Twibuke twiyubaka:Kwibuka abakinnyi, abatoza n’abakunzi b’umupira w’amaguru bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi 1994
Abanyarwanda ndetse n’ibihugu by’amahanga tariki 7 Mata buri mwaka bibuka jenoside yakorewe abatutsi 1994.Murwego rwo guha agaciro no kuzirikana hibukwa abakinnyi bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi hakozwe icyegeranyo biteguwe na Ministeri ya Siporo n’umuco yo ifite inshingano zo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi,ifatanije n’ishyirahamwe rw’abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda (AJSPOR)bakoze icyegeranyo cy’abakinnyi , abatoza n’abakunzi b’umupira w’amaguru bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi.Icyashingiweho n’uko
umukino uwo ari wo wose uhuza abantu batandukanye hatarebwe ubwoko,idini ,igitsina,igihugu n’ibindi bitandukanye. Aha rero niho hava kwibuka abakinnyi bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi.Ubu turavuga k’umupira w’amaguru.Harebwe k’umukipe yabayeho kuva Repubulika y’u Rwanda yashingwaga.
Jenoside yakorewe abatutsi yishe abakinnyi n’abakunzi b’umupira w’amaguru.Urwangano rukabije rwabibwe n’abanyapolitiki babi nirwo rwaje kuba imbarutso ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ibi bihe bibi rero ntabwo byasize na siporo kuko abakinnyi ,abakunzi b’umupira w’amaguru byabatwaye ubuzima bwabo.Minisiteri ya siporo n’umuco yo inafite mu nshingano kwibuka yigeze kuvuga ko izubaka igikuta kuri buri stade hakandikwaho amazina ya buri kipe hatarobanuwe umukino wakinwaga hakajyaho n’amafoto ya buri mukinnyi wishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ibi byarategerejwe birabura kugeza n’ubu.Dore uko buri kipe hakozwe icyegeranyo cy’abakinnyi n’abakunzi bayo bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ikipe ya Kiyovu sport yibuka abakinnyi bayo bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi aribo:Kagabo Innocent,Murenzi Innocent Alias Gukuni,Rudasingwa Martin,Rusha,Kanyandekwe Norbert Alias Pilote. Kiyovu sport inibuka abakunzi bayo aribo:Gashagaza Gaspard,Higiro Innocent,Mukimbiri Eugene,Dominique na Tojo.Ikipe ya Panthere noire yibuka:Rugumire.Ikipe ya Entencelles yibuka:Rudasingwa Jean Marie Vianny Alias Semukanya,Semutaga Faustin.Ikipe ya Mukungwa yibuka: Basebya.Ikipe ya .Ikipe ya Gishamvu yibuka: Mukimbili Francois yari yaravutse 1934, Gahigira Romuard yari yaravutse 1938,Nyiringabo Tharcisse yari yaravutse 1935, Ruberizesa Pascal yari yaravutse 1951,Senyange Justin yari yaravutse 1952, Kayisire Clement yari yaravutse 1960,Nkundiye Etienne yari yaravutse 1963,Sindikubwabo Bernard yari yaravutse1966.
Ikipe ya Mukura victor sport niyo kipe yiciwe abakinnyi benshi n’abakunzi benshi muri jenoside yakorewe abatutsi,yibuka: Busarabwe Modeste,Ndakaza Joseph yarayikiniye ayibera n’umutoza,Karungire Jean Baptiste, Ngango Felecien, Kayihura Camille, Emmanuel Kenty,Rutagengwa Theophil, Rutegazihiga Martin,Rudasingwa Justin ni abavandimwe ba Gasangwa Celestin Alias Tigana ariko we aracyariho, Musisi Jean Paul,umutoza Sitaki Charles.Mukura inibuka abakunzi bayo aribo: Paul Gakuba, Kamugunga Evarste, Kayitakire Athanase, Nsonera Pierre,Masabo Laurent ,Kaberanya Laurent.Ikipe ya Terminus yibuka: Rutazibwa Pascal na Ruzindana Augustin. Ikipe ya Elctrogaz yibuka:Kagabo.Ikipe ya Egre noire yibuka: Bapfakurera.
Ikipe ya Rayon sport yibuka:Murekezi Raphail Alias Fatikaramu, ,Munyurangabo Rongin,na Kiragi. Rayon sport yibuka n’abakunzi bayo:Ntagugura,Gasirabo Eugene,Munyabitare Bernard,Ntirugiribambe Samuel,Mutaganda Fidele, Rulinda,Enock,Gatera Calpophole,wayibereye umunyamabanga mukuru,Ramutsa Marcel wanayibereye Perezida.Ikipe ya Standard yibuka:Kirenga Louis. Kwibuka ni uguhozaho ,ni uguha agaciro n’icyubahiro uwishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Minisiteri ya siporo n’umuco nigerageze ikore igikorwa cyo gukusanya amateka y’abakinnyi batandukanye kugirango azahore ari urwibutso.Ubwo hakorwaga iki cyegeranyo dukesha abakiniye zimwe muri z’ikipe cyangwa n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri Rusange.Urugendo ni rurerure,kuko hari abakinnyi bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi bakaba bataramenyekanye, kugirengo nabo bibukwe.Uruhare n’urwa buri wese.Kimenyi Claude
Twibuke twiyubaka:Kwibuka abakinnyi, abatoza n’abakunzi b’umupira w’amaguru bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Abanyarwanda ndetse n’ibihugu by’amahanga tariki 7 Mata buri mwaka bibuka jenoside yakorewe abatutsi 1994.Murwego rwo guha agaciro no kuzirikana hibukwa abakinnyi bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi hakozwe icyegeranyo biteguwe na Ministeri ya Siporo n’umuco yo ifite inshingano zo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi,ifatanije n’ishyirahamwe rw’abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda (AJSPOR)bakoze icyegeranyo cy’abakinnyi , abatoza n’abakunzi b’umupira w’amaguru bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi.Icyashingiweho n’uko
umukino uwo ari wo wose uhuza abantu batandukanye hatarebwe ubwoko,idini ,igitsina,igihugu n’ibindi bitandukanye. Aha rero niho hava kwibuka abakinnyi bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi.Ubu turavuga k’umupira w’amaguru.Harebwe k’umukipe yabayeho kuva Repubulika y’u Rwanda yashingwaga.
Jenoside yakorewe abatutsi yishe abakinnyi n’abakunzi b’umupira w’amaguru.Urwangano rukabije rwabibwe n’abanyapolitiki babi nirwo rwaje kuba imbarutso ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ibi bihe bibi rero ntabwo byasize na siporo kuko abakinnyi ,abakunzi b’umupira w’amaguru byabatwaye ubuzima bwabo.Minisiteri ya siporo n’umuco yo inafite mu nshingano kwibuka yigeze kuvuga ko izubaka igikuta kuri buri stade hakandikwaho amazina ya buri kipe hatarobanuwe umukino wakinwaga hakajyaho n’amafoto ya buri mukinnyi wishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ibi byarategerejwe birabura kugeza n’ubu.Dore uko buri kipe hakozwe icyegeranyo cy’abakinnyi n’abakunzi bayo bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ikipe ya Kiyovu sport yibuka abakinnyi bayo bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi aribo:Kagabo Innocent,Murenzi Innocent Alias Gukuni,Rudasingwa Martin,Rusha,Kanyandekwe Norbert Alias Pilote. Kiyovu sport inibuka abakunzi bayo aribo:Gashagaza Gaspard,Higiro Innocent,Mukimbiri Eugene,Dominique na Tojo.Ikipe ya Panthere noire yibuka:Rugumire.Ikipe ya Entencelles yibuka:Rudasingwa Jean Marie Vianny Alias Semukanya,Semutaga Faustin.Ikipe ya Mukungwa yibuka: Basebya.Ikipe ya .Ikipe ya Gishamvu yibuka: Mukimbili Francois yari yaravutse 1934, Gahigira Romuard yari yaravutse 1938,Nyiringabo Tharcisse yari yaravutse 1935, Ruberizesa Pascal yari yaravutse 1951,Senyange Justin yari yaravutse 1952, Kayisire Clement yari yaravutse 1960,Nkundiye Etienne yari yaravutse 1963,Sindikubwabo Bernard yari yaravutse1966.
Ikipe ya Mukura victor sport niyo kipe yiciwe abakinnyi benshi n’abakunzi benshi muri jenoside yakorewe abatutsi,yibuka: Busarabwe Modeste,Ndakaza Joseph yarayikiniye ayibera n’umutoza,Karungire Jean Baptiste, Ngango Felecien, Kayihura Camille, Emmanuel Kenty,Rutagengwa Theophil, Rutegazihiga Martin,Rudasingwa Justin ni abavandimwe ba Gasangwa Celestin Alias Tigana ariko we aracyariho, Musisi Jean Paul,umutoza Sitaki Charles.Mukura inibuka abakunzi bayo aribo: Paul Gakuba, Kamugunga Evarste, Kayitakire Athanase, Nsonera Pierre,Masabo Laurent ,Kaberanya Laurent.Ikipe ya Terminus yibuka: Rutazibwa Pascal na Ruzindana Augustin. Ikipe ya Elctrogaz yibuka:Kagabo.Ikipe ya Egre noire yibuka: Bapfakurera.
Ikipe ya Rayon sport yibuka:Murekezi Raphail Alias Fatikaramu, ,Munyurangabo Rongin,na Kiragi. Rayon sport yibuka n’abakunzi bayo:Ntagugura,Gasirabo Eugene,Munyabitare Bernard,Ntirugiribambe Samuel,Mutaganda Fidele, Rulinda,Enock,Gatera Calpophole,wayibereye umunyamabanga mukuru,Ramutsa Marcel wanayibereye Perezida.Ikipe ya Standard yibuka:Kirenga Louis. Kwibuka ni uguhozaho ,ni uguha agaciro n’icyubahiro uwishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Minisiteri ya siporo n’umuco nigerageze ikore igikorwa cyo gukusanya amateka y’abakinnyi batandukanye kugirango azahore ari urwibutso.Ubwo hakorwaga iki cyegeranyo dukesha abakiniye zimwe muri z’ikipe cyangwa n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri Rusange.Urugendo ni rurerure,kuko hari abakinnyi bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi bakaba bataramenyekanye, kugirengo nabo bibukwe.Uruhare n’urwa buri wese.
Kimenyi Claude