Kamanzi Felecien akomeje gutabaza kubera urugomo akorerwa nyuma yaho ashinje Gerard Urayeneza umututsi wiciwe muri ESAPAG.
Umunsi uhishura umunsi urwikekwe rukaba rwose.Aha niho hakomeje kuba ikibazo gihangayikishije umugabo witwa Kamanzi Felecien warokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994 ukomeje guhigwa bukware n'agatsiko ka Urayeneza Gerard kadashaka ko abazwa abatutsi biciwe i Gitwe.
Bamwe mubagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi batangiye guhisha ibimenyetso banamenya uwaba abazi bakanamugirira nabi,ni muri urwo rwego umugabo Kamanzi Felecien uvuka mu karere ka Ruhango, Umurenge wa Bweramana, Akagali ka Buhanda, Umudugudu wa Bugufi akaba mubyara wa Urayeneza Gerard ubu ari mu mazi abira.
Kuvaho leta y'ubumwe bw'Abanyarwanda ishyiriyeho inzego z'ubuyobozi yatangije no gukangurira buri munyarwanda gutanga amakuru kuruhare rwa buri umwe wakoze jenoside yakorewe abatutsi .
Kamanzi Felecien aganira n'ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo.com mu buhamya bwe kuruhare rwa Gerard Urayeneza muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 mu gace ka Gitwe.
ingenzi watangira utwibwira?Kamanzi Felecien.Nitwa Kamanzi Felecien nkaba mvuka mu karere ka Ruhango, Umurenge wa Buhanda, Akagali ka Buhanda, Umudugudu wa Bugufi.
ingenzi hari amakuru avugwa ko waba waratotejwe ukicirwa amatungo byaba byaratewe niki?
Kamanzi Felecien nibyo niciwe intama eshanu hamwe n'ihene imwe.
Ingenzi urwo rugomo wakorewe byatewe niki? Kamanzi Felecien jyewe ndi mubyara wa Urayeneza Gerard kuko mama umubyara ava indimwe na Papa umbyara.
Kuva intambara irangiye Urayeneza Gerard yampaye akazi nyuma haza kuba igikorwa cyaje kumbera ikibazo gikaze,aho umuntu yariho acukura ngiye kureba uwacukuraga ariruka mpageze nsanga n'umubili w'umuntu bacukuraga.
Nahise mpamagara umuyobozi wa Polisi mu Kabagali azana nuwari umwungirije witwa Murenzi umurambo bawutwaye mubiro by'Akagali.
Ingenzi icyo gikorwa cyo gutaburura uwo mubili cyari cyateguwe nande?
Kamanzi Felecien icyo gikorwa cyateguwe na Urayeneza Gerard n'itsinda rye murwego rwo guhisha ibimenyetso bya jenoside yakorewe abatutsi cyane ko uwo murambo wahise utangwaho amakuru ko ari uwa Nsengimana Efrem wahiciwe hariya muri ESAPAG.
Ingenzi umurambo bawucukuragahe? Kamanzi Felecien bawucukuye muri ESAPAG .
Ingenzi umaze gutangae ubuhamya bw'uko muri ESAPAG habonetse umubili wa Nsengimana Efrem wahiciwe muri jenoside yakorewe abatutsi ukanafungirwa gutanga amakuru ukaza kurenganywa nizihe nzego wazibwiye?
Kamanzi Felecien nta rwego na rumwe rutabizi cyane ko na Kabera wari Gitifu. w'Akagali yabitanzemo ubuhamya,. ingenzi niki usaba inzego z'ubuyobozi?
Kamanzi Felecien ndasaba kurenganurwa kuko jyewe nd'umucikacumu wiciwe umuryango wosee ugashira,ariko kubona ntanga amakuru yuko Nsengima Efrem yiciwe muri ESAPAG nkicirwa intama eshanu kongeraho ihene imwe kandi byose byakorwagay mu cyunamo.Ubu nameneshejwe murugo ndi mubuhungiro.
Icyo nsaba n'uko narenganurwa ngasubizwa uburenganzira bwanjye nkishyurwa umutungo wangijwe muri leta y'ubumwe bw'Abanyarwanda ,kuko ntishyuza uwangijwe n'interahamwe.
Ingenzi umaze guhuruza inzego z'umutekano hakozwe iki? Kamanzi Felecien bafashe umurambo wa Nsengimana Efrem bawutwara mu kagali kategekwaga na Kabera nawe atanga ubuhamya bw'ukuntu bawushyize mu igunira,ahubwo ikibabaje n'uko Urayeneza Gerard twari dukoranye imyaka makumyabili n'itatu yahise angambanira mba ari jyewe mbazwa amaraso ya Nsengima Efrem wiciwe muri ESAPAG,aho yakabajijwe Urayeneza Gerard nyiri ESAPAG cyangwa Jackson warushinzwe gutaburura imibili y'Abatutsi biciwe i Gitwe.
Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bo muri Gitwe bababajwe n'uko umurambo wa Nsengimana Efrem wamaze imyaka ibili uri mu igunira aho Urayeneza Gerard yari yarawuhishe.
Urayeneza Gerard yaje gufata undi mubyarawe witwa Nyiransanande Beatrice ,akaba mwene se wabo na Kamanzi Felecien amukorera ubukwe murwego rwo guhisha ibimenyetso bya jenoside yakorewe abatutsi.Ibi ninabyo byabaye igihe Urayeneza Gerard yaburanga i Nyanza tariki 29/ukuboza 2021.Umucamanza yabajije Nyirasanande abura ibimrnyetso arya iminwa mu rukiko.
Ubuhamya bwa Kamanzi Felecien bukwiye guhabwa agaciro kuko ari mubyara wa Urayeneza Gerard kandi bakaba barakoranye igihe kirekire.Ubu buri wese ategereje itariki ya 6Mutarama 2022 murubanza rwa Gerard Urayeneza n'itsinda rye.Ibuka nk'ireberera inyungu z'abarokotse jenoside yakorewe abatutsi irasabwa kugira uruhare mu buvugizi cyane ko ushinja Urayeneza Gerard wese ashobora kugirirwa nabi.ingenzi