Politiki yÔÇÖikinyoma ibyara ubuhunzi
Kayibanda na Micombero basize iyihe mbuto ya demokarasi?Rwandurundi: U Rwanda n’u Burundi bananiwe kuzimirinya umuriro umwe iwe hagashya hakazimywa n’imana yonyine.
Ntayima nyina akabara imvururu zaburiwe umuti.Nah’imana yonyine!! Ubwigenge bucagase nibwo bukomeje kubyara inyota y’ubutegetsi.Ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi bikiri mu mabiko y’ingoma ya Cyami ,harimo urukundo rusesuye.Ingoma ya Gikoronize niyo yatangiye kumvikanisha iby’amoko.
Ib’ibihugu mbere y’umwaduko w’abazungu byari bizwiko umututsi ari utunze inka naho umuhutu ari umuhinzi.Andi mateka yerekana ko iyo umuntu yabonaga inka akorora yajyaga mu bandi batutsi. Nuwabaga afite inka iyo bazimunyagaga cyangwa akaba zahuye n’igituma zimushiraho yafataga isuka agahinga nawe akitwa umuhutu. Inkubili yicyiswe demokarasi mu Rwanda no mu Burundi yateje ikibazo cy’amoko.Kwigenga no kumena amaraso bipfana iki?gushaka ubutegetsi hameneka amaraso bimariye iki abenegihugu?Iyo ni demokarasi?Ubutegetsi bubyara ubuhunzi bwungura iki abanyagihugu?Ubutegetsi butubahiriza umunyagihugu bubyara ubuhunzi.
Kayibanda Gregoire- Rwanda
Ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bihoramo ubwoba kuko nta muturage ubasha kuvuga cyangwa ngo anenge umutegetsi umukorera amakosa.Abahanga bati:Politiki ni ikinyoma cyo gukunda igihugu kuko ntawe ucyanga ,ariko ugasanga uwananiwe kuzuza inshingano zo kuyobora arita abandi abanzi b’igihugu.
Lt. Gen. Michele Micombero- Burundi
Urugero:Umuyobozi wiba umutungo wa rubanda ahora aryamiye amajanja ngo azumve ko hari uwamenye amakuru ye kugirango amwirenze cyangwa amuhimbire ibyaha cyane cyane amushakira abamushinja ko yanga igihugu.Ibihugu bibili aribyo Rwanda n’u Burundi bigira politiki imwe aribyo tugiye kubereka.Amaherezo y’ibitwenge ni ugushavura naho ay’inzira ni munzu!!!Politiki irakuryohera ukicara ku ntebe y’ubutegetsi ukica uwo wanga,ugakiza uwo mu girana isano,ukanyaga uwo baguteranyijeho,ukagabira uwo ubeshya ko ukunda.Intebe y’ubutegetsi irangwa n’amashyi y’amacenga mu gihe wowe ubona ari ay’urufaya bityo bikarangira habayeho vaho njyeho nanjye.Ninde utazi ko isi idasakaye?ninde utazi ko isi idapfundikiye?ugendana nande mu nzira ya politiki?mu pfana iki?kuki udateganya ko uwo wahiritse uwo mugendana ari umwana we?Tunga ibigega ubihunike ariko ntabwo uzabijyana,ntabyo wazanye mu isi nta nibyo uzajyana yewe hari ni igihe nuwo wabyaye atabirya kubera uko wakinnye politiki.
Kuki mu Rwanda haba ikibazo abarundi bakishima no mu Burundi cyahaba abanyarwanda bakishima.Agahinda ka politiki gatuma inka zitakinikizwa kagatuma abagore ba majigija bateshwa ibibondo.Ninde utarabona shimira imana niba warabonye kuki utibika? Uwibuka yibuka agahinda ka politiki abasaza n’abakecuru batatana n’abuzukuru babo!! Abibuka bibuka abagabo b’ibikwerere bata ingo zabo bagahinduka nk’ingabo z’itagira umutware.Niba uri umututsi w’umurundi cyangwa umuhutu w’umurundi kuki utibuka?niba uri umututsi w’umunyarwanda cyangwa umuhutu w’umunyarwanda kuki utibuka?kutibuka ni ubugwari.Ubumwe bukibaho iyo umuturanyi yaterwaga waramutabaraga urugo rwe rwashya ukihutira kuzimya ,bwacya ugatema igiti ukajya gushinga umuganda kugirango yongere ature atuje.Haba mu Rwanda cyangwa mu Burundi umuturanyi yitwaga umuzimyamuriro none ubu ngo irwarize nirwarize niyo politiki .
Ahaa ngaho rero urwangano ruba ruravutse amatage atashye abarundi n’abanyarwanda.Inyota y’ubutegetsi aho imariye kubyarirwa muri batisimu na politiki nibwo urukundo rwashyizwe mu kabati hahingwa amacakubili hasarurwa urwangano.Abanyarwanda n’Abarundi usanga ntaho bataniye haba ku mico gakondo yaba nyarwanda cyangwa imico kama y’abarundi.Umwaduko w’abazungu batangira gukoroneza byiswe Rwandurundi ibiro bikuru byubakwa muri Arisake yicyo gihe kuko umurwa mukuru witwaga Astrida. Haje kuza icyiswe kwigobotora ingama ya gihake na gikoronize.Inkuru yacu irerekana ko mu Rwanda no mu Burundi haje ikibazo kuri buri gihugu gishingiye ku bwoko.Ku ruhande rw’igihugu cy’u Rwanda byatangiriye kwitanga ry’umwami kimwe no ku gihugu cy’uburundi.Ubutegetsi bwa Repubulika mu Rwanda bwagiye mu maboko ya Perezida Kayibanda naho mu Burundi bujya mu maboko ya perezida Micombero.
Mu Rwanda hahungaga abatutsi naho mu Burundi hahungaga abahutu.Aba ba perezida baje kwangana kugeza naho batukanira ku maradiyo y’ibihugu byabo.Ayamakimbirane niyo yatumye bamwe bo mu mitwe yarwanyije ubutegetsi bwa barundi iva mu Rwanda nkuko nabasore bavukiye mu Burundi nabo nibo bafashije FPR gukuraho ubutegetsi bwa MRND.Mu 1973 nibwo ubutegetsi bw’i Rwanda zahinduye imirishyo umusilikare wo murwego rwa Gen aba asimbuye umusivire. Abatutsi mu mashuri no mumilimo bahigwa bukware ucitse ku icumu aruhukira mu Burundi.Abanyarwnda bari mu buhungiro mu Burundi bati:Kayibanda yari umugome.
Perezida w’u Burundi Lt Gen Michel Micombero yaje kugaruka muri Grand Semenaire de Nyakibanda aho yize hari mu 1974.Abantu bavuzeko ngo yerekanaga ko ikibazo yaragifitanye na Kayibanda ko atari abanyarwanda.Urwoneye u Rwanda rwaje no kugera mu Burundi mu 1976 ubutegetsi bwa Lt Gen Micombero bufatwa na Col,impunzi z’abarundi zari mu Rwanda ziti:Uwaduciye mu bwamavukiro ubwo avuyeho dushatse twataha.Mu Burundi urwishe ya nka!!! Mu 1987 Majr yambuye Col ubutegetsi maze abashingantahe bati:Mugabo dutangure gutaha,butaracya baba barigometse Ntega na Marangara urwangano ruhabwa umwanya bambuka akanyaru na Butare yo kwa perezida Habyarimana baba baratujwe.Mu 1990 igihe FPR yateraga Leta y’u Rwanda byaje gusakuza ko igihugu cy’u Burundi gitanga inzira kiyiha abayirwanya haba abava mu gihugu imbere nabari inyuma yacyo.
Leta y’u Burundi yarabihakanye kugeza intambara hagati ya FPR na MRND irangiye.Abarundi bari bagize imitwe yitwaje intwaro yaje kwataka Leta ya Majr Buyoya kugeza naho mu1993 atsinzwe amatora.Impunzi z’abarundi zaje kwishimira intinzi yakanya gato kuko perezida Ndadaye bahise bamugandagura.Hubahirijwe itegeko maze asimburwa na mwene wabo waje gushyana mu ndege imwe na perezida Habyarimana w’u Rwanda ,doreko bariya bose barerewe mu gituza cye.Kuva 1994 kugeza 1999 u Rwanda rwayoborwaga na Bizimungu Pasteur .Igihugu cy’u Burundi cyayoborwaga na Majr Buyoya arinawe waje kuvaho agasimburwa hakajyaho bene wabo na Perezida Nkurunziza wokejwe igitutu nabatamushaka. Kuva 2000 kugeza ubu u Rwanda rurayoborwa na Gen Paul Kagame.Igihugu cy’u Burundi kiravuza iyabahanda ngo abakirwanya barahungira mu Rwanda ,narwo rukemera ko kwakira impunzi ari inshingano ndakumirwa mu buryo bwose hifashishijwe amasezerano y’ i Jeneve mu gihugu cy’u Busuwisi.
Iminsi iriho irerekana ko igihugu cy’u Burundi cyugarijwe kandi muturanyi wacyo Rwanda ntatwatsi ateraho.Ubu biravugwa ko mu gihugu cy’u Burundi bamaze gucana ku maso bakirukana umunyarwanda warukuriye sosiyete y’itumanaho kuko ngo bamutahuyeho ubugambanyi.Ubu u Rwanda ntacyo ruratangaza kuri icyo kibazo.Abasesengura barasanga ari wa mugani ugaruka ugacibwa abumva bakumva abatumva bakarekeraho.Impunzi z’abarundi zikomeje kuba nyinshi nabarwanya ubutegetsi nabo bakaza umurego.
Kalisa Jean de Dieu.