Young Leaders ConferenceMadamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kuba icyitegererezo cyÔÇÖubuyobozi bwÔÇÖubu nÔÇÖejo hazaza.

Ubu butumwa Madamu Jeannette Kagame  yatanze bukubiye mwijambo rimwe   yabugejeje kubitabiriye  inama y’urubyiruko rw’abayobozi kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Mutarama 2016  yabereye i Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti “Kubiba imbuto z’icyitegererezo mu kiragano cy’abayobozi b’ejo hazaza.”

Tubamenyesheko iyi  nama yabanjirije amasengesho yo gusengera igihugu ari bube  kuricyi cyumweru taliki 10 Mutarama 2016 azitabirirwa  n’abayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu, iz’abikorera, urubyiruko rw’abanyeshuri muri Kaminuza n’abandi kugirango baganire ku ngingo zirimo kubiba imbuto nziza z’abayobozi b’icyitegererezo cy'ubu nejo hazaza.Young Leaders Conference

 

Tubibutseko Mu Rwanda abari munsi y’imyaka 35 ni urubyiruko rungana na 78.7% by’abaturage bose bangana na miliyoni 11.34. Abari hagati y’imyaka 14-35, bangana na 38.5%.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho rubikesha abayobozi bazi guhitamo gahunda n’ingamba zifite intego yo kuzamura buri Munyarwanda, bityo agasanga nta kindi cyabisigasira uretse gutoza urubyiruko n’abayobozi bafite iyo ntego, Yagize ati “Kubohora igihugu no kukiyobora mu cyerekezo dukwiye byakozwe n’abantu bumvaga neza intego yabo, baharanira kwiyubaka, bashyira imbere ubumuntu no kutikubira kugirango basohoze ubutumwa bahawe n’Imana.YLC_Rev Dr Antoine Rutayisire_11

Yakomeje agira ati : Ndabashishikariza kwigira kuri bariya babaharuriye inzira, mugakoresha amahirwe yose ashoboka mufite. Nk’abubatsi b’ejo hazaza h’igihugu, mwibuke ko amahitamo mukoze azasobanurwa n’uko abaturage bababona cyangwa uko bakira ibyo mukora.  yakomeje ahanurira urubyiruko ko ubuyobozi bubi bwagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abasaba guhagarara gitwari ku bumwe bw’Abanyarwanda, kugira imyitwarire iboneye no kumenya ibyo bakwiye kwitwararika.

Yagize ati : Nimumenya abo muri bo ubwanyu, mukamenya guhangana n’ibibageraho mukabikosora, mukabiba indangagaciro zituma abandi babigiraho, muzaba mutanga icyizere cy’uko muri abantu bakuze babereye kuba abayobozi.

Naho Mu kiganiro cyatanzwe na Rev. Dr. Antoine Rutayisire cyitwa Guteza imbere imiyoborere y’icyitegererezo Developing Excellence in your Leadership akaba  yasabye urubyiruko rw’abayobozi kugira intego no gukora cyane no kuba abagaragu b’abo bayobora kuko aribyo bizubaka igihugu cy’ubu nejo hazazaYLC_10 YLC_9

GATETE Muhamoud

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *