Ubuvuzi bwifashe gute?
Mu bihe bya mbere y'umwanduko w'abazungu abanyarwanda bavuraga gakondo.Aho abazungu baziye byarahindutse kugeza na n'ubu.
Ubuvuzi uko bwakorwa kose bugoboka amagara ari mu kaga.Mbere yumwaduko w’abazungu abanyarwanda bivuzaga imiti gakondo hashingiwe ku ndwara umurwayi arwaye. Imyaka uko yagiye iza hajemo n’iterambere ryo kuvura,ariko nanone udasize ko n’indwara zaje kwiyongera.Ubuvuzi bwa kizungu bwaje no gushingira ku baganga.
Agnes Binagwaho Minisitiri w'ubuzima
Ubu mu Rwanda bivugwako hamaze kuboneka uburyo bwo kuvura hakoreshejwe ubuhanga,ariko nanone ukibaza niba zimwe mu ndwara zikomeza kwirenza bamwe mu banyarwanda igihe zizabonerwa umuti.Ibigo nderabuzima bivugwaho ko ababigana 100% abahabwa ubufasha bw’indwara ari19%.Naho 25% bo bashyirwa ku gitanda hakaba nuhava nta n’ikinini bamuhaye.Ibitaro biri mu Rwanda bivugwa ko bifite ubushobozi kandi nabyo hari igihe usanga umuganga yagiye gutera ikiraka mu ivuriro ry’igenga kugirango nawe abashe kugura imodoka nk’iya meya cyangwa azabashe kubona ifaranga ryo kugira icumbi.Ikibazo gihari gikomeye kirava mu nzira nyinshi kandi zishamikiye no ku myigire.
Umusaza umwe nasanze ku bitaro bya CHUK ubwo twaganiraga yantangarije ko kera umwana yatangiraga amashuri yisumbuye yiga ishami runaka harimo niry’ubuganga akazamara imyaka itandatu yarabimenye.Ikindi kivugwa mu buvuzi ni Mituelle de santé.Ibigo nderabuzima hari aho badaha agaciro Mituelle de santé kandi ari uburyo bwiza bwo kwivuza.
Urugero: Kicukiro uzahagere mu gihe cya mu gitondo urebe ukuntu bacunaguza abarwayi cyane nk’iyo haje umuntu utazi gusoma.Gitega yimiriwe mu mazu y’abasilamu mu Biryogo,aha rimwe na rimwe bahutaza n’abarwayi.Ministiri Binagwaho azatange umwanya cyangwa atange ishusho y’umuganga n’umurwayi.
Murenzi Louis