De Gaule araniga ruhago nyarwanda agahabwa amashyi!!

Nzahura Ferwafa mu kuri kwayo igomba gusezerera De Gaule.Inzira imwe isigaye kuri De Gaule ni kiyabonetse kuri Tom Rwagasana muri ADEPR.

 Uwatekereza ku bihe bya De Gaule muri Ferwafa n’ikipe ya Rayon sport yasanga harimo ikibazo gikomeye kandi abagabye ubuyobozi  bagikingira ikibaba. Umunsi mukuru umukuru w’igihugu yari yageneye intore zitandukanye hakurikijwe ibyiciro hari hitezwe kuvuga ku kibazo cya Nzamwita Vincent Alias De Gaule uzambije ruhago nyarwanda ,maze abatangaga ijambo baba gito kidatamurura umwijima ngo umupira w’amaguru ufatirwemo ibyemezo n’umukuru w’igihugu. Amwe mu makuru atugeraho arashimangira ko Nzahura torero yo muri ADEPR yabereye urugero andi masosiyayiyo cyangwa imiryango yose yugarijwe n’ibibazo by’ubuyobozi bubi kandi bw’igitugu.Manda ya De Gaule yaranzwe n’ibikorwa bibi cyane birenze n’urugero. De Gaule mu kinyoma cyinshi yazanye umuterankunga none hibazwa niba amasezerano yarubahirijwe cyangwa atarubahirijwe.degaulleferwafa

                                           De Gaule nzahura FERWAFA imugeze kubuce[Photo archives]

Ingoma ya De Gauleikipe y’igihugu Amavubi yahawe igihano kivuye ku myumvire ye akinisha umukinnyi witwa Birori kandi yabibujijwe. Ingoma ya De Gaule niyo yaranzwe no guhuzagurika kugeza avuzeko abakinnyi bahagarariye cyangwa  u Rwanda rwajyanye muri CAN ari abanyamahanga. Ubu manda ya De Gaule niyo yashyamiranye namwe mu makipe kubera ibyemezo byo guhubuka  nkaho yahagarikaga umukino wari guhuza Rayon sport na APR FC.Ubu nabwo ishyamba siryeru hagati ye na Rayon sport kubera kwanga ko bahabwa igikombe ku mukino bari bukine na APR FC.Abahaye De Gaule Ferwafa niba mubona umupira utera imbere nibyiza,ariko niba mubona usubira inyuma kuki mutamukura muri ferwafa mu kamushakira ahandi yajya gukorera. Niba abanayarwanda batakiza kureba umupira ntimubonako ari ikibazo?Abahaye De Gaule nimumweguze kuko nzahura Ferwafa yo yabitangiye.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *