rugegeMoteri ubwuzu: igipimo cyÔÇÖubutabera

Ibihe bitandukanye byerekana ko umuntu ashobora kugira ibihe byiza,akanagira ibihe bibi bitewe n’impamvu runaka.Mu mujyi wa Byumba haravugwa inkuru ihurizwaho mu buryo butandukanye buri wese akurikije uko urubanza rwaburanishijwe,hakanakurikiraho isomwa ryarwo.Inkuru igitangira kumvikana buri wese wayumvaga yagiraga ubwoba bwinshi cyane aho yagiraga ati:Ngiye gucika mu tubari hirya yejo batazandoga.

rugege

                                                          Sam Rugege perezida w'urukiko rw'ikirenga

Undi ati:Iby’ubu ntibikinishwa abantu batinyuka no kuroga Gen hamwe na Major.Abandi bati:Uravuga iki ?ko noneho bari birengeje n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere.  Umuntu utekereza wese ntabwo yumva icyazanye ikibazo nkakiriya kindengakamere.Hagati y’inzego z’ubuyobozi n’umuturage  haba hagomba kubamo urukundo kuko wa muyobozi nawe iyo ari ho atuye abarwa mubatuye umudugudu.

Ubushinjacyaha bwareze aba bakurikira ko bafatanije icyaha cyo kuroga: Abaregwa ni:Uwimana Marie Fidèle;Niyitegeka Cyrille;Safari Jean Pierre.Abakorewe icyaha:Gen Ruvusha Emmanuel;Majr Bikaga Donat;Byiringiro Fidele akaba ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Gicumbi.

Abaregwa ntabwo bemera icyaha ngo kubera ko batagikoze. Abaturage bo baragira bati:Ubushinjacyaha bwavuze ko inkoko yabonetsemo uburozi kandi bayiriyeho.Ese kuki ubushinjacyaha butagaragaje impapuro abakorewe icyaha bivurijeho kugirango natwe nk’abaturage tumenye ukuri kubyaha baregwa bityo tuve mu gihirahiro.

Umunyamategeko umwe twaganiriye ariko akadusaba ko izina rye twarigira ibanga kubera impamvu z’umutekano we,yadutangarije ko mu bigize icyaha harimo ikibura aricyo ibazwa ryabakorewe icyaha ,aribo Gen Ruvusha ,Majr Bikaga hamwe na Byiringiro.Uy’umunyamategeko yantangarije ko mu bigize icyaha harimo ibibura byangombwa ,aribyo byari kugaragaza icyaha gishinjwa  Uwimana Marie Fidèle,Niyitegeka Cyrille na Safari Jean Pieere,bakabona no kubashinja ubufatanyacyaha.Aho yagize ati:Ubushinjacyaha bwari kugaragaza ibazwa rya  Gen Ruvusha ,Majr Bikaga na Byiringiro.

Ubushinjacyaha bunavuga ko  kugirango bimenyekane,ari uko Byiringiro Fidèle yabonye mu nyama y’Inkoko yari agiye kurya, harimo ibintu byirabura bimeze nk’ifu,ibi yavuze biza no kwemezwa na Kigali ForensiLaboratory ko ari uburozi.Ubushinjacyaha buvuga kandi ko iperereza ryakozwe ryagaragaje ko inkoko yaragaragaweho ubwo burozi yaba yarabushyizwemo mu gihe cyo kuyiteka no kuyigabura,bikavugwa ko mbere y’uko abakiriya baza,Major Bikaga Donat yari yabanje guhamagara Uwimana Marie Fidèle,nawe abwira uwitwa Hashakimana Eric wari ushinzwe kwakira abakiriya ko aza kubakira kuko byari munshingano ze.

Mu rukiko abaregwa bahakanaga icyaha bashinjwa kuko bavugaga ko Hashakimana ko yari yabanje kuvugana na Byiringiro kandi ko ntabuhamya bwe kuko yitabye imana arashwe. Abaregwa bo bavuga ko icyo ubushinjacyaha bubarega ko ngo bari bazi neza ko ibyo bagabuye byatekewe hamwe ko kandi inyama yagaragayemo uburozi bayisinyiye mbere yuko yoherezwa muri KFL,ko ataribyo  .Abaregwa baburana banavugaga ko hari n’ibyo babajijwe mu iterabwoba ryinshi. Uwimana Marie Fidèle,Niyitegeka Cyrille na Safari Jean Pieere,baregwa ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kuroga,bikavugwa  mu iburana basabye urukiko ko ubushinjacyaha bwagaragaza ibimenyetso bigize icyaha kandi  hakaboneka impapuro zasinywe zinariho kashe ya Leta.Icyatunguye abantu bari mu rubanza naho ubushinjacyaha bwavuze ngo impapuro zirahari  kandi ngo banivurije hanze.Abantu bati:Iyo zigaragara nibyo byari kuba byiza!!!Ubushinjacyaha buti:Iperereza ryakozwe ryagaragaje ko inkoko yaragaragaweho ubwo burozi yaba yarabushyizwemo mu gihe cyo kuyiteka no kuyigabura.Aha niho abantu bibazagaho byinshi bagira bati:Inkoko iyo itekwa igakarangwa hari uburyo amavuta n’ibindi bikoreshwa bateka bitatuma bwa burozi bugaragara,kuko buba burimo imbere.Abandi bati:Nigute Byiringiro yabonye uburozi mbere yuko arya.

Hariya mu mujyi wa Byumba hagati y’itorero rya EAR diyoseze ya Byumba higeze kuvugwamo ikibazo cy’ikibanza cyaburanwaga na bamwe mu bayobozi kikaza gukemuka cyeguriwe itorero.Abaregwa nabo bati:Ibyo turegwa ntabwo tubyemera kuko inkoko zibagwa ziba ari nyinshi kandi ntabwo twigeze dufatanya uwo mugambi kuko tutakoraga akazi kamwe..Ubushinjacyaha buvuga ko ngo contre expertse yabayeho,kandi hariho expertse y’abarozwe,kandi zakozwe n’Umuganga wemewe na Guverinoma arangije ateraho kashe, anasobanura neza uko yabibonye.

Ubushinjacyaha  buvuga ko abarozwe bivurije mu kindi gihugu kitari u Rwanda,umuganga wapimye abarwayi kubera ubwo burozi akaba yitwa Dr Muhizi Jèrôme,ndetse na KFL (Kigali forensic Laboratory)..UWIMANA Marie Fidèle,Niyoyita Cyrille na Safari Jean Pieere  bose bahakana ibyaha bakurikiranyweho .

Muri uru rubanza Mê Nkanika Alimas yunganira Uwimana Marie Fidèle na Niyoyita Cyrille naho Safari Jean Pieere we akunganirwa na Mê Rutaganira Alexandre.Ibibazo basabaga byagomba gusuzumwa muri uru rubanza akaba ari ibi bikurikira:*Kumenya niba Niyitegeka Cyrille,Safari Jean Pieere na Uwimana Marie Fidèle icyaha cy’ubufatanya cyaha mu kuroga bashinjwa n’ubushinjacyaha kibahama.*Kumenya ibihano bashobora guhabwa baramutse bahanwe n’icyaha bakurikiranyweho.II.ISESENGURA RY’IBIBAZO BIGIZE URUBANZKuri Niyitegeka Cyrille

Kumenya niba Niyitegeka Cyrille icyaha cy’ubufatanyacyaha mu kuroga ashinjwa n’ubushinjacyaha kimuhama.. Nk’uko byavuze haruguru,ubushinjacyaha bukurikiranyeho uwitwa Niyitegeka Cyrille icyaha cy’ubufatanya cyaha mu kuroga afatanije na bagenzi be bavuzwe haruguru,bukavuga ko bumushinja bushingiye kuba inkoko yagaragayemo uburozi ariwe wayikase bwa nyuma, arangije ayigabanyamo ibice bibiri kimwe cyari kizima agiha uwitwa Safari Jean Pieere ngo naho icyarozwe gitekwa n’uwitwa Hashakimana Eric nk’uko nawe abyivugira aho agira ati”nafashe icyuma nkubitira mw’ijosi nsatura mu mugongo mpita nyitanyuramo ibice bibiri ndamuhereza,ibi akaba yarabivuze kuri cote ya 76.Ikindi ni aho Hashakimana Eric,arimo guteka komande kandi azi neza ko yabujijwe,ngo bigaragaza neza ko baribabiziranyeho.Abaregwa bavuga ko imvugo za Hashakimana  zitahabwa agaciro kuko yari yabanje kuvugana na Byiringiro.

.Niyitegeka Cyrille akomeza avuga ko n’ubwo yari chef de cuisine,atari kumenya umurozi,ngo nyuma yo kumenya  ko hari ibyagaragaye mu nkoko yatetswe na Hashakimana Eric,raporo yatanzwe kuwa mbere kuko uwo munsi hari ku cyumweru,ngo ikindi na Hashakimana nawe yemeraga ko yarenze ku nshingano ze agasanga yaragombaga kubihanirwa.Akomeza kwiregura avuga ko ngo n’ubwo Hashakimana yari inshiti ye, yari umukozi bakoranaga,kuba yarakoranye nawe muri Alpha Palace,yaje gukora muri Motel Ubwuzu, kubera ko abaserivaga bari baragiye,babonye azi akazi nyuma y’igeragezwa aragahabwa. Ubushinjacyaha bushinja uwitwa Uwimana Marie Fidèle, icyaha cy’ubufatanyacyaha mu kuroga we na bagenzi be, ariko nawe arabihakana.Niyitegeka Cyrille akomeza avuga ko n’ubwo yari chef de cuisine,atari kumenya umurozi,ngo nyuma yo kumenya  ko hari ibyagaragaye mu nkoko yatetswe na Hashakimana Eric. Uwimana Marie Fidèle,yiregura yasobanuye ko bariya  aribo babaserivye, naho kuyiteka akaba ari Hashakimana Eric wayishyize mu isafuriya. Bukongera gushingira ku mvugo ya Safari Jean Pierre, ubwo yabazwaga mu bushinjacyaha wavuzeko uburozi bwagaragaye mu nkoko bwabazwa Hashakimana Eric wayitetse .

Mu kwiregura Uwimana Marie Fidèle, yiregura avuga ko aho yabajijwe hose yakomeje gusobanura ko arengana, ngo yahamagawe na Major Bikaga Donat, nkuko yari asanzwe abikora, Hashakimana Eric kuza kubakira kuko yari mu kazi kenshi, kandi byari no mu nshingano ze.  Uwimana Marie Fidèle, akomeza kwiregura avuga ko ngo kuba yarahamagawe ngo atange komande bitaba impamvu yo kumuhamya icyaha, no kuba yaravanye ibyo kurya mu gikoni, byatewe n’uko yagiye kubaza impamvu komande yatinze Hashakimana akamubwira ko arangije kwarura, ndetse anamusaba kumutwaza, abanza no kumuha ku isosi ngo yumveho, asanga nta munyu mwinshi urimo, noneho na Niyitegeka Cyrille amuha steak, mu kujya guseriva banyura muri corridor, nta handi baciye. Uwimana Marie Fidèle  yahawe imyaka itatu naho bagenzi be bahabwa burundu.Amakuru azunguruka ahantu hatandukanye ngo abaregwa bajuririye igihano bahawe. Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *