mukabarambaGushyingura uwitabye imana igisasu mu miryango itishoboye.

Amwe mu madini aranze akomeje kuba  ikibazo mu muco nyarwanda ?biranze bibaye ihame koko batwigizeho imana tubicujijeho ibyaha!! Minaloc:Dr Mukabaramba akomeje kwigira ntibindeba kandi mu nshingano ze harimo imibereho myiza y'abanyarwanda.

Depite Byabarumwanzi we ngo asanga umuturage uzashaka azatwika uwe witabye imana ,gusa umubili wazize jenoside yakorewe abatutsi niwo utazatwikwa kugirango bariya bazakomeze bahabwe icyubahiro.Ibyago igisasu mu miryango ikennye!!! Umuco nyarwanda uraducika zimwe mu nzego za Leta zivuga ko ziwushinzwe zirebera.Ibyago bivugwa n'igihe umutu bavuga ko yapfuye cyangwa se yitabye imana.

mukabaramba

                           Mukabaramba Alvera SG MINALOC

Mu Rwanda rwo hambere mbere y'umwaduko w'amadini iyo umuntu yapfaga cyangwa akitaba imana hakorwaga imihango yo muri icyo gihe barangiza bagafata umurambo bakawushyira mu ngobyi zimwe zihekwamo umurwayi mu cyaro bakagenda bakarambika hasi mu mashyamba. Aho abazungu bazaniye amadini gushyingura uwitabye imana byaje guhinduka batangira kuzana uburyo bushya bwo gucukura bagatwaramo imirambo.Imyaka yagiye iza uburyo bwo gushyingura ku gasozi busa nubukumiriwe ibyago byaba umurambo ugashyingurwa mu rugo.

Mukabaramba Alivera we yatangaje ko buri kagali kakabaye gafite irimbi ryo gushyinguramo abitabye imana. Abaturage batandukanye batuye mu duce dutandukanye tw'igihugu usanga bose bahuriza ku ishyungurwa cyangwa irimbi.Ubwiyongere bw'abaturage nabwo bukomeje kwerekana ko ubutaka ari ikibazo ,ngo ikaba ariyo mpamvu gushyingura byataye agaciro bigahinduka ubucuruzi.Minisiteri y'umuco na siporo hamwe na Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu kugeza ubu abaturage babirega ko bikomeje kwirengagiza ikibazo cyo gushyingura  uwapfuye.Ibice byo mu mujyi wa Kigali hari ahari amarimbi amaze imyaka myinshi hamaze kuzura none batangiye kuhubaka amazu.

Ahazwi ni mu kagali ka Cyivugiza mu murenge wa Nyamirambo.Bamwe mu baturage twaganiriye badutangarije ko ngo barabanje barahahinga imisaraba barayishingura amasima yubakiye imva nayo barayamenagura none ubu hubatswemo amazu.Mu murege wa Gishamvu ho irimbi Komine Gishamvu yarihakuye kera kuko niho bubatse ibiro byayo mu 1977.Ubu rero byafashe indi ntera kuko duherutse guhura n'umuntu yanze kujya gukurikirana umurambo w'umuntu we wari waguye mu bitaro bya Kigali  CHUK.

Twamubajije impamvu yanze gukurikirana umurambo w'umuntu we ngo ajye kuwushyingura?adusubiza yanze ko amazina ye yatangazwa maze agira ati:Nta kintu nifitiye gukodesha imodoka kongeraho  kugura imva yo kumushyingura byantwara menshi ,ati:Yapfuye ntagaruka niyigendere reka ibyari kumushyinguza bitunge abasigaye.Abanyarwanda batuye Kigali bo bati:Twiyamye abanyamadini bashaka kutwereka ko gutwika umurambo ari ukwica umuco kandi nuwo basanze mu Rwanda aribo bawishe.Bakomeje badutangariza ko ibyo abanyamadini bita ko gutwika umurambo ari amahano twe dusanga atariyo kuko aho kugirango ubure uko umushyingura bamutwika.

Umwe mu banyamadini nawe twavuganye yanze ko izina rye ryajya ahagaragara ,ariko nawe yemeye ko batwitse umurambo ntacyo bitwaye ,ngo gusa iyo wigisha abakiristu ubereka ko umuntu waremwe ahabwa icyubahiro niyo yaba yapfuye.Ubwo twakoraga ubushakashatsi muri imwe mu mirenge igize igihugu ku kibazo cyo gushyingura uwitabye Imana twaganiriye nabashinzwe imibereho myiza y'abaturage.Tuganira twababajije uko bumva ikibazo cyabavuga ko ari abakene kandi ko iyo umuntu wo mu muryango wabo yitabye imana batabasha kumushyingura uko bo babyumva nicyo babafasha?Igisubizo cyabo gisa nkaho ari kimwe kuko bigira hamwe ku ngengo y'imali.Bo bavuga ko hari amafaranga y'ingoboka aba mu murenge ,nkiyo habaye ikibazo ngo hari n'igihe bamwe mu baturage aribo bakora igikorwa cyo gushyingura umuturanyi wabo.

Twashatse kumenya icyo ayo mafaranga agenerwa ku muntu wo mu muryango utishoboye yitabye Imana?Bose bati:Hari igihe biba ngombwa umurenge ugakora mu isanduku uwapfuye agashyingurwa.

Bihagaze gute mu mirenge yindi?Bihagaze gute mu ngengo y'imali yo kugoboka uwapfuye atishoboye?Bizabazwa nde?utabibazwa ninde?ufite igisubizo ninde?utagifite ninde?Ko buri gihe bivugwa ko mu mibereho myiza y'abaturage ariho hagenda amafaranga menshi abahe?Uwo bireba tanga igisubizo.

Murenzi Louis

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *