beUmutoza Bizimana Abdoul Alias Bekcen gutoza Amavubi

Amakuru ava ahizewe aremeza umutoza  Bekcen ubu agiye kuba umwe mu batoza b'ikipe y'igihugu Amavubi akazatangirana n'imikino ya CAN.Ay'amakuru twayakuye kuri zimwe mu nshuti za hafi za  De  Gaule ngo yaba yanze ko Becken yazashyira hanze ubumwe bafitanye ahitamo kumugira undi mutoza wungirije mu ikipe y'igihugu Amavubi.

be

                            Umunyarwenya Becken akanze De Gaule none amuhaye ikiraka cyo kurya aya CAN

De Gaule mu gihe yajyaga azana abanyamiziki abakuye mu gihugu cya Zayire ariyo Congo y'ubu hari bimwe baziranyeho na Becken bityo rero yasanze atamuhaye umugati yazavuga akarimurori.Ikindi cyatumye De Gaule yiyambaza Becken mu ikipe y'igihugu ni uko ari inshuti y;itangazamakuru kuko azi gusetsa cyane yadukana imvugo y'Umumzenze n'ibindi nk'ibyo byose.

Ubwo ay'amakuru yatugeragaho ngo Becken ayabwiye De Gaule ngo wowe ntujya uzirikana kuki utibuka ukuntu nagufashije none jywe ukaba ntacyo umfasha.De Gaule rero ntiyazuyaje kuko yumvise Becken yamena amabanga ye ahitamo kumuhengeka mu ikpe y'igihugu agafatanya n'uriya mutoza utazi iyo biva n'iyo bijya.

Becken yanyuze mu makipe menshi yakinnye n'umupira w'amaguru ni umwe mubafite icyo bafasha ikipe y'igihugu. U bu rero niba De Gaule azaba akibarizwa muri Ferwafa ubwo Bekcen azaba nawe arya ku ifaranga ry'ikipe y'igihugu imikino nirangira yisubirire mu Amagaju fc. Ibi rero nibidakorwa biza ari igisasu ku ngoma ya De Gaule kuko Bekcen azamena ibanga ryose ry'uyu mugabo wamamajwe n'umuziki mbere ya 1994.

Bamwe bajyaga babona ikinyamakuru Ingenzi cyavuzeko ari umukwasakwasa w'umuziki wo muri Congo ntibemere  nyuma rero nyir'ubwite abyemerera Igihe.com.

Ubworero amakuru yizewe aba agiye ku isoko atyo we De Gaule aziko yivuga imyato myiza kandi yarajyaga akorana na zimwe mu nzego zitandukanye tuzabagezaho ubutaha.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *