Gen Rwarakabije arashinja abo ashinzwe kurya ruswa
Imivugire ishingiye ku ijambo riherekejwe no kutamenya niyo ikurura amakimbirane mu nzego runaka za Leta.Ikindi raporo ya munyangire munyage umwanya ariho nayo niyo turufu ya ruswa ikomeje kuvugwa mu rwego rushinzwe ifungwa n'abagororwa.Amateka aherekejwe n'ikinyoma cya politiki abyara urwangano rudashira mu banyarwanda.Umwe mu bantu twaganiriye ariko akanga ko izina rye ryatangazwa yantangarije ko ikintu kitwa gereza mu Rwanda kibamo ibibazo byinshi kuko bafata umufungwa nk'umuntu warangirijwe ubuzima bwe,bakamufata nkaho atazongera kugaruka muri sosiyete nyarwanda.
Rwarakabije umuyobozi w'amagereza mu Rwanda
Bamwe twaganiriye bahera nko mu gihe cyo muri 1990 igihe bafubgaga abo Leta yitaga ibyitso.Umucungagereza wavuganaga n'umuntu wari ukurikiranyeho icyaha cyo kuba icyitso agafatwa yahanwaga kurenza ukiregwa.Bamwe mu bacungagereza baregwaga na bagenzi babo bikabaviramo ibibazo bikomeye.FPR ifashe ubutegetsi gereza wasangaga 98% bari abakurikiranyweho icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.Uko imyaka yagiye ishira gereza zagiye zihurizwamo abantu bakoze ibindi byaha.Ubu rero mu rwego rushinzwe urwego rwaza gereza aho kubakira kukazi bubakiye kurwangano.Gen Paul Rwarakabije we ubwe yemeza ko bamwe mubo ashinzwe barya ruswa wamubaza umubare wabafatiwemo ntawutange.
Ese ubundi umucungagereza ruswa yaka igamije iki?umucungagereza ruswa ayaka ryari?niba koko ruswa iri mu bacungagereza byaba biteye agahinda.Gen Rwarakabije ati:Bamwe mu bacungagereza baracyavugwaho ruswa.Ubutegetsi bu isi yose nta nahamwe bemera ruswa kuko imunga iterambere ryabyo.Mu Rwanda hari inzego nyinshi zahagurukiye kuyirwanya ,ariko biranga bikadogera ikavuza ubuhuha.Ikindi cyagaragaye cyanze gucika ni akarengane kamaze kugariza bamwe bo mu nzego za Leta bityo bikaba aribyo bibyara icyuho n'inzira yibusamo ya ruswa.
Niba umuntu afungiwe icyaha yakoze hari uburengamzira yambuwe ,ariko hari ubwo afite bwo gusura umuryango we.Umufungwa niyimwa uburenganzira nuwo mumuryango we akimwa ubwo kumusura azaca mu zindi nzira zo kumugeraho.Inzego nkuru z'ubuyobozi bwa magereza hamwe na za maneko zabwo zitwara nabi ku bantu baba baje gusura abantu babo bafunzwe.
Ikimaze kugaragara maneko ziba kumagereza nizo zirya ruswa kuko nizo zitanga uburengazira ku mufungwa uganira n'uwamusuye.Aha rero iyo izo za maneko zikanzeko umucungagereza yazibonye zikoresha bwa bubasha zikamuteranya kwa Diregiteri wa gereza kwisobanura bikanga byarimba akanifashisha umwe mu basuye kugirango icyaha cyuzure.Mbahe urugero rwagaragaye mu buryo bubabaje.Umushinjacyaha witwa Kamagaju Beatrice yari akurikiranyeho Rutayisire Joseph wari waragonze abantu akabica atagira premis niyo yiswe ko azanye ikaba ari inkorano yo mu gihugu cy'u Burundi ,ariko Ngoga Martin wari umushinjacyaha mukuru yiyambaje uwaregwaga ,aba ariwe uba umutangabuhamya.
Niba ubuyobozi bw'ikigo cy'igihugu gishinzwe amagereza mu Rwanda kikemera ko harimo ruswa mu bacungagereza barakora iki ngo icike?mbere yo guhiga ruswa nibabanze bace akarengane.Uwabaza Gen Rwarakabije hamwe na bagenzi be bafatanyije kuyobora R.C.S impamvu ivugwamo ruswa bagusubiza iki?S/Lt Deo Mudacyahwa yakoreraga kuri gereza ya Nyanza yakubise umuntu aramuzambye cyane ariko Gen Rwarakabije yaje kumwimurira kuri gereza ya Gasabo ibarizwa Kimironko.Iki kibazo cy'uyu mu cungagereza wo mu rwego rwa ofisiye n'imyitwarire ye igayitse niyo ikenewe na Gen Rwarakabije hamwe na bagenzi be cyangwa gukubita no gukomeretsa nabyo biremewe muri R.C.S bazabitubwire tubimenyeshe abanyarwanda.
Kuva tariki ya 22 ukwakira 2015 ubwo Gen Rwarakabije yakoraga ikiganiro n'itangazamakuru akavugako mu bacungagereza harimo abafatiwe mu cyuho cya ruswa,twatangiye iperereza ngo tumenye uko bihagaze.Bamwe mu bacungegereza twaganiriye bakanga ko amazina yabo yatangazwa kubera impamvu z'umutekano wabo badutangarije ko muri R.C.S harimo ikibazo gikomeye gishingiye kunzira z'akarengane.Umwe ati:Abari basanzwe muri aka kazi ntabwo bahawe amapeti nkuko byateganywaga.Hari ababaye abasirikare basezerewe bagana akakazi nta mapeti yarariho icyo gihe.Amapeti yazanywemo ahabwa abantu baje bari mu rwego rwo gukandagira abasanzwe mu kazi kugeza naho agutukira imbere y'abaturage baje gusura imiryango yabo ifunze.
Twababajije niba ibyo bibazo byaba byaragejejwe ku nzego zibakuriye?Umwe ati:Aha ni ukwibombarika ngo utirukanwa cyangwa ugafungwa.Twababajije ku kibazo cya ruswa ibavugwamo?Badusubiza batubwiye ko ruswa hari abayaka .Twababajije abakwa ruswa icyo baba bashaka?Badusubiza badutangarije ko hari igihe umuntu ashobora kuza yakererewe kugemura akaba yatanga akantu kandi gahabwa abafande kuko nta mucungagereza utari ofisiye wakwakira ruswa ,kuko nibo batanga uruhushya rwo kwinjira cyangwa gusohoka mu gipangu cya gereza.
Gen Rwarakabije ati:"Ntiduhakana ko kiriya kibazo cyo kwaka "akantu" ku bacungagereza gihari kuko hari ibimenyetso byagiye bigaragara kandi hakaba hari n’ababihaniwe".Gen Rwarakabije yatanze urugero rw’umucungagereza uherutse gutorokesha umugororwa yabanje kumwambika imyenda ya gicungagereza mu rwego rwo kuyobya uburari ndetse na we baratorokana nubwo nyuma yafashwe akaba afunze.Gen Rwarakabije ati:Akomeza avuga ko igikorwa nka kiriya kitakozwe ku buntu, abivuga ashingiye ku makuru yagiye agera kuri R.C.S mu gihe hakorwaga iperereza kuri icyo kibazo.
Gen Rwarakabije ati:Urundi rugero yatanze, ni urw’abacungagereza basaka abantu bagemurira abagororwa, aho ngo babareka bagahitisha ibindi bintu bitari ibyo kurya.Umwe muri ba ofisiye batunzwe agatoki na bo bakuriye tuganira nawe yanze ko amazina ye yatangazwa kubera impamvu z'umutekano we ,maze agira ati: "Umucungagereza asaka umuntu, akarenza amaso kuri terefone cyangwa amafaranga avanze muri ya ngemu, tukaza kubifatana abagororwa nyuma. Bihita bigaragara ko hari icyihishe imyuma".Ibi ngo ni ibintu bibabaje bigaragaza kubura ubunyangamugayo kuri bamwe mu bacungagereza ari yo mpamvu bigomba kurwanywa bigacika.Uwo mucungagereza wo muri urwo rwego rwa ofisiye yantangarije ko hari abakora amakosa nkayo yose yo guteshuka kunshingano bakaba barafatiwe ingamba zo kubakumira kuko arinayo nzira ya ruswa.
Twamubajije ikibazo kivugwa hagati mu bacungagereza cyo kuba harimo igitugu no kuregana hagamijwe kwikiza bagenzi babo baba batumvikana icyo yaba abiziho?Ajya kunsubiza yagize ati:Ahari abantu ntabwo habura uruntu runtu gusa dushyiramo imbaraga zo kubereka ko dukorera igihugu kimwe kandi cyacu ko nabatanga raporo ahandi barenze urwego rubari hafi ko ari amakosa ko byafatwa nk'ubugambanyi.
Yasoje atwizeza ko ubu gereza ya Muhima bafashe ingamba zo gutanga serivise nziza yaba ku bafungwa ,hamwe no kubaza gusura imiryango yabo.Niba rero bizwi ko ruswa ari ikibazo kimunga iterambere ry'igihugu nihafatwe ingamba zica akarengane bityo izaba ibuze amayira.
Kimenyi Claude