Kayonza: Mu murenge wa Ndego inzira iracyari ndende mu kurwanya malariya.

Abantu benshi bagaragaje ko hakwiye gufatwa ingamba zo gukoresha inzitiramubu cyane cyane mu bice bitandukanye by’ibyaro ahagaragaye ko imyumvire ikiri hasi mukuzikoresha mu gihe malariya yo irushaho kwiyongera.IMG-20170706-WA0026

Abaturage bo murenge wa Ndego[photo ingenzi]

Mu murenge wa Ndego benshi mu baturage twaganiriye bagarutse ku kibazo cya malariya bavuga ko kibahangayikishije cyane, iki kibazo cyagarutsweho mu bukangurambaga bwakozwe nabashijwe ubuzima muri uyu murenge,  gusa usanga nta gisubizo kiki kibazo  kirabona kuburyo burambye,  mu kiganiro twagiranye n’umwe mu baturage, uwitwa Sibomana Fostin umujyanama w’ ubuzima mu kagari ka karambo avuga ko mu baturage babashije kwisuzumisha malariya mu cyumweru cyakozwemo ubukangurambaga ¾ basanze bayirwaye, akomeza agira ati"kuva kuwa 26/6/217 lujyeza  kuwa 28/6/2017 dukora ubukangurambaga tumaze kwakira abantu basaga 330 barwaye malariya"

Iki kibazo cyafashe indi ntera kuburyo twifuza ubufasha bwo kubona inzitiramibu zabahwa abaturage ndetse tukanatererwa umuti kuko ushobora kuba watugirira akamaro kandi kenshi, abandi baturage bo muri uyu murenge bagarutse kuri iki bazo bavuga ko inzitiramibu bari bahawe zashaje kuburyo nta bushobozi nabucye zifite bwo kuba zarinda umuntu kurumwa n’ umubu utera malariya.This is an Aedes albopictus female mosquito obtaining a blood meal from a human host.

Anophere ubwoko b' umubu utera malariya[photo internet]

Mu kiganiro n’itangazamakuru meya wa karere ka kayonza Murenzi Jean Claude avuga ko iki kibazo cya malariya bakizi ko hari gukorwa ubukangurambaga mu baturage kuburyo bizera ko bizagira impinduka bizana kuri iyi ndwara.IMG-20170706-WA0021Murenzi meya wa karere ka Kayonza[photo ingenzi]

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko kayonza mu cyumweru gishije bari gukora ubukangurambaga abisuzumishije 45% bari bafite uburwayi bwa malariya, yagaragaje kandi ko bafite ingamba zo kuganira na MINISANTE ikaba yabafasha kubona inzitiramibu zo guha abaturage ndetse hakanakorwa ubuvugizi kuburyo akarere ka Kayonza nako kajya mutuzajya duturerwamo imiti yica imibu itera malariya.harerimanaHarerimana umuyobozi wungirije ushinje imibereho myiza y' abaturage mu karere ka Kayonza[photo ingenzi]

Ubusanzwe uturere twaterwagamo uyu muti mu ntara y’iburasirazuba ni Nyagatare, Gatsibo, Kirehe ndetse na Bugesera.

 

NSABIMANA Francois

Email: ingenzinewspaper@yahoo.fr  

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *