Inyota yÔÇÖubutegetsi:intandaro yÔÇÖurwangano
Wabyanga wabyemera burya umugani ungana akariho!!!Ingoma yose igira igisasu cyayo.
Ukora igikorwa cyiza ukibutsa abantu undi wigeze kugikora,wakora kibi nabwo ukaba utumye bibuka uwagikoze mbere yawe.
Abakuru babivuze ukuri <<ngo umugani ungana akariho>> maze bihabwa agaciro mu bihe byo hambere ,ariko icyiswe iyogezabutumwa kiba giciye kirazira umuco wahandi utsemba uwiwacu inka zirateka ntizongera kwinikizwa abana barwara bwaki amacakubiri abyara amapfa urwangano ruhabwa intebe.Imiharuro iba imezamo ibyatsi,ahakinirwaga n’ibitambambuga hahinduka amatongo.
Col. Kanyarengwe MRND
Abahanga bati: Niyo mpamvu umwami Yuhi IV Musinga yarinze atanga atabatijwe.Umuntu umwe yampaye urwenya ngo Abapadiri babwiye Umwami Musinga ngo yambare ishapure hamwe n’umusaraba wa Yezu.Umwami Musinga yaje kubasubiza ngo ntiyakwambara intumbi y’umuzungu atishe!!!! Singayo’’ nguko’’ uko niko batangiye gutegura Repubulika.Amakuru y’ubusesenguzi atangwa na zimwe mu mpuguke mu bya politiki bose bemeza ko ingoma zisa ntacyo zipfana.
Gen. Kayumba FPR, Kanyarengwe amaze kugera muri FPR
Iyo urebye uko abanyarwanda bakoraga imibatizo usanga ntaho itaniye n’iyakizungu n’ubwo bo baba baciye ibikuba. Ikiraje ishinga abanyarwanda n’ikigendanye n’uburyo bayoborwamo hashingiwe kuri Repubulika.Amateka ya Repubulika mu Rwanda akomeje kubamo ikibazo cyayiziritseho kikaba cyaranze gucika.Kuva u Rwanda rubaye Repubulika rumaze kugira eshatu :Iya M.D.R Parimehutu,iy’ingoma niyo yabanjirije ibitekerezo byo gushyiraho ubutegetsi hagendewe ku matora.M.R.N.D ubwato bwambutsa abanyarwanda, yo yaje ikuraho itorwa rya zimwe mu nzego za politiki.F.P.R Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yo yaje gusubizaho imwe mu migenzo y’itorwa rya zimwe mu nzego za politiki.
Uko iz’ingoma zagiye zibaho zose muri Repubulika y’u Rwanda zagiye zigira ibibazo bishingiye kucyo twakwita inyota y’ubutegetsi.Ingoma ya Perezida Kayibanda yagize igisasu cyari kiyobowe na Habyarimana Juvenal kugeza naho amuhiritse.Habyarimana yayoboye ikinamico rihanitse kugeza ingoma ihirimye.Ingoma ya Perezida Habyarimana nayo yagize igisasu cyari kiyobowe na Kanyarengwe kugeza ayihiritse.Kanyarengwe yarezwe ko yashatse guhirika Leta ,ariko yari yamaze kwambuka uruzi rw’Akagera yageze mu gihugu cya Tanzaniya.Kanyarengwe akigera mu nkotanyi yavuzeko Habyarimana ari mubi ko yashakaga kwica umututsi akamutsemba we akabyanga.
Ingoma ya Perezida Kagame nayo ifite igisasu kiyobowe na Kayumba.Ubu Kayumba aravuga akari imurori kuko ashinja Perezida Kagame ko ariwe wahanuye indege ya Perezida Habyarimana hamwe na mugenzi we w’igihugu cy’Uburundi.Iz’ingoma zose iyo uzigenzuye usanga zifite ibimenyetso bisa kandi zitarabayeho mu myaka imwe.
Umuntu iyo mupfuye umugati wa politiki mugirana amakimbirane maremare kugeza naho mushinjanya icyabaye nikitarabaye ngo umwangishe abanyagihugu.Umuti warabuze burundu cyangwa uracyashakishwa!!! Reka da ntabwo uziko niyo ubonetse utanyobwa nabose!!! Tuzagira inkubiri y’ubukungu tugire iya demokarasi ,tugire iy’abanyapolitiki bacengana tugeze ryari?Abakora amashyaka nabo hagati yabo ishyamba siryeru.Abanyamadini nabo sishyashya.Ishusho y’urukundo; yo yaranyagiwe hakurikiraho urwangano.
Ibi nibyo byatumye ingoma zisa ntacyo zipfana.Abanyarwanda bakomeje kwibaza impamvu Repubulika y’u Rwanda habayemo ikibazo cyanze gucika.Ubu mu Rwanda haribazwa igihe hazabonekera ukuri kugirango hacike amacakubiri.Abantu bahurira mu rugamba rwo gushaka ubutegetsi babubona bagatangira gushwana; uhagwa ni umuturage.iyo bashaka ubutegetsi umuturage ahura n’akaga kuko niwe bigiraho ingaruka ,kugeza naho ahatakarije ubuzima bwe.Niba ingoma ya Perezida Kayibanda yarahuye nicyo kibazo ; Habyarimana akayibamo ikibazo kugeza aho buri munyarwanda yibaza iyo ava niyo ajya,murumva inyota y’ubutegetsi iganishahe u Rwanda.Niba ingoma ya Perezida Habyarimana yaragizeho Kanyarengwe umuzigo kugeza naho yifatanya nabo bitaga abanzi babo,murumva hari umuti wigeze uboneka.
Niba ingoma ya Perezida Kagame ifiteho umutwaro Kayumba wifatanije nuwo bitaga umwanzi murumva biganishahe abanyarwanda?Kuba Kayumba Leta imurega ko yiyunze n’umwanzi kandi wakoze jenoside bishobora kuzakomeza ibibazo hagati ya Leta ya Kigali n’undi wese waba azwiho ko yaba agirana isano nawe .U Rwanda rw’ubu kuki rudatanga isura yuburyo umuntu yakwifata mu ruhando rwa politiki.Murabona ko buri Repubulika ko yagiye igira ibibazo bishingiye ku mpamvu runaka zikabyara ibibazo kugeza habayemo igice cya naka wa naka.Umuti uwufite nawutange amazi atararenga inkombe.
Murenzi Louis