umwanaInkuru ibaye impamo: Pasiteri Sibomana Umuvugizi wa ADPR HipHop y’umuhungu we imukozeho

Sibomana aregura kuneza cyangwa areguzwa.

Pasiteri Hirali nawe ati:Nazize iki?Niba Sibomana yarampoye ko ndakijijwe ubu umuhungu uwe  Nshizirungu arakora ibigendanye no gukizwa.Imana izaca urubanza wa munsi niyo izandenganura.

Imana isengwa itandukanywa ni ibigirwamana.Ijambo ry'imana ntiritura mu mubili udatuje.Ubu bamwe mu bakirisitu bo mu itorero rya ADEPR bakomeje kwinubira impamvu hari abakirisitu baciwe bazira ko abana babo badakijijwe none uw'umuvugizi wabo ariwe Sibomana Jean akaba we ari umuraperi.Amakuru aca ahantu henshi hatandukanye agaragaza ko Sibomana yaba ari mu bihe bikomeye kuko umuhungu we Nshizirungu Jotham Alias Nshizo Eploiter,ari umuraperi w'umuziki.Ubu rero Nshizo afite umuziki ukataje witwa Hip Hop yise “Vuga Yeah”

umwana

                                              Umuziki wa hip hop niwo yahisemo

Ibi rero siko bimeze kwa Sibomana uyobora ADEPR muri ikigihe byakomeye umuziki wabatarakijijwe wakamejeje niyo mihigo.Abandi bati :Ubwo Sibomana niwe muterankunga w'indilimbo zidahimbaza Imana.Nshizo Exploiter we si ko bimeze habe na mba, kuri ubu yamaze gukora indirimbo nyinshi zitandukanye harimo iyo aherutse gushyira hanze yise “Vuga Yeah”, “Imyifatire nyakuri”, “Ishyari” n’izindi.Ubu rero Sibomana ararahurira umuriro  w'ivugabutumwa iwe ntawuhari.

umwana1

                             Umuziki wa Nshizirungu ukozeho Sibomana

Nkuko ubuyobozi bw'ikinyamakuru Ingenzi busanzwe bumenyereye Sibomana nta kuri agira ni umwe mu bantu bazi gutukanira mu ruhame kandi bazi kwikundwakaza.Ubu se  noneho azahakana uyu muziki wabaye kimomo cyangwa azihakana Nshizo ko atamubyaye.Burya koko isi ntisakaye igihe cyose wanyagirwa,Pasiteri Hirali yirukanywe na Sibomana ngo ntabwo akijijwe  amushinja ko nabo yabyaye badakijijwe none umutego wanga ikinyoma.Abanyarwanda burya babona byinshi bagaceceka barangiza bati:Agakambye ugatega u Rwanda.

umwana2

                                         Amagambo yashize ivugwa

Nshizo Exploiter kuri ubu ufite imyaka 18 amakuru agera KIGALIFIESTA.COM yemeza ko  abarizwa mu itsinda ryitwa  “M.A.D Empire” rigizwe n’abandi bahanzi batandukanye. Uyu musore ukiri muto yiga mu ishuri ryisumbuye rya LDK.Sibomana ntabwo yavuga ko uyu mwana ataba iwe kandi agifite imyaka yo kurerwa n'ababyeyi be.

Mu rugendo rw’umuziki we rero Nshizo Exploiter yagiye yitabira amarushanwa anyuranye harimo na High Skul Idols, ubwo yari afite indirimbo 4 z’amajwi n’imwe y’amashusho yise ”Vuga Yeah“ yashyize hanze tariki 3 Gashyantare 2015.Muri iyi ndirimbo hari aho avuga ngo “Reka aselebure, niba ushaka kujyana na we ugure akarahure kamwe cyangwa tubiri.

Aya macupa yatangaje abantu bitewe n'ibiyarimo. Iri uyu musore afite ribamo inzoga yitwa “Hennessy” iri mu bwoko bwa “Cognac”. Iyi ikaba ari inzoga ikomeye cyane ku isi.Ubwo inkuru yabaga kimomo Umuvugizi w’Itorero rya ADEPR mu Rwanda Pasiteri Sibomana Jean we ngo  yavuzeko ko nta ndirimbo n’imwe azi y’umuhungu we.Abagendana na Nshizo aribo bamwigishije n'umuziki bakanawumukundisha bo baragira bati:Ese ubundi kuvuka kwa Pasiteri ni umuzigo ku buryo byabera umuntu umuzigo wo kutijyanira n'injyana zigezweho agahora ari imbata y'idini.

Undi ati:Hahaha uyu we nibahomeho bicecekere ni ibitari ibi azabizana .Umwe mu bahoze bari inyuma ya Samuel we ati:azabibazanira kuko bashinje Samuel ibyaha bitandukanye none nibyo bitashye mu ngo zabo.Nshizo kora umuziki ushobora gusanga ariwo muhamagaro wawe.Ibi ni ikimenyetso kigomba kwereka bamwe mu bavuga ko ari abakozi b'Imana ko badohotse bibereye muri Shuguri aho kwimakaza ijambo ryayo.

Umunyafu ukaze kwa Sibomana.Abazi gusenga nimwe mubwirwa naho Sibomana yabacitse iby'isi byamugose.

Kimenyi Claude.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *