photo bakariESE NKAWE URABONA UTE AMATORA YA REFRENDUM

 Bamwe mu banyarwanda batandukanye bose ntabwo bavuga rumwe kuri REFRENDUM!! Ikibazo cyaburi muntu gishobora guhabwa igisubizo cya yego nk'uko cyahabwa igisubizo cya oya. photo bakari

           Uyu yitwa Bineza umwe mubatuye mu mujyi wa Kigali

Twe nk'itangazamakuru tuba tugomba kumva buri wese uko abyumva. Hari umuturage umwe twahuriye mu mujyi wa Kigali witwa Bineza tumubaza uko yumva REFRENDUM? Ajya kudusubuza yagize ati:

Hahaaa ariko jyewe muransetsa nkikibazo mubaza abantu, jyewe nabyanze kera bazana ngo twandike dusaba ko itegeko nshinga ryahinduka yewe nama liste basinyishaga abantu, jyewe no mu mudugudu narabyanze mbona abantu bibateye ubwoba, ariko aho kubisinya ngo ngende mvuga ngo biriya baba bakora sibyo kubera ubwoba twabibwemo, ariko rwose byo narinziko rizahinduka rwose, ibaze jyewe nagezweho n'abantu bafite ayo malisti nka 7 kandi mu nzego zitandukanye. Uyu Bineza yakomeje adutangariza ko ngo byari bayarapanzwe,we ko ntacyo yari guhindura.Yakomeje agira ati:

Nonese buriya ko byapanzwe iyo babikora batarinze gufata amafranga yagakoze ikindi ngo barategura amatora koko uzumve ko batazavuga ngo hagiye za miliyali mukuyategura, ibaze nkaho Abadepite baduhagarariye batora ko ahinduka bose hakifata 2 gusa, noneho byageze kuba Senateri biba agahoma munwa bose ntanujijishije ngo nawe yifate, ubwose abaturage bo rubanda rugufi maye urumva bazakoriki? babishaka batabishaka bizakorwa uko byapanzwe kandi nibintu byapanzwe kera.

Nonese muyobewe ko nko mu nzego z'indi amatora aba hazwi utorwa uwariwe nonese biba byapanzwe bite? n'abantu bamwe n'abamwe baba babizi ariko batinya kuvuga kubera ubwoba no kwanga guhara umugati, hariho abo nigeze kumva bavuga ngo ariko wabona impfu zitazwi, ibura ry'abantu ntihagire ubaza koko noneho ukarenga ukavuga, ngaho wa mugani reba urupfu rwa Rwigara, wabona nkawe apfuye kuriya noneho wowe rubanda rugufi suguceceka  ahubwo burundu? urebe ibyakurikiyeho ukunva babaza buhoro ngo ya  nzu bayisenye batinya kuvuga, kubera iki ?ubwoba.

Nanjye nakubaza, ese ubu har'abaturage bakwigaragambya babyamabagana cyangwa babigumana mu mitima yabo? Nyamara ubu ushobora no kuzabona babwiye abaturagye ngo bajye mumihanda basaba ko Perezida yakomeza kandi bigapangwa no mugihe gito gishoboka bigakunda, kuberiki ? ubwoba buba mu bantu.Noneho wunvise baba Depite basobanura ibyuko bazatora refrendum Kimisagara, ayo yavuze ngo ubuyobozi nubwa ba Nyarwanda subwa ba nya Amerca, France, nabandi nkabo, nukuvuga ko n'ibintu byapanzwe kandi kera ubwo rero ni uko ntakundi nukubura uko umuntu agira ukabikora kugirango uramuke. Undi muturage twahuye nawe yitwa Mukamana acururiza mu mujyi wa Kigali nawe twavuganye uko yumva REFRENDUM ?Nyiraneza we ajya kudusubiza yagize ati:Jyewe numva ntandukanye na mugenzi wanjye kuko nkunda Perezida Kagame kuko ubu uy'umunsi wa none ndi mu mujyi ndacuruza kubera we wazanye byose.Twamubajije kubigendanye n'ibyo Bineza avuze,Mukamana ati:Bineza nawe ntabwo yanenze Perezida wacu yanenze Abadepite kuko twe ikituraje inshinga ni ukugirango ibyo biziztira umukuru w'igihugu ko yakongera kwiyamamaza biveho. Mukamana ati:iyo ntekereje ibyiza byose maze kugeraho mbikesha imiyoborere myiza yazanywe na Paul Kagame nkaba rero ngomba gutora REFRENDUM kugirango nibereho mu mahoro n'umudendezo.

Kimenyi Claude

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *