Abo mu mujyi wa Kigali baratabaza Minisitri w’Intebe Dr Ngirente ngo abatabare. Gutabaza biva kuri byinshi ubwo ahasigaye ni ukubitega amaso.

Nyobozi y’Umujyi wa Kigali na njyanama n’iki kinaniza ikindi hishyurwa imanza batsinzwe

Nyuma yo kwesa imihigo aho uturere tw’umujyi wa Kigali twaje  k’umyanya idashimishije, ndetse kuva iyi njyanama iyobowe na Maitre Rutabingwa Athanase yakomeje kurangwa n’ amakimbirane hagati yayo na Nyobozi ndetse n’abakozi aho abasesenguzi bakomeje kwibaza niba manda ya Njyanama ari ukweguza nyobozi n’abakozi gusa.

Dr. Ngirente Minisitiri w'intebe[photo/ archieves]

Ubusanzwe tuzi neza ko inama njyanama igira uruhare mu miyoborere myiza yaba iyo Umujyi wa Kigali ndetse niyo uturere tuwugize ndetse igafatanya na Komite Nyobozi gushakira ibisubizo by’ibibazo by’ingutu Umujyi wa Kigali n’abaturage bayo bafite.

Ubu rero abatuye uyu mujyi dore ko harimo na benshi bize bafite n’ubushishozi butandukanye banabaye mu bihugu bitandukanye, bibaza igituma biro y’Inama njyanama iteguzwa cyane ko yananiwe gusubiza ibibazo by’ingutu bigaragara buri munsi. Aha abaturage bakomeje kugaragaza ibibazo bikurikira :

Amatongo atandukanye ari mu mirenge igize umujyi wa Kigali yaburiwe abashoramari nyamara abaturage badafite amazu aciriritse meza abereye Umujyi wa Kigali. Aya matongo n’ubundi n’indiri yabashobora guhungabanya umutekano n’isuku nkeya kuko ariho bihisha.

Ikimoteri cya Nduba na n’ubu kidafite igisubizo kirambye dore ko na n’ubu abaturage bakigikije ndetse banavoma amazi yanduye mu kabande. Ese Kigali ira cyari green and Clean?

Ubwambuzi kuri ba rwiyemezamirimo bagemurira Umujyi wa Kigali ndetse banubaka ibikorwa bitandukanye hakiyongeraho ndetse imanza Umujyi wa Kigali utsindwa maze ukanga kwishyura nkana bagirango bakingire ikibaba Ndayisaba Fidele, Alphonse na Matabaro Jean Marie ngo bataryozwa igihombo bateje leta dore ko noneho amategeko asigaye akaze.

Kweguza abakozi kwa hato na hato bazira kwanga amafuti n’ikenewabo bikarangira bafunzwe cyangwa bajyanye Umujyi wa Kigali mu butabera cyane ko hakigaragara itoneshwa wagirango n’umurage Ndayisaba Fidele yasize mu mujyi wa Kigali aho na n’ubu Abel warwanye na Rusimbi ukidegembya muri uwo mujyi wa Kigali, Christophe Kagamba watsinzwe aliko kubera tekiniki ya Fidele Ndayisaba agahabwa umwanya w’ubujyanama mu by’amategeko, Everien Ndikumana waje ari mubyara w’umugore wa Ndayisaba Fidele akaba yarahawe ikegega cy’amafranga ,kandi inama z’umugenzuzi mukuru zigaragaza ko uwo Everien atubahirije ibisabwa kuri uwo mwanya.

Aha batanga urugero rwa Sagashya wegujwe akanafungwa aliko ntagezwe imbere y’ubutabera. Enos Twahirwa wafunzwe akaba yarafunguwe nawe azira amaherere.Amasoko atandukanye atangwa k’uburyo budasobanutse aha bakunda kugaruka ku masoko ahabwe Mvuyekure Francois  Alias Kabulimbo aho bivugwa ko atagira ibikoresho bihagijekugeza n’ubwo yanga kwishyura yitwaje ko isoko yarihawe na Ndayisaba Fidele. Abakozi bakorera Kabulimbo baramwishyuza kabakubita.Ibi byose ni uguhesha isura mbi umujyi wa Kigali.

Kudakemura ibibazo by’abaturage cyane cyane aha twatanga urugero rwabatuye muri Gakondo (Bannyahe)bafite ibibazo bitandukanye aliko harimo nibya expropriation.

Gusenyera abashoramari bitwaje master plan yabaye igikangisho kutibwirije ngo atange akantu.

Inzererezi nabasabiriza hiyongereyeho indaya n’abazunguzagi wagirango baremewe kwibera kwa  Kabuga i Gikondo.Ibibazo by’

amazi, amashanyarazi n’ amarimbi hirya mu nkengero aho abaturage wagirango ntibatuye muri capital aho hakigaragara abaribwa n’ingona. Visi meya  Muhongerwa Patricie ushinzwe imibereho myiza yavuzeko abasabiriza ari umwanda yanengwa kaza kubisabira imbabazi.

Imitangire mibi ya servise wagirango n’icyo kigishwa cyangwa kibereye abatuye nabagenda i Kigali.Isuku nke ijyanye n’ubuke bw’ubwiherero haba mu midugudu ndetse naho abantu bahurira ari benshi. Urugero Gare ya Nyabugogo.

Ruhurura zikivuka ari nyinshi nyamara harahozeho gahunda yo gufata amazi. Aha abaturage bagaruka kuri stade amahoro ikomeje kwangiza imitungo yabayituriye.

Ubushobozi buke bukirangwa mu kwishyuza imisoro nyamara Umujyi wa Kigali ukwiye kuba nibura ubona muturere tuwugize hafi miliyari Frw 200 zaburi mwaka none ubu ntibarenza Frw 20 bingana na 10%

Akarengane na Ruswa ikivugwa hirya no hino mu mitangire ya service cyane ko bavuga ko itagwa nabi ushinzwe nayo irakemangwa.Ibi byose nibyo abaturage bashingiraho batakambira  Minisitiri w’Intebe Dr NGirente Minisitiri w’Intebe ngo arebe ko yasura Umujyi wa Kigali nk’uko yasuye Huye ndetse iyo biro ya njyanama irangwa no kutunvikana  na nyobozi ihindurwe cyane ko ntakintu gifatika kigaragara irageza k’umujyi wa Kigali kuva iyi manda yatangira.  RGB niba itanga ishusho ry’imiyoborere izatubwire uko umujyi wa Kigali uhagaze.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *