uSiporo yÔÇÖu Rwanda mu mayira abiri

Minisitiri Uwacu yahawe umugati none amwe mu mashyirahamwe ashinzwe amukozeho .Birababaje binateye agahinda aho muri siporo y'u Rwanda hibasirwa na bomboli bomboli ikaburiwa umuti kugeza naho barya amafaranga yose agenewe abakinnyi.

u

   Minisitiri Uwacu Julienne amashyirahamwe ya sport ashobora ku mwubikira imbehe atarebye neza

Ibihe bikaze byugarije Minisitiri wa siporo Uwacu Julienne .Ay'amakuru arava mu  bikuta byizewe bya Leta kuko amafederasiyo menshi arimo bomboli bomboli. Minisitiri Uwacu agomba gutanga ibisobanuro kubamuhaye umugati impamvu ikaze ni uko yananiwe  kubungabunga amafederasiyo akaba agumye kugarizwa n'ibibazo.Ubu rero ikimaze kwigaragaza ni kiri muri Ferwafa kugeza naho igiye gutezwa cyamunara.

de                            De Gaule reka kwiheba ishyura amadeni

Niba  De Gaule avugwaho ko anyereza umutungo  wa Ferwafa kongeraho no gutsindwa ku ikipe y'igihugu Amavubi,udasize  no kwirukana bamwe mu bakozi.Kuba icyiciro cya kabili cyarabuze inkunga mu gihe De Gaule we yavugaga ko yabonye umuterankunga.

ba                      Bayingana gabanya ikinyoma wishyure abakinnyi

Ubu ahandi hari ikibazo ni ishyirahamwe ry'Amagare.Iri shyirahamwe ririmo ibibazo kuko bimye amafaranga abakinnyi bari bemerewe n'Umukuru w'Igihugu. Bayingana uyobora amagare mu Rwanda we byamucanze kuko yayobewe iyo ava niyo ajya.

Bamwe mu bakinnyi b'Amagare bo ngo ntibashobora kumvikana na Bayingana mu gihe abima amafaranga yabo.Bayingana yubatse agatsiko mu itangazamakuru agatumira bamwe gusa agaheza abandi none birangiye abuze epfo na ruguru. Umukinnyi umwe aho ari mu mwiherero ararya amafaranga igihunbi ariko ayandikwa ntagira ingano.

Ijambo ridafite icyerekezo rya Bayingana aho yabwiraga bamwe mu bakinnyi ngo gukina ni ishema ry'igihugu.Abakinnyi bagenewe ifaranga nibarihabwe.Nonese kwiba byo ni ugukunda igihugu .Inzego zishinzwe gukurikirana  abanyereza ibya rubanda kuki zidahera mu mashyirahamwe ya siporo.

Minisitiri Uwacu ntarasobanura uko ibibazo byugarije imikino bizakemuka ,niba rero ibibazo byabaye umurengera  nahitemo kweguza abadakora neza.Imikino yose niba yugarijwe ntawundi bireba uretse Uwacu Minisitiri wa siporo.Nihafatwe ingamba zo kubungabunga imikino amazi ataranga inkombe. 

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *