Abarwanashyaka ba PS Imberakuri baracyagendera ku bitekerezo bya Me Ntaganda wayishinze
Ubu politiki igeze aho ishyuha mu banyapolitiki bo mu Rwanda. Turi mu ishyaka ryitwa PS Imberakuri rya Me Ntaganda Berenard nk'uko bivugwa bikanemezwa na Mukabunani Christine,hamwe n'abarwanashyaka baryo. Ishyaka PS Imberakuri niryo ryashinzwe rikerekana ko ari opozisiyo y'ishyaka rriri k'ubutegetsi .Ibi bivugwa rero ko Me Ntaganda yemerwa na Mukabunani hamwe n'abarwanashayaka bayo nibyo byatumye hazamo ikibazo gikomeye.
Me Ntaganda washinze ishyaka PS Imberakuri
Amakuru ava ahizewe ngo Mukabunani abamugabiye PS Imberakuri baramuhamagaje bakimara kumva ayo magambo yatangaje kugirango ayisobanureho? Tuganira nabo bizerwa ba Leta ,ariko bakadusaba ko amazina yabo tutayatangaza badutangarije ko Mukabunani atajya aripfana ,ngo yababwiye ko n'ubu ibitekerezo PS Imberakuri ikigenderaho ari ibyo yashinganywe kandi bikaba byarazanywe na Me Ntaganda wanayiyoboye.
Mukabunani PS Imberakuri
Nk'uko twakomeje tubitangarizwa ngo Mukabunani baje kumubwira ko uko yagabiwe ari nako yanyagwa?Mukabunani ngo yasubije ko Demokarasi ari ubwisanzure bwihariye bwa mu ntu ntawe abangamiye cyangwa ngo ahutaze ,bityo nawe ntihagire ubimukorera. Ishyaka PS Imberakuri niryo ryumvikanye rivuga ko guca igifaransa ari amakosa none cyagaruwe mu mashuri.
Ubu rero ikitezwe ni ukureba niba koko abarwanashyaka ba PS Imberakuri bose bakomeje gutsimbarara kuwasyishinze akanayiyobora kugeza anayifungiwe.Uko buri wese abona demokarasi ntibyakabaye ikibazo ,ahubwo abantu baba bakwiye gusangira ubusugire bw'igihugu.Ubu rero ngo Mukabunani ubwoba nibwose kuko ashobora kwamburwa ishyaka binyuze mu nzira nk'izo yaribonyemo.
Ubwanditsi