munyentwari alphonseGitwe bari bayitwitse imana ikinga akaboko!!

Urujya kwica imbwa ruyiziba amazuru bityo ntiyumve aho inyamaswa iyihiga aho iherereye naho iza guturuka.Burya rero ngo umugani ungana akariho.Gitwe kuki yugarijwe n'ibibazo bishingiye ku bwoko kandi Leta y'ubumwe bw'abanyarwanda ibyamagana?Gitwe nk'igicumbi cy'itorero ry'Abadiventisite b'umunsi wa Kalindwi biravugwa ko hamaze igihe haribasiwe n'ibibazo kuko bamwe mu bayobozi b'iryo torero ku rwego rw'igihugu bakomeje kuzimangatanya amateka.

munyentwari alphonse

                                               Mu bushishozi bwe natabare Gitwe

Biravugwa cyangwa byaravuzwe ko Ingoma ya Byiringiro iyoboye itorero ry'Abadiventisite ko aribwo urusengero rukuru rwubatswe mu 1928 rwaje gusenywa burundu rukahava.Abapasiteri bo mu majyepfo ko aribwo birukanywe mu murimo w'ivugabutumwa.Ubu rero biravugwa ko bikongera bikazurungutana ko n'ubu muri Gitwe byongeye noneho ariko bishamikiye ku bwoko bifashishije abanyeshuri biga muri Kaminuza ya ISPG Gitwe.

Bijya gutangira byatangiriye mu banyeshuri bo mu ishami ry'ubuganga muri Kaminuza ya ISPG bavuga ko bahohoterwa kandi babashora mu mico y'uburaya no kunywa ibiyobyabwenge.Inkuru ikimara gusakara hatangiye iperereza ngo hamenyekane ukuri ku banyeshuri batanu bo muri ISPG Gitwe ukuntu bahohoterwa n'uburyo batotezwa bavuga ko ari ibyana bya FARG.

Inzego za Leta ntabwo zihanganiye icyo gikorwa kuko Intumwa ya Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu yagiye muri ISPG kugirango isuzume  neza ,haje nuhagararariye Ibuka hamwe na FARG bose batunguwe no kumva ko abanyeshuri bagiriwe inama na Ndayisenga Wilthon uyobora College d'Adiventiste de Gitwe.Amwe mu makuru dukura ahizewe mu nzego z'umutekano nayo ashimangira ko abanyeshuri bo muri ISPG Gitwe bagiriwe inama  na Ndayisenga Wilthon.

Umwe mubo twaganiriye wo mu nzego zizewe za Leta ariko akanga ko twatangaza amazina ye yadutangarije ko bahuje Urayeneza Gerard nyiri ishuri ISPG hamwe na Ndayisenga Wilthon n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Bweramana.Nkuko twakomeje tubitangarizwa nabo mu nzego z'umutekano ngo babajije Ndayisenga Wilthon impamvu yaba yaragiriye inama abanyeshuri kwandika bavuga ko bahohoterwa?Wilthon yabasubije ko we kubagira inama ari uburenganzira bwe.Abo bayobozi banzuye babwira Wilthon ko niyongera kumvikana muri ibyo bikorwa hazafatwa ingamba zikaze.

Andi makuru dukura ahizewe ni uko abo banyeshuri baba barasabye imbabazi nyuma bakaza kongera kugendera mu kigare.Nkuko twahawe amakuru nabizerwa ba Leta ngo inzego  zifite ubushishozi mu nshingano  zategetse Wilthon ko abanyeshuri bo muri Kaminuza ya ISPG batagomba gukomeza gucumbikirwa muri College kuko atariho bagenewe kuba.

Ubu twagiye mu icapiro batarahava.Bamwe bati:Ari inzego z'umutekano n'umuturage ninde ufite ijambo ryo gukura bariya banyeshuri  muri College? Uko bikomeza kugenda bidekemuka ninako birushaho kuzana ibindi bibazo bishobora kubyarira bamwe  ingaruka zikaze.Amakuru dukura mu nzego zitandukanye zose zihuriza ko nta macakubili ari muri ISPG cyangwa n'ingengabitekerezo nkuko byari bitangiye guhemberwa nabatazi iyo bava niyo bajya mu Rwanda rubungabunga ubumwe n'ubwiyunge bw'abanyarwanda.

AERG yo ku ishuri rikuru rya Gitwe ubu yasimbujwe haje AERG yo ku rwego rw'igihugu kuko nayo yari yagendeye ku bihuha.Amakuru yatugezeho ngo igihe Ibuka na AERG bajya i Gitwe ngo nibwo bagendeye ku bihuha basiga bashyizeho ubuyobozi bushya ,ngo icyari kigamijwe kwari uguteza akaduruvayo muri Gitwe kugirango berekane ko abanyeshuri ba FARG bafashwe nabi bityo haboneke icyuho cyo gusenya iterambere ryaho.

Bakamye ikimasa kuko ibikorwa birivugira bikanishakira umutekano.Niba abacaga ibikuba ko barobanurwa mubandi barasabye imbabazi ababakuriye bakabashishikariza kwiga kuko aricyo cyabazanye ,kuki ubakoresha atakurikiranwa amazi atararenga inkombe.Ubu ikibazwa na benshi ni iki gikurikira?ese iyo basanga ibyo babeshye mu mabaruwa bandikiye inzego zitandukanye aribyo abayobozi b'ishuri ntibari guhanwa?nonese kuki bo batahanwa?inzego zibishinzwe zo ziti:Iperereza ntabwo rikorwa umunsi umwe rishobora no kumara imyaka kugirango ubugenzacyaha bubone icyaha n'ibimenyetso bikigize.

Ubu ngo bamwe muri ba babanyeshuri batanu basinye kuri yabaruwa yateguwe na Wilthon harimo abatangiye gusaba imbabazi bavuga n'amabanga yose.Ishuri ryose mu Rwanda ryakira umunyeshuri rishingiye ku byangombwa bye ntabwo bashingira ko yishyurirwa na FARG.Abanyeshuri baguye mu mutego ni:Uwizerwa Clarisse na mugenzi we Nzeyimana Jean Claude udasize na  Robert Nsengiyumva utibagiwe na Utabarutse Joseph n'undi witwa Ntakirutimana Jean Nepomuscene.

Imvugo y'ugusebanya ubigambiriye ubizi neza ngo ihanishwa igihano giteganywa n'amategeko ahana yo mu gitabo cy'uruhururikane kuko aba yabigambiriye ,yewe ngo niyo yaba yakoreshejwe  ntagihinduka.Gucika ku icumu byatewe n'ubugome bugayitse bwatumye bamwe mu banyarwanda bata ubumuntu bakica abaturanyi babo ndetse no kugeza no kubo bagiranaga amasano ariko badahuje ubwoko.

Leta y'ubumwe  yarwanyije icyo cyaha yewe nuwagihembera akaba yagihanirwa.Ntabwo rero uwagarura amacakubiri yubakiye ku bwoko nawe akwiye kwihanganirwa kuko ntaho yaba aganisha u Rwanda.

www.ingenzinyayo.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *