IMG-20151211-WA0016Hategekimana Martin Alias Majyambere yatakambiye abantu ntibumva none imana igiye gufungura imiryango y’igihome

Isi tuzayisiga uko twayisanze ntawazanye ibigega ntanuzabijyana''tuzagenda uko twaje.Imvugo n'ingiro bikomeje kugenda bisigana kuko ukuri kwigizwayo n'ibinyoma by'abanyagitugu.Ibi turabikura mu ruhururikane rw'amwe mu magambo avugwa ku ifungwa rya Hategekimana  Alias Majyambere,bishingiye ko umuryango we hamwe nawe ubwe babonye ibyo kurenganurwa n'inzego z'indi bidashobotse bandikira umukuru w'igihugu kuko ariwe mucamanza uruta abandi mu Rwanda.Banditse ibarurwa kuwa 22/04/2015 bandikira umukuru w'igihugu  Paul Kagame bamumenyesha akarengane bakorewe.Ese iy'ibaruwa yageze aho igomba kugera.Baragira bati:Mu mwaka 1995   Ngabonziza Cyrile ubu wahunze igihugu ,wari umushinjacyaha muri Pariki ya Gikongoro yagurijwe amafaranga ibihumbi ijana by'amanayarwanda(100000frw)na  Majyambere bamubeshya ko ari ayo gukoresha mu kazi ka Leta.Amwe mu makuru twahawe ngo icyo gihe babwiye Majyambere ko ari ayo gukoresha muri Pariki ko Minisiteri y'ubutabera izayabasubiza. Majyambere yabonye atishyuwe aza kubabwira ko azajya kwibariza i Kigali mu nzego zibakuriye.Amakuru ava mu baturanyi bo kwa Majyambere hamwe n'abandi bari abakozi be muri icyo gihe badutangarije ko  aribwo Ngabonziza  yatangiye gushakisha icyaha cya jenoside aho yavugaga ko nta muhutu utarishe.

gahima

                Gahima Gerald yahunze igihugu, umwe mu bafunze majyambere

Ngabonziza yahise afata Majyambere aramufunga ashaka abatangabuhamya ,aribo Mukamana Immaculee na Francine bene wabo n'umugore wa Ngoga Martin icyo gihe wari umushinjacyaha mukuru wa Pariki ya Butare. Majyambere yaje gufungurwa  mu 1997 yaje kongera kwishyuza amafaranga ye ahita afungwa.Tariki 12/07/2001 nyuma y'imyaka ine Majyambere afunzwe ataburana bamushyikirije urukiko rw'iremezo rwa Gikongoro aburana ku byaha bya jenoside.Mu rukiko haje kubamo ikibazo cy'ibyaha no kubishinja kongeraho n'abatangabuhamya bo kubihamya. Amwe mu makuru avugwa ngo icyo gihe umushinjacyaha Ntete Marius yaje kuvuguruzanya n'abatangabuhamya kandi aribo babizaniye. Marius yaje gusaba ko urubanza rwa Majyambere rwazimurirwa i Butare kugirango azarwishinjirize.Tariki ya 18/11/2002 urukiko rusesa imanza m'urubanza RRP 0146 rwatanzwe na Pariki ya Repubulika ya Gikongoro basaba ko rwakoherezwa i Butare. Nkuko bivugwa na Majyambere ngo Marius Ntete yabwiye Majyambere ko FPR  yamubwiye ko agomba kureka amafaranga yahaye Ngabonziza,ikindi ngo yamubwiye ko yarwanyaga  icyama igihe cy'urugamba rwo kwibohora.Bivuye kuri jenoside bibaye politiki imana izi icyo igenera uwo yaremye kurenza twe turi mu isi idasakaye. Tariki ya 02/12/2002, urukiko rwa mbere rw’iremezo rwa Butare rwaburanishije urubanza RMP 97987 ubushinjacyaha buhagarariwe na Ntete Marius.mukan

                  Mukantaganzwa wigeze kuyobora gacaca

Tariki ya 05/03/2003, urukiko rwasanze bwana Hategekimana arengana maze rumugira umwere ku byaha byose bya Jenoside yakorewe Abatutsi yaregwaga n’ubushinjacyaha buhagarariwe na Ntete Marius ubwo arafungurwa arataha ubushinjacyaha nti bwajurira.

Ntete Marius waje kwanga gushyira mu bikorwa  icyemezo cyo gufungura abaturage batagira amadosiye n’abandi bari bahawe imbabazi na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, abonye ko mubagiye gufungurwa harimo abo yafungiraga  yanga kubafungura,harimo na Majyambere.

IMG-20151211-WA0016

    Majyambere aheze mu gihome mu buryo budasobanutse

Perezidansi yaje gushaka kumukurikirana maze akizwa ni uko yahise yoherezwa kwiga hanze, ubwo yagiye atajuriye urwo rubanza yashinjaga Hategekimana.,Ubwo Hategekimana Martin abonye ko na Ngabonziza Cyrile nawe yavuye ku Gikongoro yoherejwe gukorera i Kigali yatanze amakuru y’akarengane yakorewe nabo bagabo bose, maze batangira gukurikirana iyo dosiye. Ngabonziza Cyrile abimenye aruhungira muri Australiya.maritini

               Umuryango wa Majyambere urarega Ngoga ko ari umwe mu bamuhohoteye

Ntete Marius nawe agarutse ntiyasubiye i Butare akorera i Kigaki muri Pariki General ahahurira na Ngoga Martin wari wabaye Porokireri Generale. Dosiye ya Ngabonziza abavugwagamo nabo yo kumutwara amafaranga barayirigitisha, bahimba amayeri bifashisha Mukantaganzwa Domitille wayoboraga inkiko Gacaca abafashe  muri Gacaca, ubwo nibwo Hategekimana yarezwe icyaha gishya cyo gusahura muri jenoside.

Mukantaganzwa Domitilla

Uyu we yakoze igitangaza kuko yakoreshsje ububasha yari afite bw’inkiko Gacaca yohereza dosiye yikoreye ku giti cye nta kusanyamakuru ashingiyeho, iza ari urupapuro rumwe gusa itagira umutangabuhamya n'umwe kuko rwari rusinyeho Domitilla Mukantaganzwa gusa nkaho ariwe utanga ikirego , yohereza inyangamugayo ziturutse ahandi kuri i (Nyabisindu –Gitarama) zihabwa misiyo yo kumuhamya icyaha cyo gusenya no gusahura imitungo y’abadamu b’inshuti zabo na Madamu wa Ngoga (Imacullee na Francine) maze amuhimbira umufatanyacyaha mu rubanza  ariwe Capt.Abayisenga Janvier wahoze ari Ex- Far GD m’urubanza yaregwagamo.

Hategekimana Martin nyamara bamushinjaga ko yashenye inzu y’iwabo kandi iyo  bavugaga yari ihari ntacyo yakozweho muri Jenoside ndetse yakodeshwaga na HCR, ariko bemeza ko yayishenye bategeka ko agomba kwishyura 8,000,000frw.

Mu gihe Hategekimana yahamagazwaga kuburana muri Gacaca no kwisobanura kubyo ashinjwa, avuze ko ibirego bamushinja byo gusenya ko ari ibihimbano ntashingro bifite kuko ntabamushinjaga bahari, bavugaga ko ngo mu kwiregura kwe apfobeje Jenoside nibwo bamuhimbiye icyaha gishya basaba ko bamufunga .Tarki ya 30/11/2005 urukiko rukuru rwa Nyanza Ôäû RPA 0290/DP/O5/HC/NYA, narwo rwemeza ko azaburana icyaha yo gupfobya Jenoside  ari hanze kuko badafite ibimenyetso bamusabira ifungwa ry’agateganyo ubwo bongera kumurekura.Ubushinjacyaha bubonye ko adafunzwe kubera nta bimenyetso bihagije bize idosiye bamuregaga ntibigera baregera urukiko ngo urubanza ruburanwe mu mizi kw’ipfobya rya  jenoside bamuregaga ubwo birangiriraho arataha iwe akomeza akazi ke k’ubucuruzi.Mu mwaka wa 2006, amakuru yo guhohotera Hategekimana yakomeje gusakara hanze maze Ngoga Martin bimutera impugenge nibwo yifashishije umusirikare witwa Mukunzi Faustin wakoraga muri Auditora Militaire ajya gufata Hategekimana amufungira ku Murindi ngo kuko aregerwa hamwe n’umusirikare muri dosiye iri muri Gacaca.Tariki 15/02/2007 Hategekimana Martin yashyikirijwe urukiko rwa gisirikare, ubushinjacyaha bwa gisirikare buhagarariw na Mukunzi Faustin bumusabira igifungo cy’agateganyo, urukiko rwa gisirikare ariko rwafashe icyemezo cyo kumufungura.Tarki ya 16/02/2007 ubushinjacyaha bujuriira icyo cyemezo mu rukiko rukuru rwa gisirikare ndetse banga no gufungura Hategekimana ngo kuko bajuriye.Mukunzi Faustin babwiye urukiko ko ubushinjacyaha bwa gisirikare bwakoze iperereza mu rukiko rukuru rwa Nyanza basanga nta bujurire bwigeze butangwa n’ubushinjacyaha bwa gisiviri (Pariki ya Butare) basobanura kandi ngo babwiwe n’urukiko rwa mbere rw’iremezo rwa Butare ko batari kujurira kandi hari dosiye mu rukiko rwa gisirikare arirwo rubifitiye ububasha rwatangiye kumuburanisha kuri byo byaha asaba urukiko rwa gisirikare gukomeza kuburanisha urwo rubanza no kuko ntaho yarujururiye n’urwo yaburanye i Butare.

Urukiko rwa Gisirikare rwemeje ko arirwo rufite ububasha bwo kuburanisha abasivili baregwa hamwe n’abasirikare, bityo urubanza Hategekimana yaburanaga mu  nkiko za gisivile baruhuza n’urwa Capt Abayisenga Janvier , urubanza RMP 9798 rwari rwaburanywe kuwa 15/03/2003 mu rukiko rwa mbere rw’iremezo rwa Butare rukamugira umwere barutesheje agaciro mu buryo budakurikije amategeko.

Hategekimana yajuririye urukiko rw’ikirenga m’urubanza Ôäû RPAA 0001/GEN/09/CS, asaba ko batahuza icyaha cye na Capt.Janvier Abayisenga kuko ntaho bahuriye mu byaha baregwa mu rubanza ubushinjacyaha bwa gisirikare bubahuriza hamwe.Ubushinjacyaha bubonye ko bushobora gutsindwa bwaje kwivuguruza noneho bemeza ko hari ubujurire ubushinjacyaha bwajuririye urubanzza RMP 9798 mu rukiko rukuru rwa Nyanza rutari bwaburanishwe kandi bari barahakanye mbere mu urukiko rwa gisirikare bavuga ko rutigeze rujuririrwa.Ngoga Martin ubwo urubanza rwari rugiye kuburanishwa i Nyanza yatumye umushinacyaha witwa Kayirebwa Christine ( bavuga ko ari muramu we yazamuye akamujyana kuba umushinjacyaha k’urwego rw’igihugu kandi nta burambe mu kazi afite) amutuma kujya gusaba abana ba Hategekimana Martin amafaranga 100,000,000frw ababwira ko impamvu atazafungurwa ngo ni uko batigeze batanga imisanzu ya FPR yose nk’uko bari bayamusabye mbere nne bakaba bagikomeje iyo dosiye.

Umuhungu wa Hategekimana witwa Paul yabonaniye na Ngoga kuri Hotel Meridien ( aha mwareba kuri TN statement uko bagiye bahamagarana) amusobanurira ko badatanze ayo mafaranga ya FPR atazamurekura, undi amusaba ko yabasabira muri FPR bakayatanga mu bice nibwo yatanze 50,000,000frw mu gihe bagatanze andi nibwo Ngoga yavagaho bagiye gusobanuza uko bizagenda batanga imisanzu isigaye abazi Ngoga bababwira ko yababeshyaga yayibye ko FPR itigeze imutuma kandi ko ntawe basaba imisanzu iteye ityo.Umuryango wa Hategekimana mu ibaruwa dufitiye kopi ikomeza gira iti:

Nyakubahwa tukaba tuboneyeho kwishingana kuko tugenda duterwa ubwoba inshuro nyinshi n’abantu batandukanye tutazi, ariko cyane cyane Marius Ntete na Faustin Mukunzi bakitugendaho ndetse  no kwivanga mu bikorwa by’ubucuruzi dukora kuko ubu na BRD yari yatwemereye credit ya Miliyoni 200 yo kuzuza Hotel (GRODEN MONKEY HOTEL) twubaka muri  Nyungwe mu gihe cyo kuyaduha barayatwimye ngo bamenye ko muzehe afungiwe Jenoside, ibi dusanga ntaho bihuriye n’ubucuruzi bufitiye igihugu akamaro kandi twari twaratanze n’amafaranga Miliyoni imwe n’igice ya komisiyo yakwa uwemerewe credit yo kwiga dosiye,none nayo twatanze ntitwanayasubijwe kandi hari amafaranga menshi twashoye muri uwo mushinga twizeye ko ayo ya BRD yo kuwurangiza, none dushobora kuzayahomba yose, ibi nabyo nakarengane gakabije.Niba koko u Rwanda rushimwa n'amahanga ko rukora neza kuki ibi byagaragara muri bamwe mu bayobozi bakarenganuye abantu.HHHuuu ibi biragoye kuko abanyabubasha nibo barenganya rubanda.Ubutaha

Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *