tatuAbahanga mu buzima baraburira abajya bishushanyaho Tattoos nÔÇÖabateganya kubikora

tatu

Muri ikihege hakanze kuboneka abantu b’ingeri zitandukanye abakuru n’abato usanga barishushanyije ku mubiri utuntu dutandukanye bizwi nka (Tattoos), hari ababikora murwego rwo gutaka umubiri wabo, gusa abahanga mu ndwara z’uruhu baravuga ko uburyo bukoreshwa bishushanyaho bushobora gutera indwara zifata uruhu.

Kera abanyrwanda bajyga bishushanyaho imanzi z’ubwiza ku mubiri mu rwego rwo kugira ngo bagaragare neza, izi manzi zikaba zarashushanywaga k’umuntu bakoresheje uruhindu rushyushye , akenshi izi manzi z’ubwiza zakatwaga mu maso.

Uko iterambere rigenda ryiyongera, imanzi z’ubwiza zashushanywaga hakoreshejwe impindu zishyushye ziragenda zisimburwa n’ububuryo bwa kizungu buzwi nka(Tattoos) usibye ko zo zidashushanywa mu maso.

Tattoos icyo aricyo n’uburyo zishyirwa k’umubiri.



Tattoos n’ibishushanyo by’amabara atandukanye bishyirwa k’umubiri w’umuntu,akenshi usanga bishushanyije mu ishusho y’udusimba dutanduakanye.

Ubusanzwe ibi utu dushushanyo abanyabugeni babishushanya k’umubiri w’umuntu bakoresheje akamashini bafata mu ntoki kameze nk’imashini idoda imyenda, gafite urushinge rumwe cyangwa nyinshi, utwo dushinge tuba turimo amarangi aza gutanga ishusho y’icyo ushaka ko baza kugushyira k’umubiri.bakagenda bajomba mu mubiri .

Aba baganga bo muri clinic yitwa Mayo yo muri leta zunze ubumwe z’Amerika bavuga ko kubera ko abanyabugeni benshi bakora umurimo wo gushushanya izi Tattoos bdakoresha ikinya, iyo bashushanya k’umuntu hatonyanga amaraso ndetse bikanatera ububabare bwinshi.

Abaganga bo muri Mayo baragaruka ku ngaruka Tattoos zigira k’umubiri.



Bitewe n’uko izo tattoos iyo zirimo gushyirwa k’umubiri zangiza uruhu, aba bahanga bavuga ko uwazishushanyijweho aba afite ibyago byinshi byo kurwara indwara zo ku ruhu ndetse akaba yagira n’ibindi bibazo.

Zimwe mu ngaruka bigira ku mubiri.

- Kugira ububabare bwa hato nahato k’uruhu: Ibi ngo biterwa n’uko iyo barimo gushushanya k’uruhu bakoresha amarangi atandukanye ubururu, umutuku, ndetse n’icyatsi kibisi, nyuma y’umwaka uwashushanyjweho agatangira kujya yishimagura k’ubuso bw’ahashushanyije.

- Nyuma yo gushushanywaho uruhu rushobora kwandura indwara binyuze muri za nshinge.

- Iyo ibikoresho byakoreshejwe bitari bisukuye neza, umuntu ashobora kwandura indwara zandurira mu maraso nka Tetanusi, umwijima wo mu bwoko bwa hypetite B na C.
- Aba baganga bo muri clinic Mayo Clinic bavuga ko kwishushanyaho tattoos bishobora guteza ibibazo iyo umuntu akomeretse bikaba ngombwa ko bamudoda, kandi bikaba ngombwa ko adodwa ku gice gishushanyijeho izo Tattoos.

Aba baganga basoza bagira inama uwaramuka agezweho n’ingaruka za tattoos kuba yjaya kwivuza hakiri kare kuko akenshi ibibazo byose bituruka kuri tattoos bishobora kuvurwa iyo wivuje hakiri kare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *