Airtel-Rwanda na FERWACOTAMO bahaye abamotari umwambaro mushya
Mu rwego rwo kurushaho kunoza imikorere irangwa n’isuku n’icyizere, Airtel-Rwanda ifatanije n’ishyirahamwe ry’abamotari mu Rwanda (FERWACOTAMO) batanze umwambaro mushya (gilet) ku bamotari bose mu gihugu.
IKI gikorwa cyatangirijwe ku mugaragaro mu Mujyi wa Kigali ku wa 22 Ukwakira 2021, aho bamwe mu bakorera muri Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro bari babukereye baje gufatira uyu mwambaro kuri Stade y’i Nyamirambo.
Gutanga uyu mwambaro kandi bizakomereza mu makoperative y’abamotari hirindwa ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19.
Umuyobozi mukuru wa Airtel-Rwanda, Emmanuel Hamez, yavuze ko itangwa ry’ayo ma- gilets rishimangira ubushake bwayo n’agaciro iha ubufatanye ifitanye n’Ishyirahamwe ry’Abamotari.
Yagize ati“Iki gikorwa kigamije gufasha abamotari kurushaho kugaragarira ababagana byoroshye ari nako himakazwa isuku no gukorera kuri gahunda mu rwego rw’ubwikorezi. Twizeye ko ibi bizakomeza kandi tuzafatanya n’izindi nzego gushyigikira ko ishyirahamwe n’abanyamuryango baryo batera imbere.”
Nyirarwasa Claudine umaze imyaka irenga ibiri atwara abagenzi kuri moto, yavuze ko gilet ye yari imaze gusaza yaracuyutse bikamutera ipfunwe ryo gukomeza kuyambara, kandi kuba atayambara na byo bikamubuza kwizerwa n’abamugana.
Yagize ati “Abagenzi na bo bamenye ubwenge ntawe ugitega umumotari utambaye gilet. Nakomezaga kwambara iyo ishaje bakandenga ariko noneho kuko mbonye isa neza bibaye akarusho.”
Buri mwaka Airtel ishora amafaranga y’ uRwanda arenga miliyoni 100 mu gutanga ama- gilets n’ubundi bufasha ku mpuzamashyirahamwe y’abamotari mu Rwanda (FERWAKOTAMO).
Kuri iyi nshuro Hamez yabwiye abamotari ko noneho bagiye no kujya bohereza bakanakira amafaranga bakoresheje Airtel Money ku buntu kandi ko n’abayaboherereza nta kiguzi bazajya basabwa.
Babyakiranye akanyamuneza kenshi, bishimira ko gukatwa bya hato na hato byabagaho cyane cyane bishyurwa n’abagenzi bigiye guhagarara.
Bitwayiki Emmanuel yagize ati “Biranejeje. Nkoresha simukadi ya Airtel n’umugore narayimuguriye ndetse kumwoherereza ama-inite ni yo nkoresha. Ubwo rero urumva ko [kohererezanya amafaranga nta kiguzi] bitworohereza kuko bitandukanye n’indi sosiyete yadukata.”
Uretse isuku no kuba abagenzi bakoroherwa no kumenya umumotari, Bitwayiki yashimangiye ko “uwambaye gilet biba bigaragara ko ari umunyamwuga ku buryo n’uwo atwaye yizera umutekano we”.
Umuyobozi wa FERWACOTAMO, Ngarambe Daniel, yavuze ko uyu mwambaro bahawe mushya usobanuye byinshi mu mikorere y’umumotari birimo umutekano we n’uw’umugenzi ku buryo yagira n’ikibazo bikoroha kumenya icyo akora.
Yavuze ko imikoranire yabo na Airtel-Rwanda imaze imyaka itanu kandi yahinduye byinshi hashingiwe ku nkunga ibatera irimo kubaha ama-gilets y’ubuntu.
Yakomeje agira ati “Igikorwa cyatangiriye aha i Kigali ariko tugiye kwambika abamotari mu gihugu hose ku buryo buri wese nibura agomba kugira ama- gilets abiri asimburanya; ya suku tumubaza tukayimubaza twamuhaye ibyo asabwa kugira ngo ayigire.”
Abamotari barenga ibihumbi 35 ni bo batwara abagenzi hirya no hino mu gihugu. Buri mwaka bose bahabwa ama- gilets mashya ya Airtel-Rwanda ku buntu.
Umuyobozi ushinzwe serivisi zo gutwara abantu mu Rwego Ngenzuramikorere (RURA), Tony Kuramba, yasabye abamotari gukomeza kugenda neza mu muhanda bubahiriza amategeko, ari nako batanga serivisi nziza.
Yabasezeranyije ko RURA izakomeza kubaba hafi ibafasha mu iterambere.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative (RCA), Prof Harerimana Jean Bosco, yatangarije itangazamakuru ko imikoranire ya FERWACOTAMO na Airtel-Rwanda ari intambwe ikomeye kuko uretse kuba abamotari bahabwa ama- gilets y’impuzankano, bizanabubaka ku buryo burambye binyuze mu mishinga bafatanya.
Yagize ati “Airtel-Rwanda ishobora no kubafasha gushyiraho igaraje ry’amamoto kugira ngo babashe kubona aho bakoresha moto byoroshye ariko bakabona na pièces de recharge bidasabye ko buri wese ajya kwigurira kuko biranabahenda.”
Yavuze ko ubwo bufatanye ari bwo bwatumye amadeni FERWACOTAMO yasigiwe n’abayicunze nabi abasha kwishyurwa bigatuma imitungo yari ihari idatezwa cyamunara.
Airtel itanga serivisi zirimo internet ya 2G, 3G na 4G, guhamagara no kwitaba ndetse n’ubucuruzi bwo guhererekanya amafaranga binyuze muri Airtel Money.
Imibare iheruka igaragaza ko kugeza ubu Airtel-Africa ifite abakiliya barenga miliyoni 97 barimo miliyoni eshanu bo mu Rwanda.
Airtel-Rwanda uretse gutanga serivisi z’itumanaho, ikomeje kugaragara mu bufatanye bukomeye mu gushyigikira Guverinoma mu bikorwa bizamura imibereho y’abaturage aho nko mu bihe byo guhangana na COVID-19 yemereye abakiliya bayo kohereza no kwakira amafaranga ku buntu bakoresheje Airtel Money.
Airtel kandi yafunguye amashami ya Airtel Money agera kuri 71 muri Kigali gusa, yongera ahatangirwa serivisi hagera kuri 43, inongera umubare wa kiyosike za Airtel mu gihugu hose.
Izi ngamba zorohereje abakiriya n’aba ajenti kwakira amafaranga ayo ari yo yose yishyuwe ku buntu.
Mukanyandwi Marie Louise