Bamwe mubayislamu bati”Wallah Allah natabare kuko ingurube ya Issa Habyarimana ikozeho Imam wacu.

Bikomeje kudogera hagati mubayislamu bo k'umusigiti wa Cyinzovu mu murenge wa Kabarobdo,ho mu karere ka Kayonza mu ntara y'iburengerazuba.

Umusigiti wa Cyinzovu (photo arichives)

Impamvu ingana ururo.Imam w'umusigiti ahamijwe igihano kuko yishe ingurube.Ninde watumye Imam kwica ingurube?Ese koko uworoye ingurube n'umuslamu ukijya mu musigiti gusenga gatanu k'umunsi?Bizwiko uwitwa Issa abar'umuslamu.Kuki Issa yoroye ingurube?

abandi bati Wallah yayoroye ngo izicwe na Immam kugirengo ayice imukoreho.Iki cyaha cyakozwe tariki 12 gashyantare 2022 nibwo hasakaye inkuru ko Imam w'umusigiti wa Cyinzovu yishe ingurube agahita atabwa muri yombi.

Ubu ikigezweho n'uko Imam w'umusigiti wa Cyinzovu Sheikh Sadate Musengimana yahamwe n'icyaha cyo kwica ingurube ya Issa Habyarimana.Urukiko rwamuhamije igifungo cy'imyaka itanu.

Abayislamu bamwe baganira n'itangazamakuru birinze kugira byinshi batangaza,ariko hariho abagaya igikorwa cya Sheikh Sadate Musengimana wishe ingurube ya Issa Habyarimana ayiziza ko inyuze imbere y'umusigiti.

Umwe ati"bivugwako umuyislamu nasanga ingurube ishonje azayihe ibiribwa,naho uwayishe yakoze amakosa Allah amworohereze ku gihano yahawe.

Abayislamu bandi bo barashima Sheikh Sadate Musengimana wishe ingurube cyane ko babwiye itangazamakuru ko ntacyaha Imam yakoze.

Bagize bati"Islam yacu yajwemo kuko ingurube ni haramu kuyinyuza k'umusigiti ibigomba kwicwa.Sadate Musengimana yajuririye ibihano yahawe.

Abantu benshi barajwe inshinga no kuzumva uko ubujurire bwa Sadate Musengimana buzaburanishwa cyane ko yatangiye inzira y'ubutabera yemera icyaha.Ibihe byarahindutse kuko kwica itungo ry'umuntu biba byerekana ikosa rihanitse.

 

Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *