Rwanda:Ububanyi n’amahanga bwongeye kubamo igisasu kuko HRW yashinje guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Kuva ishyaka FPR rifashe ubutegetsi muri Nyakanga 1994 ntiryigeza ricana uwaka n’umuryango mpuzamahanga H.R.W kuberako washinjaga ko ibuza abanyarwanda uburenganzira.
FPR nayo ikiregura ivugako ibiyivugwaho ar’ibihuha.H.R.W yo yashinjaga FPR gufunga imfungwa nyinshi mu makosho ya Gendarumori ,niza Komine.FPR nayo yisobanuraga ko abafunzwe bakekwaho gukora icyaha cya jenoside yakorewe Abatutsi.H.R.W yabaye nkigabanya raporo iratuza,ariko ntiyava ku izima.Kibeho ya Gikongoro muri Mata 1995 nabwo induru zaravuze igihe hasenywa inkambi.Ubutegetsi bw’u Rwanda bwerekanyeko nta Leta muyindi cyane ko benshi bari barakoze jenoside. Icyo gihe Lt col Ibingira Fred yarabifungiwe nk’uwari uyoboye igisirikare ararekurwa.Ikindi cyavuzwe muri raporo ya HRW naho yashinje ubutegetsi bwa FPR kwicira Col Lizinde Theoneste na Seth Sendashonga mugihugu cya Kenya.Iyi raporo yanashyize igitotsi hagati y’ibihugi byombi ,kugeza naho Amasade zifunzwe ziza gufungurwa nyuma.Igihe hasenywaga inkambi ya Mugunga na Tingitingi yo muri Zaire y’icyo gihe ubu ikaba isigaye ari Kongo Kinshasa muri 1996 Ukwakira kugeza Mata 1997 Perezida Kabila afata ubutegetsi nabwo HRW yongeye gukora raporo ikaze yagize iti”igisirikare cy’u Rwanda cyinjiye muri Zaire cyica impunzi,kugeza n’ubwo nabatashye mu Rwanda cyabishe.U Rwanda rweretse amahanga ko barinze umupaka warwo ko ibivugwa muri raporo ar’ibinyoma.Ikibazo cyatangiye kuba kimomo aho HRW yashinjaga u Rwanda ko noneho zimwe mu nkotanyi zifungwa ,izihunze zikicwa cyangwa bagashimutwa.Iyicwa rya Col Karegeya Patrick n’iraswa rya Gen Kayumba Nyamwasa.Aha hakozwe raporo zikaze ariko Leta y’u Rwanda yerekanako bakoze amakosa bakatirwa n’inkiko.Ubwumvikane buke hagati y’u Rwanda na HRW bwarakomeje.Ifatwa rya Deo Mushayidi naryo ryateje ikibazo.Iseswa ry’ibinyamakuru Umuseso ndetse n’Umuvugizi n’ihunga ryaba nyirayo. Iyicwa ry’umunyamakuru Jean Leonard Rugambage naryo ryazengurutse muri za raporo ,cyane ko leta y’u Rwanda yerekanye yishwe n’uwihoreraga.Abandi banyamakuru bagiye bafungwa.HRW yongeye kwerekana ko itangazamakuru ritagira ubwisanzure,ariko leta yerekana ko buhari kugeza naho bimwe mubitangazamakuru byahawe inkunga.

Kuki HRW ishinja u Rwanda guhonyora uburenganzira bwa muntu?
Icyegeranyo cya raporo cyerekanye ko abatavuga rumwe na leta batemererwa gukora politiki.Ku isonga haza Ingabire victoire Umuhoza washinze ishyaka ntahabwe ibyangombwa.Me Ntaganda Bernard we avugako yambuwe ishyaka Ps Imberakuri.Diane Shima Rwigara yiyamamarije kuba umukuru w’igihugu afunganwa n’umubyeyi we.Aha byafashe intera cyane ko HRW yakoze amaraporo menshi.Dr Kayumba Christopher nawe agarukwaho cyane yafunzwe azira ibitekerezo bya politiki.Aha leta y’u Rwanda yarabihakanye. HRW kumvikana ku iyicwa ry’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi nka Rwigara Assinapol,ibye bitavuzweho rumwe.Padri Karekezi Dominique. n’abandi batandukanye harimo uwari umucungagereza kuri Gereza ya Mageragere witwaga Nyamitwe,ikindi yar’umucikacumu.

HRW raporo zayo zatumye igirana ikibazo n’u Rwanda kuko rwo rwerekanagako ar’ibihuha ko igamije guharabika.Indi raporo yaje kuba ikibazo niy’imitungo y’abahunze u Rwanda ikagurushwa.Urugero :Rujugiro Tribert we yatahanye u Rwanda na FPR.Dr Bararengana Seraphim murumuna wa Perezida Habyarimana Juvenal.Aha bizwiko Umuhesha w’inkiko w’umwuga Kanyana Bibiane yahimbye inyandiko ko yariye inka kandi abeshya.Ndereyehe Charles nawe umutungo we wigabijwe na Ntagomwa Elie Irakiza.Umutungo wa Sebatwaree Andre abawigabije harimo Cpl Mulindangabo wafunzwe akagwa ku Mulindi.

Ministeri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta (photo archives)

Ubu rero Human Rights Watch yongeye gukora igisasu cya raporo igizwe na page 115 ishinja u Rwanda gushimuta,kwica urubozo,gutera ubwoba abanyarwanda cyangwa imiryango yabo ,abahunze cyangwa abasaba ubuhungiro badashaka gukorana na Leta.Umuvugizi w’u Rwanda yagize ati”HRW ikomeje kubeshya igaragaza ibinyoma.Kuba ibi ibikoze kuberako Leta y’Ubwongereza iriho ishaka kohereza impunzi z’abimukira.
HRW yo iti”Twee twageze aho tuvugisha abantu 150 .Aha harimo abagiriwe nabi,harimo n’abanyamategeko babo.Abatangabuhamya barimo ingeri zitandukanye ,harimo n’abanyamakuru bigenga.Abahagarariye imiryango mpuzamahanga n’abari mu butegetsi.HRW muri raporo yayo ivugako yabonye ubwicanyi,gushimuta,kugerageza gushimuta,kuburirwa irengero,gutera ubwoba,kwibasira ku mibili bamwe mubanyarwanda baba nko muri Australia,Canada, Ubufasha,Kenya,Leta zunze Ubumwe z’Amerika, Mozambique,Ububiligi,Ubwongereza,Afurika y’epfo, Tanzania,Uganda hamwe n’umuryango cyangwa imiryango yabo iba mu Rwanda.

Mugihe u Rwanda rwo rwerekana ko iyi raporo ya HRW igamije gutesha agaciro gahunda y’Ubwongereza yo kohereza impunzi z’abimukira gutura muri Kigali.Kuko byinshi mu birego bitarebana n’ibirego biri muri raporo,kandi ntacyo babivugaho kuko bibera mu mahanga.U Rwanda rwo ruti”imyaka 29 irashize ikaba ikomeje guhindanya u Rwanda,muyindi raporo iyobya.Makolo yanditse ati”ibiki by’ukuri biri muririya raporo ya HRW?ibi nugukwiza icyo mu mahanga babuza impunzi gutahuka.HRW yo ikomeza itanga raporo ko bamwe bibagiraho ikibazo nka Revocat Karemangingo wapfuye.Jannifer Rwamugira n’abandi nka Cassien Ntamuhanga.Iyi raporo ivugwamo Umuhanzi w’umusirikare Sergent Major Robert Kabera wahunguye muri Uganda 2020 ,ubu akaba yararegeye Polisi y’igihugu cya Uganda ko umugore we yaburiwe irengero.Byemejwe na Polisi y’igihugu cya Uganda 2023 ko mu kwezi kwa Kamena umugore wa Kabera Robert yashimuswe n’inzego z’u Rwanda zimutwara iwabo.Ifatwa rya Nsabimana Calixtte Alias Sankara ntawakwibagirwa ifatwa rya Rusesabagina Paul uko ryagenze.Ntawakwibagirwa HRW ivuga ku ifatwa rya Major Habibu Mudasiru?kuba rero HRW (, human Rights Watch )ivuza iyabahanda k’u Rwanda narwo rukayamaganira kure,ntawutavuga umunyamakuru Gakire Uzabakiriho Fidel ufungiye i Mageragere akuwe muri Amerika.Ntawasiga abanyamakuru Cyuma Hassan na mugenzi we Nsengimana Theoneste.Undi uvugwa ufunzwe n’umunyepolitiki Nkunsi Jean Bosco warushinzwe ubukangurambaga mu ishyaka rya Dr Kayumba Christopher.Uko hanzaha bivugwa hariho raporo ziba zitagaragaza umwimerere,ariko nko gusenyera umuturage ntaho umuganisha byongerera HRW ikimenyesto cyo kunenga ubutegetsi,kandi bikorwa ku manywa yihangu.Umuti ninde uzawutanga?ninde utatanga umuti?

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *