makuzaAbanyabubasha batinye kugaruza ibyarubanda

Mpemuke ndamuke ko ikomeje gufungurirwa amarembo byifashe gute?Ubu umuntu yibaza niba ari u Rwanda rwo hambere cyangwa niba ari urw'ubu turimo bikagushobera.Inteko zishinga amategeko imitwe yombi nibo bahanzwe amaso,kugirango imwe mu mitungo ya rubanda inyerezwa igaruzwe.

Umutwe wa Sena uyobowe na Makuza Berenard n'umutwe w'abadepite uyobowe na Mukantabana Donathila nibo bavugwaho ko  bakabaye bashingira kuri raporo y'umugenzuzi w'imali ya Leta bakagaruza iyo mitungoinyerezwa .Imitungo ivugwa inyerezwa ihera mu turere,ikavugwa mu ntara ikagera mu mujyi wa Kigali.makuza

                       Makuza Bernard Perezida wa sena

Iyo aho birangiye bisatira ibigo bya Leta na za Minisiteri.Ibi ni ibyagezweho muri raporo ya komisiyo ishinzwe gukurikirana  umutungo n’imali by’igihugu mu nteko nshingamategeko.Nyuma yaho haje kuba ikiganiro bagiranye na Minisitiri w’ubutabera kubijyanye  n’ikurikiranwa ry’abantu n' imicungire mibi y’imali  n’umutungo by’igihugu.Ikibandwagaho ni ukugaruza umutungo wanyererjwe  ugaragara muri raporo y’umugenzuzi mkuru w’imali ya Leta no kumenya ibituma iryo kurikirana ritihuta.Nk’uko iyo raporo ibigaragaza, Mnisitiri w’ubutabera yasobanuye ko hari ibyakozwe n’ibigikeneye gukorwa, ariko agaragaza ko hakiri  ingorane nyinshi zishingiye cyane kumikoranire n’inzego zishinzwe ubushinja cyaha .mukabarisa                               Mukabalisa Donathile Perezida w'abadepite

Inkiko zigomba guca imanza n’inzego zishinzwe kugaruza ibyanyerejwe no guhabwa indishyi bidakorwa bikaba ariyo mpamvu n’imyanzuro ivuye mu nama idashyirwa mu bikorwa kubera ko nta serivise ishinzwe  gukurikirana imitungo idafite beneyo ibaho.Icyatangaje n'ijambo ryumvikanye ko, nta nuburyo buhari  bwo kwishyuza imitungo yanyerejwe.Ikindi kandi inama y’abaminisitiri  ntiyigeze yemeza komisiyo ishinzwe gukurikirana imitungo idafite bene yo, mu gihe mu bindi bihugu bikorwa.

Igikomeye  kigaragazwa ni uko n’ubwo umushinjacyaha mukuru  agirira icyizera raporo y’umugenzuzi w’imali ya Leta habanza gukorwa iperereza , nk’uko umushinjacyaha yabitangarije komisiyo,imiterere ya raporo ngo ntiyashingirwaho ifatwa nk’ikimenyetso mu nkiko. Kuvuguruzanya urwego rwa Leta kurundi bishobora kuba inzira y'icyuho yabanyereza umutungo wa Leta bityo akazarinda asaza atabajijwe n'ifaranga na rimwe  mu gihe hari imwe mu miryango ikomeje gukena bikabije.

Umushinjacyaha mukuru ati:Raporo y’umwaka iba itararangira bityo ukurikiyeho igasanga indi nayo ibyayo bitarakemuka bigatuma habamo ibirarane. Indi mbogamizi ikomeye ni abakozi bashyizweho bakora mu ishami rishinzwe  kwishyuza aho gushyiraho komisiyo ihoraho.Ikibazo cy'umushahara ngo bahembwa make bigatuma bagira intege nke mu kazi.

 Nk’uko bigaragazwa na raporo ya komisiyo ishinzwe gukurikirana umutungo n’imali by’igihugu mu nteko ishingamategeko, mu kiganiro bagiranye n’umushinjacyaha mukuru, yagaragaje ko afitiye icyizere raporo y'umugenzuzi mukuru w’imali ya Leta ariko ubwayo itafatwa ngo ijyanwe mu nkiko nk’ikimenyetso, iyo raporo  imaze gusohoka, bafata umwanya wo gushaka ibimenyetso.Nyamara iryo shakwa ry’ibimenyetso rituma habaho gutinda kubera ko hahita hasohoka indi raporo batararangiza imanza za raporo yabanje.

Iyo raporo  isesenguwe nk’uko byagaragajwe n’umushinjacyaha mukuru usanga ibyaha igaragaza biri mu byiciro bibiri. Harimo ibyaha byo mu rwego rw’ubutabera nibyo mu rwego rw’ubutegetsi bwite bwa Leta. Umushinjacyaha mukuru nk’uko bigaragara yakomeje avuga ko ibyaha byo mu rwego rw’ubutabera bishyikirizwa inkiko, naho iby’urwego rw’ubutegetsi bigashyikirizwa Minisiteri bireba ngo abe ariyo ifatira abakozi  ibyemezo.

Iyo rero usesenguye neza, usanga ubushinjacyaha buvuga ko raporo y’umugenzuzi w’imali ya Leta ifatwa yonyine nk’ikimenyetso cyashingirwaho mu nkiko, byaba bimaze iki kugaragaza umutungo wa Leta ko wanyerejwe kandi ababikoze ntibakurikiranwe hakarinda kuzamo ibirarane? Ese iyo rporo yahabwa agaciro kangana iki? Ubushinjacyaha ko buba bubonye icyo bushingiraho niki kibura ngo buhere ku bimenyetso bigaragara  ngo ikurikirana ritangire?

Iyo bigeze mu maso yababahaye akazi bababaza ngo raporo yabanyereje ibya rubanda igeze?nabo bati:ntako tutagize nyakubahwa!!!

Nk’uko byagaragajwe muri raporo ya komisiyo ishinzwe gukurikirana umutungo n’imali by’igihugu mu nteko nshingamategeko, hari imanza zaciwe kandi Leta yatsinze izigera kuri 77% ni ukuvuga imanza 845/1209, 23% Leta yatsinzwe. Mu manza Leta yatanzeho ibirego by’indishyi ku banyereje umutungo wa Leta, imanza 25  nizo Leta yatsinzwe, itsinda 340.

Muri izo Pariki yatsinze izashoboye kurangizwa ni 2 gusa.Ibi bivahe?kuki?bizarangizwa nande?utabirangiza ninde? Kuri iyi ngingo umushinjacyaha mukuru n’ubwo agaragaza ko harimo intege nke, Leta yashoboye gutsinda imanza 388 zirimo abantu 614 bahamwe n’icyaha cyo kunyereza umutungo ungana na1,962,669,039frw n’ama Euros 666,600, si ibyo gusa kuko hari n’ibindi byanyerejwe birimo amabati,isima, ifumbire, mudasobwa,imisumari n’ibindi.

Ariko kandi mu bibazo bahaye Minisitiri w’ubutabera hibazwa ikibura ngo kwishyuza imitungo ya Leta bikorwe? Minisitiri avuga ko hari icyakozwe ariko n’icyifuzo cyatangwa ngo bigere ku rwego rushimishije, avuga ko kubona ibisubizo bigoye.

Akomeza agira ati,“uburiye umubyizi mukwe ntako aba atagize” yongeraho ko “utabusya abwita ubumera”.Akomeza avuga ko ibiri mu bushobozi bwababikoze , ikibazo  kidakwiye kandi kuba icya Minisiteri gusa ahubwo Leta ikwiye kukigira icyayo.

Ikindi kigaragara  ni uko hari amafaranga angana na Miriyare imwe n’igice y’amagarama n’amahazabu yagombaga kugaruzwa hakiyongeraho n’amafaranga ubushunjacyaha bwatsindiye n’andi Miliyoni enye yagarujwe kuri konti muri banki nkuru, hakaba hasigaye kumenya icyo azakoreshwa.Ibi rero bigaragaza ko hari ibyagerageje gukorwa ariko hakabura gikurikirana.

Tuzakomeza gusesengura iyi raporo mu nomero zacu zitaha tuzabagezaho uko bihagaze mu bindi byiciro,kuko byakomeje kuvugwa ko hari ababaye indashyikirwa mu kwesa imihigo yo kunyereza umutungo wa Leta.

Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *