari umupirote yaje gupfa azize impanuka y’indege yatwaraga irashwe. Avuye mu gisirikare John Kennedy yagiye kuba umunyamakuru ariko mu mwaka 1946, ubunyamakuru yabuvuyemo ajya kuba umunyapolitiki yiyamamariza kuba umudepite mu nteko y’intumwa za rubanda ruciriritse ariyo bita Congress ari umuhezanguni wo hagati mu ishyaka ry’Abademocrates abifashijwemo na se wari ikirangirire,anashobora gutsinda uwo bari bahanganye wo mu ishyaka ry’Abarepublican amurushije amajwi menshi muri Mutarama 1947 aba agiye mu nteko atyo.
Mu myaka ye 29 Kennedy yashoboye no gutsinda muri manda ebyiri zakurikiyeho arizo iya mu 1948 na 1950 bigeze mu mwaka 1952 yahisemo kwiyamamariza noneho kujya mu nteko y’abakomeye bize bafite n’amafaranga bita Sena; aho naho yashoboye gutsinda aba umusenateri.
Ku itariki 12 Ugushyingo 1953 Kennedy yashakanye n’umukobwa w’umunyamakuru kazi witwaga Jacqueline Lee Bouvier baza no kugira umugisha wo kubyara abana bane aribo Caroline Kennedy, Patrick Bouvier Kennedy, John F. Kennedy Jr., Arabella Kennedy
Nyuma y’imyaka ibiri ashatse yaje kubagwa umugongo, muri uko kuvurwa kwe nibwo yabonye umwanya wo kwandika igitabo yise “Profiles in courage” cyaje kumuhesha igihembo nk’umwanditsi mwiza Pulitzer Prize.
Nyuma yaho atsindiwe muri Kandidatire yo kwiyamamariza kuba perezida mu mwaka 1956 ntabwo byamuciye intege yongeye gutangaza ko agiye kwiyamamariza kuba umukuru w’igihugu cy’Amerika ubwo hari ku itariki 2 Mutarama 1960, kandi ashyiraho na Senateri Lyndon Johnson wa Texas wari uhagarariye rubanda nyamwinshi muri Sena ngo abe umukandida mugenzi we.
Muri uko kwiyamamaza John Kennedy ntibyamworehe habe na gato kuko yahanganaga n’umugabo witwa Richard Nixon wari vise perezida muri manda ibyiri zikurikirana ku butegetsi bwa perezida wakunzwe cyane n’Abanyamerika icyo gihe ariwe Dwight D. Eisenhower kandi uwo Richard nawe yari yarubatse izina n’uburambe naho John we nibwo yari azamutse muri politiki ;umwanya ukomeye yari yarabaye ni Senateri.
Hamwe n’ubwo buhangange bwa Richard Nixon, John Kennedy yaramutsinze amurushije amajwi make agera ku bihumbi ijana na makumyabiri (120,000) ku bantu Miliyoni 70 bari batoye, John Kennedy aba perezida wa mbere muto uyoboye icyo gihugu kuko yatangiye kuyobora afite imyaka 43 ugereranije n’abandi ba perezida bamubanjirije, kandi aba ari nawe wabaye perezida wa mbere w’umugaturika wayoboye Amerika.
Ageze muri perezidansi yahanaguye imyumvire yari mu mitwe ya bamwe mu basaza b’Abanyamerika bari bafite imyumvire ko hagiyeho Perezida w’umusore yakwangiza ubusugire bw’Igihugu cyabo, ibyo yabanje kubibagaragariza mu ijambo rye rya mbere yavuze ku 20 Mutarama 1960 ubwo yaramaze kurahizwa.
Muri iryo jambo rye rya mbere (1st Speech) yasabye abanyamerika ubwabo gushyira hamwe no gushaka icyateza imbere igihugu cyabo kandi ababwira ko nibishyira hamwe aribwo bazatsinda intambara y’ubutita ya gikomonisiti yaririho isatira isi yose muri icyo gihe, asoza iryo jambo rye,yabwiye Abanyamerika ati “Ntukabaze icyo igihugu cyawe kizakumarira ati ahubwo wowe wibaze icyo uzamarira igihugu cyawe”Iryo jambo rye ryamamaye ku isi hose ndetse rigakundwa no gukoreshwa na bamwe mu bayobozi bakuru b’ibihugu mu kwerekana ko perezida John Kennedy bamwermeraga.
Kuba yaramaze ku butegetsi imyaka itatu gusa nk’iya Yesu yamaze yigisha ku Isi,yabaye umwe mu ba perezida babiri bemerwa muri Amerika kubera umurongo ngenderwaho muri politiki yari afite ku bubanyi n’amahanga ndetse no mu gihugu imbere.
Muri Mata, 1961 yasinyinyiye abatasi 1400 bo mu rwego rw’ubutasi rw’Amerika (CIA)kujya gukuraho perezida wa Cuba Fidel Castro muri operation yiswe “Bay of Pigs Operation”ariko iyo operation ntabwo yabahiriye bamwe muri abo batasi barafashwe abenshi muri bo baricwa.
Muri Nyakanga 1961 yohereje itsinda ry’abasirikare mu Budage nyuma y’aho ingabo z’ubudage bw’uburasirazuba bari batangiye kubaka urukuta mu mujyi wa Berlin, mu Ukwakira 1962 Amerika yaje gufatira Embargo Cuba, ni nabwo Nikita Khrushchev wari perezida w’ibihugu by’Abasoviyeti aribwo Burusiya bwa cyera, yemeye gukurayo ibisasu birasa kure yubakiraga muri Cuba ibyagaragara ga ko ari icyago ku bihugu by’Amerika y’iburasirazuba.
Mu mwaka 1963 perezida Kennedy yihesheje ishema ubwo yahuzaga Nikita Khrushchev na Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza icyo gihe ariwe Harold Macmillan basinyana amasezerano yo gudakoresha intaro za kirimbuzi zo mu bwoko bwa Nuclear.
Perezida Kennedy yashyizeho gahunda yaje kwitwa Peace Corps aho urubyiruko rwo muri Amerika rwajyaga rwitanga rukajya mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere bakajya gukorayo, kandi ni nawe watangije itegeko ry’uburinganire mu baturage be bose hadashingiwe ku ibara ry’uruhu, igitsina cyangwa ibihugu bakomokamo.
Muri uko guhangana n’intambara zo muri politiki ,ibyo bitero byaba ibyaturukaga mu gihugu imbere no hanze yacyo byose yahanganye nabyo kandi ugereranije n’myaka yari afite icyo nicyo kintu cyamugize icyamamare mu gihugu cye ndetse no mu bindi bihugu.
Ariko burya niyo wakora neza ntubura umwanzi niko byamugendekeye perezida Kennedy hari kuwa Gatanu ,tariki 22 Ugushingo 1963 saa sita n’igice (12h30) ari mu modoka ya Perezidansi hamwe n’umugore we Jackie bajyaga ku maduka y’ahantu hitwa Dallas Trade Mart muri ako kanya humvikanye urusaku rw’amasasu naho perezida Kennedy yari yarashwe amasasu abiri rimwe mu ijosi irindi mu mutwe nyuma y’igice cy’isaha agejejwe mu bitaro bya Parkland Memorial Hospital yahise yitaba Imana.
Umukozi mu’i Duka ryacuruzaga ibitabo ryo muri Texas witwa Lee Harvey Osward mu kanya gato yahise atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano; ariko Osward nawe yaje kuraswa na Jack Ruby ku cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo isaa tanu n’iminota makumyabiri n’umwe (11:21pm) za mugitondo uwo Osward yarajyanywe imbere y’umugenzacyaha (Criminal Case) witwaga Jim Leavvelle.
Jack Ruby nawe wari ukuriye kamwe mu tubyiniro (Night Club) mu mujyi wa Dallas abajijwe impamvu yishe Osward avuga ko yari yateshejwe umutwe n’urupfu rwa Perezida Kennedy.
Ariko nyuma y’urwo rupfu rwa Perezida John Kennedy hagiye humvikana amagambo y’uko yaba yarazize abatasi ba KGB yo mu Burusiya MAFIA yo mu Butaliyani ndetse hagakekwa na bamwe mu ngabo z’igihugu.
Ariko komite yashyizweho n’umucamanza mukuru icyo gihe Earl Warren gukurikirana iby’urupfu rwa Kennedy yarangije byose aho yerekanaga ko Osward yishe perezida John Kennedy ntawe umutumye, ibya Kennedy bikarangirira aho. Ngurwo urupfu rwa Perezida Kennedy wapfuye afite imyaka 46 n’uwamwishe akaba ariwe dushorejeho, ariko mwibuke ko mu mwaka 1981 perezida Reagan nawe yarashwe ariko we akarusimbuka, tukaba dushoje inkuru zacu “NI KUKI ABA BA PEREZIDA BA AMERIKA BISHWE” ibice 4.MURAKOZE.
Gakwandi James