Minisitiri Mushikiwabo na Nyamitwe Willy wo mu Burundi ntibacana uwaka
Ingoma zisa ntacyo zipfana cyangwa ziba zimwe hagatandukana abavuza umurishyo?Biravugwa ko muri iki gihe Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda Mushikiwabo Louise ko agomba kumenya buri kintu ku kindi cyaba gishobora kubangamira umutekano w'igihugu.
Amakuru ava ahizewe yemeza ko ubu u Rwanda rukomeje kugira imibanire mibi n'igihugu gituranyi cy'Abarundi. Ibi rero bikomeje kugaragazwa na bimwe mu bikorwa bikorwa na Leta y'u Burundi ikorera Leta y'u Rwanda.Ubu Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'igihugu cy'u Burundi Allain Nyamitwe nawe akomeje gucicikanisha inzandiko zirega igihugu cy'u Rwanda ko aricyo kibangamiye umutekano wabo. Nyamitwe- Burundi
Amwe mu makuru azunguruka ahantu hatandukanye yemeza ko mu gihugu cy'u Burundi harimo hakorwa ubwicanyi kandi bukorwa na bamwe mu barundi n'abanyarwanda batojwe buterahamwe.Ubu biragaragarira buri wese ko umubano w'u Rwanda n'u Burundi utifashe neza kuko harimo ikibazo gishobora kuzakemurwa n'imirwano bikomeje kugenda nk'uko bikomeje gukorerwa abanyarwanda baba muri iki gihugu.
Muri iki gihe Minisitiri w’ Ububanyi n’ Amahanga w’ u Rwanda yasobanuye ko kuba u Burundi bwarirukanye umukozi wa amabasade y’u Rwanda bidatangaje kuko ngo "ntaho bitaniye n’uko u Burundi bwitwaye kuva ibibazo burimo byatangira."Mu minsi yashize Minisitiri Mushikiwabo yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru atangaza ko u Rwanda rwahisemo kugenda gahoro muri ibi bibazo u Burundi burimo, n’ubwo bwo butahwemye kurushinja kubigiramo uruhare.
Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rwakomeje kwitonda mu bibazo by’ u Burundi kuko rushaka ko bikemuka, ibihugu byombi bikicara bikaganira.Yagize ati :Icya mbere navuga ni uko ibibazo biri mu Burundi ni ibibazo bikomeye niyo mpamvu mwabonye twebwe nk’u Rwanda twaragenjeje make ari nayo mpamvu tutashatse gukurikirana ibirego bidafite agaciro.
Minisitiri Mushikiwabo ati:Nk'ubu ndavuga ku mukozi wa ambasade y’ u Rwanda wirukanwe i Burundi, yagize ati :Kwirukana umudipolomate wacu ntabwo bitangaje kuko ntabwo bitandukanye n’ uburyo bwitwaye kuva ikibazo kigitangira.Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko ibyabaye k’u Rwanda rwakomeje kugenda gahoro muri ibyo bibazo.
Ati :Ari ibibazo byabaye ku mudipolomate wacu i Bujumbura, twabigenje gahoro kuko twabonaga aho bigana atari heza, duhitamo gushaka uko ikibazo cyakemuka aho kugenda kiba kibi kurusha uko abarundi babiteguraga.
Inzego z'ubutasi mu gihugu cy'u Burundi mbere yuko zishyira ku mugaragaro ubushotoranyi zari zabanje kwikoma Ambasaberi w'u Rwanda wari uruhagarariye muri icyo gihugu, buvuga ko hari bamwe mu bakozi bayo bafatanywe intwaro mu buryo butemewe n’amategeko.
Ibi Ambasaderi Rugira Amandin binyuze ku rukuta rwe rwa Twitter, yarabinyomoje avuga ko ari ibinyoma bisa.Mu mezi yashize u Burundi bwashinjije u Rwanda ko ngo rutoza inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza. Ibi gusa u Rwanda rwabihakana rwivuye inyuma.U Rwanda narwo rwagiye rushyira mu majwi u Burundi ko bucumbikiye abarwanyi ba FDLR barimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Amateka y'ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza yemeza ko bamwe mubo bafatanije bari abahunze ubutegetsi bwa Perezida Lt Gen Michel Micombero kongeraho Col Bagaza hagasoza Majr Buyoya. Aba bageze mu Rwanda baza kwigishwa igisirikare n'ingabo za Perezida Habyarimana.
U Rwanda ruyobowe na FPR rutirengagije rwibuke ko Rukomo ya Byumba hari impunzi z'abahutu b'abarundi bibuke Ririma ya Bugesera aho Ndadaye yakuriye barebe Butare na Gikongoro nibo bari bahatuye gusa ,kandi baregwa kugira uruhare muri jenoside yakorewe batutsi mu 1994.
Mushikiwabo we ati:U Rwanda twahisemo kwitonda mu bibazo byo mu Burundi. Minisitiri Mushikiwabo ati:Kuba umukozi wa ambasade y’u Rwanda i Burundi yarirukanwe ngo si ikibazo, kuko bijyanye n’uburyo igihugu cy’u Burundi cyifashe muri ibi bibazo bicyugarije.
Ati: “kuri twebwe rero ntabwo ari ikintu cyadutangaje, turizerako mu gihe kitari kinini abayobozi b’ibihugu bazicara bagatekereza bagasanga kubana n’umuturanyi neza aribyo byiza hanyuma ibibazo bihari byose tukaba twabiganiraho tukabirangiza”.
U Burundi bwo ntabwo bukozwa ibisobanuro bya Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wo mu Rwanda.Allain Nyamitwe Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mu Burundi yatangaje ko u Rwanda rufite uruhare mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Burundi.
Nyamitwe yashimangiye ko abari bagiye guhirika ubutegetsi bwa Perezida Petero Nkurunziza kuwa 13 Gicurasi bakoresheje intwaro ko bari mu Rwanda. Nyamitwe we ngo asanga u Rwanda rukomeje kuvogera ubusugire bwabo nk'aho bakabafashije mu bibazo babateza bikarangira.Minisitiri Nyamitwe we ngo Leta ahagarariye ifite ibimenyetso ko abanzi babo bacumbikiwe n'igihigu cy'u Rwanda.
Ibi bihugu byaherukaga kugirana amakimbirane ku ngoma ya Perezida Kayibanda w'u Rwanda na Perezida Micombero w'u Burundi. Ubwumvikane buke nibukomeza buzateza ikibazo kinini kuko ibi bihugu ababituye baraziranye.Abanyepolitiki nibagire imbabazi.
Ikigaragara ni uko Nyamitwe abeshya kuko ubu ubwicanyi buriyongera mu gihugu hose kandi harapfa uwo bazi ko atavuga rumwe n'ubutegetsi kugeza aho Minisitiri w'umutekano Allain Bunyoni avuga ijambo rikaze cyane agira ati: Izo nshotoranyi tuzazishumuriza intarumikwa zacu zisaga miliyoni icyenda zizimene .
Ubu rero uduce tumwe two mu Burundi nka Musaga ,Kanyosha na Mutakura baricwa nkuko mu Rwanda ku ngoma ya Habyarimana bicaga.Imana ikize abarundi.
Kimenyi Claude