kiSalus Populi Munyambuga Deo Alias Malumba UNR de Butare.

Menya sobanukirwa umuziki nyarwanda na ingenzinyayo.com

Salus Populi Munyambuga Deo Alias Malumba UNR  de Butare.Gukumbuze umuziki nyarwanda wa Salus populi:Agakiza ka Rubanda . Uy'umuziki wamamaye kuva  muri za 1974 wamamajwe na Munyambuga Deo Alias Malumba wari umuhanzi utari umuhashyi.

Munyambuga  yavukaga k'umusozi wa Mpare muri Astrida y'icyo gihe.Ubu ni mu kagali ka Mpare umurenge wa Tumba ,akarere ka Huye. Amashuri abanza yayize i Butare mu gatulika ayisumbuye ayiga muri Goupe Scolaire officiele de Butare (Indatwa n'inkesha) Amakuru twakuye mu bari inshuti ze badutangarije ko ari naho Munyambuga yatangiriye guhanga.

salus

                                                Ngiyi Salus y'umwimerere

Icyo gihe ngo abibukwa bari kumwe ni nka Mathias wanahimbye indirimbo Dawe wa twese akanayikomerezanya muri Nyampinga.Undi ni Ntawuyirushintege Boniface ninawe wacurangaga muri Salus atari umunyeshuri ,yaje guhita ashinga Orcsthre Nyampinga yiyita Bonintage.

            salus1                                                   salus igitangira umuziki

Munyambuga Alias Malumba yagiye muri Kaminuza  i Ruhande maze ahura na Masabo Juvenal Nyangezi haza na Bigirankana Aloys  hiyongeraho Nkurunziza Charles utibagiwe na Karemera. Batangiye umuziki kandi bawutangirana imbaraga nyinshi n'ubuhanga bwinshi kuko indirimbo zabo zakunzwe cyane kugeza na n'ubu zigikunzwe. Indirimbo zizwi zahimbwe nabo ni izi zikurikira: Nkumbuye inkogoto intama mu rutete.Amazi yacu ya kera. Ngiye kwicwa n'agahinda.

ki                                              Masabo Juvenal Nyangezi umwe mu batangije salus populi

Nakubise umugore wanje n'izindi zitandukanye zanakunzwe cyane. Aba barangije bakoze orcsthre Umulili nayo yarabicikirije muri iyo myaka kuko yanabaye iya mbere mu iserukira muco nyarwanda. Indirimbo yitwa Urugera yarakunzwe cyane kugeza na n'ubu ntawurafindura ikinyarwanda cya Munyambuga kuko cyari gihanitse.

Aho avuga ngo kanyuza yahawe na kanyarwanda murenzi wa rugwe. Amwe mu makuru atugeraho ngo Munyambuga yaje kwitaba imana azize impanuka y'imodoka mu 1985. Bamwe mu bo babanye mu muziki nyarwanda bantangarije ko Munyambuga kubera ukuntu yari akunzwe habaye igikorwa cyo kumwibuka kiba inshuro ebyri muri stade Huye mu 1989.

Umwe mubo twaganiriye yantangarije ko Munyambuga we na bagenzi be bakoraga umuziki nyarwanda uhanitse kuva biga muri UNR kugeza barangiza bakora Umulili. Umwe mu bize muri UNR nawe agakunda umuziki nyarwanda akanacuranga muri Salus ubwo twaganiraga yantangarije ko ibihangano bahasanze nabo babihasize kuko ari umutungo wa UNR ,gusa ijwi rya Munyambuga na Nkurunziza kuryigana byarabagoye cyane kurinda barangiza kwiga.

Ubu rero umuziki w'ubu urangira vuba kuko ntabutumwa buba burimo.Aya ni amwe mu magambo natangarijwe nabo twaganiriye b'ingeri zitandukanye.

ingenzinyayo com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *