umu1Uburyo Perezida wa Leta zunze ubumwe zÔÇÖAmerika acungirwa umutekano (Igice cya mbere)

Nyuma yaho tubagejejeho urutonde rw’Abaperezida ba Leta zunze ubumwe z’Amerika bishwe barashwe mu bihe bitandukanye, uyu  munsi urubuga rwanyu mukunda“ ingenzinyayo.com” rurabagezaho uburyo perezida wa Leta zunze ubumwe za’Amerika arindwa, abamurinda ndetse n’i bikoresho bakoreha.umu1

                                        Air Force One

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, niwe mutegetsi ucungirwa umutekano wo ku rwego rwo hejuru  kandi ufite ibikoresho bikoranye ikoranabuhanga bihenze, kurusha undi muyobozi ari we wese ku isi,  ni nawe muhigo uhigwa kurusha indi mihigo yose ihigwa n’imitwe y’iterabwoba ku isi. Abarinda perezida w’Amerika nibo baza ku songa ryo kurinda umuyobozi mukuru bagakurikirwa n’abarinda Umushumba mukuru wa Kiliziya Gatorika (PAPA).

Abarinda Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika bamurinda agenda hasi, mu kirere  ndetse bibaye na ngombwa no mu mazi bamucungira umutekano.Mu ngendo za perezida akenshi akoresha ibi bikurikira: indege yitwa AIR FORCE ONE, Hercopter (Kajugujugu) yitwa MARINE ONE, Imodoka yo mu bwoko bwa LEMUSIUNE, Perezida Obama yongeyeho na Bisi yitwa GROUND FORCE ONE n’ubwato bwitwa USS SEQUOIA ibi bikoresho byose bikaba bikoranye Tekinoloji yihariye aribyo tuzareberahamwe uburyo bikora n’ababikoresha.

Uburyo perezida w’Amerika akoresha iyo ajyenda haba ku butaka mu mazi cyangwa mu kirere ni ukuvuga kuva ku ndege  agendamo ukagera ku bwato niwe muntu utwarwa mu mutekano ukomeye kurusha abantu bose bo ku isi, haba indege, ubwato cyangwa imodoka agendamo  biba birindiwe umutekano ku rwego rukomeye.

Igikoresho cya mbere: Indege agendamo.

Perezida wa Leta z’unze ubumwe z’Amerika agenda mu ndege ikoranye ubuhanga, amayobera ndetse ni banga rikomeye kurusha izindi zose zabayeho. Yagenewe abapilote ndetse n’abatekinisiye b’inzobere kurusha abandi bashinzwe gutwara umuntu ukomeye kurusha abandi ku isi, izina ryayo ni “AIR FORCE ONE”.

 N’indege yakoranywe uburyo busa n’ibyo wakorera ku butaka harimo uburiri waryamamo, icyumba cy’ubwogero kandi Perezida ashobora gukoreramo akazi asanzwe akorera mu biro cyangwa mu ngoro ye, ashobora gutanga amabwiriza ku ngabo z’Amerika cyangwa kubanyamerika bose ku isi, ndetse ashobora kuvugiramo ijambo ntihagire umenya ko ryavugiwe mu ndege agenda. ubu uburyo bwashyizweho nyuma y’ibitero byo kuwa 11Nzeri mu mwaka 2001.

Air Force one, ikoreshwa uyu munsi ni BOING 747 ikoze mu buryo bwa gisirikare ifite imurambararo wa metero 19 itwara abantu 70 n’itsinda ry’abapilote n’abatekinisiye 26 irimo ibiro bya Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika ifite salle nini iberamo inama, ikanagira ikimeze nka santire y’itumanaho (Comunication center) ifite  ibikoresho bihambaye byose bitewe n’uko perezida adashobora guhagarika kuvugana n’abakozi ba Leta zunze ubumwe z’Amerika aho bari hose ku isi.umu2

                     Aha ni muri Air Force One muri Salle y’inama

Igisirikare kirwanira mu kirere cy’Amerika  (Air Force) nicyo gifite mu nshingano Air Force one kandi buri rugendo Perezida akoze barutegura nk’abategura mission y’intambara. Abasirikare bafite intwaro zikomeye baba bari ku butaka abandi bafite ibyuma bigenzura mu kirere.

 Mu kirere ubwaho haba hari abacunga umutekano waho ku buryo ntacyahungabanya umutekano w’indege ya mbere ku isi. Itsinda rigendana nawe rigenzura buri kimwe kigiye gushyirwa mu ndege kuburyo perezida abafite umutekano n’umutuzo mu rugendo rwe nta buryo na bumwe busa nubwashoboka bwo kwinjiza mu ndege icyahungabanya perezida.

 Haramutse hagize ikibazo kiba mu rugendo umuntu agakenera ubuvuzi, hari ibikenewe byose byo mu bitaro biba muri iyi ndege ndetse n’umudokiteri uhoraho ushinzwe gukorera muri Ar Force One.

N’ibanga rikomeye rikoreshwa mu gutwara perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, amakuru avuga ko hari indi Air Force one isa neza niyo perezida ajyendamo nayo ihaguruka iyo itwaye perezida ihagurutse. Iyi  nayo itegurwa mu buryo busa neza n’uburyo bategura iyo perezida ajyendamo  ku buryo umuntu  utabizi yayibeshyaho agirango niyo itwaye Perezida.

 Ibi bikaba bitwara akayabo k’amadorari  y’Amerika mu kugurutsa indege ibyiri icyarimwe aho perezida agiye hose. Birumvikana cyane kuko indege imwe irimo perezida itwara amadorali ibihumbi 179,750 US$ (asaga miliyoni 120Rfw) mu isaha imwe.  aya madorali harimo aya Benzine.

Ubusanzwe iyi ndege itwaye Perezida, yuzuzwa n’utujerekani  ibihumbi 53, 611 twa ritiro eshatu eshatu buri kamwe, aya madorali kandi niyo akoreshwa mu kugura ibiribwa birirwa mu rugendo, ndetse no kwita ku ndege ku bibuga byose igenda igwaho. Nti baba bashaka yuko perezida  nabo barikumwe hagira ukenera ikintu ngo akibure.

Air Force one yatangiye gukoreshwa ryari?

Air Force One n’izina ry’indege itwaye umukuru wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, ryavutse mu mwaka 1953 ubwo Dwight D. Eisenhower uwari Perezida icyo gihe yagenderaga mu kirere gisanzwe gikoreshwa n’ndege z’ubucuruzi ndetse akagwa ku kibuga kigwaho indege z’ubucuruzi ku buryo bitari koroha kumenya ko ari Perezida w’Amerika nibwo hahise hafatwa icyemezo cy’uko habaho izina ryihariye ry’indege ya Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika agatandukana na bandi ba Perezida bi bindi bihugu.

Ubwo perezida Dwight D. Eisenhower yari mu ntara ya Florida nibwo igisirikare cyahise gifata umwanzuro  ko Perezida  wa Leta zunze ubumwe z’Amerika adakwiye kugenda mu ndege z’ubucuruzi  bemeza ko ibyo bidasubira, bahise bafata icyemezo cyo gushyiraho izina ryihariye ry’indege ya perezida ariyo “Air Force One” bivuze ko iyo Perezida yagiye mu rugendo n’indege, ubwo ntayindi ndege ishobora kwitwa Air Force One birumvikana ko Air Force One atari izina ry’indege runaka ahubwo ari inyito y’indege Perezida  aba arimo.

Mu rwego rwo kwirinda akabazo uko kaba kangana kose, mu minota 15 mbere yuko indege ya Perezida ihagera,  abashinzwe kwita kuri iyi ndege, bakura izindi ndege zose ziri hafi aho ku kibuga cy’indege perezida aba agiye kugwaho. Umutekano nkuyu noneho urushaho kwitabwaho ku bibuga by’indege bitari ibya gisirikare. Iyo iri ku kibuga cy’indege uruhande rw’ibumose nirwo rwerekezwa ahari abantu benshi n’inyubako nyinshi kuko Perezida aba yicaye mu ruhande rw’iburyo. Irakomeza

GAKWANDI James

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *