mutakwaMuhanga amadini arugarijwe.

Imiyoborere ihamye ishingira kuri byinshi kugirango hagerweho iterambere.Inshingano zo kuyobora zishingira kuri byinshi cyane cyane imibanire myiza yabo bayobora.

Ubu mu karere ka Muhanga haravugwa ko badaha agaciro ibirego baregerwa ni itorero ry'itwa EDNTR rihakorera rikaba rifite ikibazo ritezwa na Twagirimana uribuza umutekano.

Itorero EDNTR riratabaza kubera ko Twagirimana Charles ahora arikorera ibikorwa bigayitse nta kurikiranwe.Ibi bishingirwa ko atanga amasheke atazigamiye kongeraho n'ibindi bikorwa arikorera bitabereye umuvugabutumwa.Meya w'akarere ka Muhanga Mutakwasuku agomba gutanga ishusho yo kurindira umutekano itorero rya EDNTR kuko naryo mubyo ashinzwe ririmo.

mutakwa

                           Mutakwasuku Mayor w'Akarere ka Muhanga

Abakirisitu b'Itorero EDNTR barasenga Imana ngo ibakize Twagirimana Charles ukomeje kuba ikibazo ,aho kuba igisubizo.Iyo habaye ikibazo ubuyobozi buba bugomba kugikemura mu nzira zihuse kuko aribyo bica amakimbirane.Niba rero amadini mu karere ka Muhanga atangiye kugirana amakimbirane ,hirya yejo bishobora kuzazana imirwano kuyihagarika bikagorana.

Mu Rwanda hagiye gushira imyaka imyaka isaga ijana na makumyabili humvikanye uburyo bwo gusenga bunyuze muri bibiliya cyangwa gusenga byakwitwa ibya kizungu.Ijambo ry'imana iyo urikoresheje nabi ugira ibibazo byinshi kuko uba wataye umurongo ugenderwaho mu myemerere uba warahisemo.Ubu turi ku nkuru yabaye kimomo ivugwa mu itorero rya EDNTR ,aho Pasiteri Twagirimana Charles akomeje kuvugwaho ko aribuza ibwami no ku Karubanda.Impamvu zikomeje kuba nyinshi zirava ku bibazo bitandukanye bizanwa na Twagirimana agenda agirana n'abaturage batandukanye harimo gutanga sheke zitazigamiwe.

Tariki ya 01/10/2015 nibwo inteko y'abunzi yo mu kagali ka Gahongo yaje kuburanisha Twagirimana na Mukansanga Phorence na Amiri Jean de Dieu gishingiye ku makimbirane ashingiye k'umutungo n'ubuyobozi bw'Itorero rya EDNTR Paruwase ya Gahogo kongeraho n'ishuri nderera Gahogo.Ikibazo cya Twagirimana cyaje guteshwa agaciro bacyohereza ahandi.

iyo nteko y'abunzi yari igizwe na :Nzayisenga Aron arikumwe na Yarirengeje Alexandre hamwe na Musabyimana Viviane. Ubu rero bikomeje kuzamba mu Itorero EDNTR kuko ubu ubuyobozi bwo ku rwego rw'igihugu bwandikiye ubuyobozi bw'akarere ka Muhanga ngo bambure Twagirimana Charles cashet yajyaga akoresha mu gihe yarashinzwe ivugabutumwa mu karere ka Kamonyi na Muhanga hamwe na Ruhango zo mu ntara y'amajyepfo  kongeraho akarere ka Ngororero ko mu ntara y'iburengerazuba.

Bamwe mu bakirisitu bo mu Itorero EDNTR bantangarije ko iyo umupasiteri atubahirije inshingano arazamburwa. Ubuyobozi bw'itorero EDNTR bwandikiye inzego zitandukanye kudaha agaciro ibyo Twagirimana avuga  .Impamvu EDNTR isaba inzego  gufasha  z'ubuyobozi kudaha agaciro Twagirimana ni uko yafatiwe ibyemezo  kuko yagiye afatirwa mu bikorwa bigayitse byo gutanga amasheke atazigamiwe kugeza naho agurisha ibyuma bya muzika byaguzwe n'abakirisitu.EDNTR yo isanga hadakwiye cashet irenze imwe ku itorero rimwe.Abatabara ni mutabare amazi atararenga inkombe.

Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *