Ibisenge biteje impungenge ( )Amashuri abanza yÔÇÖi Nyumba arashaje cyane ku buryo buteje impungenge

Abanyeshuri ndetse n’abarimu babarizwa  mu kigo cy’amashuri abanza cy’Urwunge rw’Amashuri rwa Nyumba giherereye mu murenge wa Gishamvu ho mu karere ka Huye  bahangayikishijwe n’ umutekano muke  batezwa  n’inyubako z’amashuri ashaje  bigaragara ko ashobora kuzabagwaho igihe imvura izaba yaguye ari nyinshi.

Ibisenge biteje impungenge ( )

                          Ibisenge biteje impungenge

igihe

 Ishuri ribanza rya Nyumba rikeneye umusanzu y'uwari we wese

N’ubwo yaba abanyeshuri bahiga, yaba ababyeyi babo ndetse n’ abarimu bose bahuriza ku kamaro iri shuri ribafitiye mu birebana no kurahura ubumenyi ndetse n’indangagaciro zikwiriye Umunyarwanda, bafite impungenge z’uko ibyari ibyishimo igihe kimwe bishobora kuzahinduka imiborogo igihe inyubako z’amashuri zizaba zimaze kubavutsa ubuzima kuko ishuri ryatangiye kwiyasa imitutu ndetse n’igisenge kimeze nabi.

Mukarugambwa Mariya Goreti, Umurezi  mu kigo cy’amashuri  cya  Nyumba  mu mwaka wa 1 avuga ko iri shuri  ababyeyi bakunze kuryoherezamo abana babo kubera ubumenyi  babasha  kuhavoma ndetse n’ikinyabupfura  ribatoza ariko akaba we n’ababyeyi batandukanye bahafite abana bahangayikishijwe n’imyubakire y’amashuri ashaje cyane. Mukarugambwa agira ati “ Dufite impungenge z’uko dushobora kugira ibibazo nko mu gihe cy’imvura kuko by’umwihariko ishuri nigishirizamo rirava, hamwe na hamwe ryariyashije, rifite imitutu, ni ikibazo cy’ingutu. Amashuri yacu arashaje bikabije, yatangiye kwiyasa  imitutu :  usanga nk’iyo  imvura iguye, imiyaga ihuha  abana bagahangayika cyane  kubera inyubako ishaje yatangiye kwiyasa”.

Habineza David, umwe mu banyeshuri avuga ko bakuka umutima iyo babonye imvura ikubye kuko baba batekereza ko ishuri ryabo rishobora kubagwira.

Groupe Scolaire Nyumba ifite amateka

Muhire Jean Paul, umuyobozi w’ikigo cya Groupe scolaire Nyumba, avuga ko iki kigo gifite amateka, kuko cyubatswe  mu 1949 ndetse kikaza kugira akamaro cyane kuko bamwe mu bahize babashije kuvamo abayobozi bakomeye mu gihugu. Akomeza atanga urugero rugira ruti “ Iki kigo gifatiye runini ababyeyi.  Nko mu mashuri yisumbuye dufitemo abana barenga magana 700, mu mashuri abanza dufite abana bagera kuri  600. Uyu  ni umubare munini kandi ababyeyi baba babohereje bafite icyizere cy’uko bahakura uburere n’uburezi bw’ibanze kandi bakagira icyo bazimarira mu minsi izaza”.

Ibi  bituma ababyeyi bakunda  iki kigo kuko  gikataje mu mitsindire, aho mu mwaka   ushize hari  abana bagera mu 100 bakoze ikizamini gisoza amashuri yisumbuye hatsinzwemo umwana 1 gusa. Muhire ati “ Ibi bituma ibyo tugeraho byishimirwa n’ababyeyi cyane, bakarushaho kugenda bohereza abana kuza kuhigira”. Gusa, nawe ashimangira ikibazo cy’inyubako y’amashuri abanza, agira ati “ Kugeza ubu, hubatswe amashuri y’abana   bageze mu mashuri yisumbuye ariko ku gice cy’amashuri abanza, abanyeshuri baracyari muri ya mashuri yubatswe mu 1949 :  ni amashuri ashaje ku buryo buhagije, ibisenge byo biteje impungenge, ibiti bibikoze byaraboze  ku buryo duhora dusana uko dushoboye, uko Leta igenda iduha ubushobozi  tugenda tugerageza gusana ariko mu by’ukuri inyubako  amashuri abanza  yigiramo ziteye impungenge ku buryo bukomeye  ndetse igisenge cy’aya mashuri  ni amategura, kandi iyo umuyaga uhushye cyane amwe avaho  ukabona nk’itegura riratakaye,  aho amategura avuye amazi akagenda yinjira mu bikuta ku buryo ubona biteye impungenge”.

 

Ibi ngo bituma   igihe nk’ishuri ryo  mu wa kabiri no mu wa gatatu iyo  imvura yaguye  bimura abanyeshuri bakajya  kubugamisha mu mashuri yigirwamo y’abanyeshuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 aherutse kubakwa nayo n’ubwo atarangiye kugira ngo birinde impungenge z’impanuka zishobora kuba kuko bigaragara ko  imvura iramutse iguye ari nyinshi hasenyuka nk’uko Muhire akomeza abivuga ndetse yifuza ubufatanye mu nzego zose ku buryo hagira igikorwa iri shuri rigasanwa.

Inyubako zitajyanye n’igihe

Bizimana P. Emmanuel , umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishamvu mu karere ka Huye,  avuga ko ikibazo cy’inyubako y’amashuri abanza ya Nyumba bakizi  kuko nk’uko akomeza abivuga ngo ni kimwe mu bigo byabayeho kuva kera, ariko ngo hari na byinshi byagikozweho  birimo   amashuri mashya yubatswe, muri gahunda y’uburezi bw’ibanze, hari ibyumba byubatswe, hari ubwiherero, ariko na none  ngo  hari ibindi bisabwa ku mashuri yari asanzwe ahari bigaragara ko ashaje  akeneye gusanwa bigaragara ko ateje impungenge  ndetse akaba atajyanye n’igihe. Agira ati “ Ni amashuri ku gihe cyayo yari meza ariko ntakijyanye n’igihe kuko uburezi uyu munsi tugenderamo mu gihugu cyacu gisobanutse ni uko inyubako ziba zigomba gukomera. Agira ati “  Amashuri uyu munsi akenewe ni amashuri buri munyarwanda wese ashobora kuba yakwiga yaba ufite ubumuga akagera mu ishuri mu buryo bumworoheye, ubwo nshaka kuvuga uburyo bwo kwinjira mu ishuri, umuryango azakoresha, ukaba ari umuryango umwemerera  kugenda mu buryo bumworoheyemo ariko yagera no mu ishuri imbere mu gihe arimo kwigishwa na mwarimu ntibizamuteze ikibazo cyo kuba atabashije kwandika kuko umunyeshuri iyo ari kwiga, ahabwa amasomo, agahabwa n’uburyo bwo kwandika kugira ngo animenyereze no kwandika cyangwa se anagaragaze n’ibimurimo mu buryo bw’inyandiko, kandi iri shuri ntiribyujuje”.

Uretse ibi, ngo mu gihe  hashobora kuba habaye   ikiza  cy’impanuka runaka,  abanyeshuri  ntibakwiye  kubyiganira mu muryango umwe basohoka, kuko umuryago umwe ntushobora kubibemerera. Ibi nibyo bituma imiryango iba  ikwiye kuba ibiri  bityo, igihe ikibazo kibaye bashobora kuba basohokera mu wundi.

Iri shuri kandi ntirifite ibikoresho byo kwitabazwa ngo harengerwe ubuzima bw’abantu  igihe habaye inkongi y’umuriro nk’uko inyubako z’amashuri ya Leta ari kubakwa muri iki gihe zimeze. Ibi bikiyongeraho kuba nta buryo bwateganyijwe bwo gufata amazi avuye ku nyubako  kugira ngo ashobore kuba atakwangiza n’ibindi bikorwa remezo biri aho ngaho yaba imihanda, yaba andi mazu ibi kandi bikajyana no kugira ubwiherero bujyanye n’igihe.

Muri iki gihe Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe ( Meteo Rwanda ) kiraburira Abanyarwanda ko mu minsi iza hazagwa imvura nyinshi iheruka kugwa mu myaka mirongo 50 ishize, itewe n’ikiza cyizwi ku izina “El Niño” (urunyurane rw’imiyaga n’ubushyuhe buturuka mu nyanja). Abahanga mu iteganyagihe bavuga ko ubu bushyuhe budasanzwe bwateza imyuzure ishobora gukurikirwa n’amapfa mu bihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo. Bizimana kandi asaba ubufatanye bwa buri wese  burimo uruhare rw’abaturage, uruhare rw’abahize,  ubuyobozi ndetse n’abafatanyabikorwa barimo abihaye Imana, dore ko ari ikigo cyatangijwe  n’abapadiri gatorika, nk’ igisubizo kirambye mu gukemura ikibazo cy’inyubako zishaje z’amashuri abanza ari mu rwunge rw’amashuri abanza ya Nyumba.

Hari inkuru nziza

Amakuru agera ku kinyamakuru Ingenzi aravuga inkuru nziza ko  iri shuli ryubatswe mu 1949 n’Abapadiri Bera igihe bahangaga Paruwasi ya Nyumba. Iri shuli n’ubwo rifashwa na Leta ni kubufatanye na   Diyosezi ya Butare. Twashoboye kumenya ko hari Ishyirahamwe Nyarwanda, ACAPE riharanira guteza imbere uburezi ryafashe ingamba yo gushaka inkunga yazakoreshwa mu gusana amashuri amwe yenda gusenyuka.

Andi makuru atugeraho ni ay’uko Diyosezi ya Butare ifatanyije na ACAPE batangiye ibikorwa byo gukangurira abagiraneza kwitabira icyo gikorwa, ndetse twashoboye no kubona  igishushanyo kigaragaza uko ayo mashuri azaba ameze namara gusanwa.

Ngo hari abagiraneza bakomeje kuza gusura iryo shuri ku butumire bw’ishyirahamwe ACAPE, ndetse bakabonana n’abayobozi b’ishuri n’ab’akarere.  Twamenye ko hari Ishyirahamwe ryo mu Bufaransa ryitwa ADESAF (Association pour le Développement Economique et Social en Afrique) ryiyemeje gukusanya iyo mfashanyo, ndetse ryigeze no kwohereza intumwa mu Rwanda, zikaba  zarasanze hakenewe hafi  miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iki ni igishushanyombonera cy'ukuntu amashuri abanza y'i Nyumba azaba ameze namara gusanwa Iki ni igishushanyombonera cy'ukuntu amashuri abanza y'Inyumba azaba ameze namara gusanwa

Amashuri abanza muri groupe Scolaire ya Nyumba Amashuri abanza muri Groupe Scolaire ya Nyumba ntakijyanye n'igihe

Twashoboye kubona igishushanyo mbonera kigaragaza uko amashuri azaba ameze namara gusanwaTwashoboye kubona igishushanyombonera kigaragaza uko amashuri azaba ameze namara kuzura

Twavuganye n’umwe mu bashyigikiye ishyirahamwe ACAPE, umunyamakuru Venuste Nshimiyimana, adutangariza  ko mu ntangiriro z’umwaka utaha hazaba ibikorwa byo gufasha no  gukusanya ayo mafaranga, abonetse yose akazahabwa Diyosezi ya Butare, kubera ko ari yo izubakisha ayo mashuri. Yagize ati: “ Ishuri rya Nyumba ni ishema kuri benshi bahize nanjye ndimo. Niteguye gutanga umuganda ku nkunga yose yatuma barumuna banjye bigira ahantu hameze neza”.

Ubwanditsi

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *