FPR barayivangira bahohotera EPEMR
Abanyarwanda bose bashimira FPR kubera ibyiza yabagejejeho bitagereranywa. Ikibabaje ni abayiyitirira bagahohotera rubanda mu nzira zo kubabuza ubwisanzure bwabo kugeza naho bamwe bashobora no guhunga igihugu.
Ngarambe SG-FPR
Abanyamategeko cyangwa abahanga mu by’ubutegetsi bemerako ,bakanemezako iyo uhunze igihugu uba uhunze FPR kuko ariyo moteri iyoboye u Rwanda. Ubu rero biravugwa ko umugabo Tom Ragasana mu mbaragaze ziherekejwe no kwikanga itorero EPEMR riyobowe na Apotre Gasarasi Samuson rishobora kumutwara abayoboke bityo ideni rya banki ya BRD rikabura uko ryishyurwa.
Tom Rwagasana wazambije ADEPR akaba ashaka kubuza EPEMR ubuhumekero
Iyi nkuru twandika turayikura ku bikorwa bimwe na bimwe bigayitse bikorerwa itorero EPEMR kugeza naho urwego rwa RGB rushinzwe imiyoborere mu Randa rugaragara nkurwaguye mu mutego wo gukora ikosa ryo kwandikira inzego z’umutekano ngo zifate ubuyobozi bwa EPEMR. Igihangayikishije Tom Ragasana ni uko bamwe mu bapasiteri batangiye kumuhunga bajya muyandi matorero abo ni nkabo mu turere twa Nyamaheke na Rusizi mu ntara y’iburengerazuba abavuye mu idini rya ADEPR ni:Bzimingu Innocent,Kabayiza Eduard,Twagirayezu Jean Baptiste,Nzamwita Cassien,Nsabimana Anicet,Ntamarerero Damien.Aba nabo muri ADEPR mu karere ka Nyamasheke.Nyuma hakaza abavuye muri ADEPR karere ka Rusizi aribo:Ngendahimana Simon Piere,Nsekanabo Etienne,Murenzi Janvier, Mzimpaka Joseph.
Bishop Kamuzinzi Paul EPEMR
ubu rero ibyo gutoteza EPEMR ije bizanywe ni uko inkuru yatangiye gucicikana ko abakirisitu bagomba kuba isukari ya Tom Rwagasana utanga amasheke atazigamiwe hamwe na Mutuyemariya batanga amakuru yimpuha ko EPEMR idakwiye guhabwa ibyangombwa kugirango itangize ivugabutumwa,dore ko abayishinze bari barambiwe kuba mu itorero ritakigira kirazira. Uwabaza Ngarambe Francois hagati ya Tom Rwagasana na Gasarasi ukunda igihugu yakubwira nde?mu gihe amaze kuregerwa n’abantu benshi barega Tom Ragasana ko yabambuye amafaranga yabo yarangiza akabaha amasheke atazigamiwe.
Aho rero bimariye kumvikanira ko insegero za EPEMR zafungishijwe na ADEPR twagerageje gushaka bamwe bo mu nzego zizewe za Leta ngo tugire icyo tukiganiraho ,bose banze ko amazina yabo yajya ahagaragara kubera impamvu z’umutekano wabo ,ariko badutangarije ko bagiye gukurikirana uko bimeze kugirango niba bashinja EPEMR mu nyungu za ADEPR haveho icyo kinyoma kimaze gukwirakwizwa.RGB nisobanure ukuntu itegeko ryicwa nkana mu gihe buri wese ari mu isi yicumbi.Abasenga ni musenge,ariko abitwaza ko ari mwene wabo na naka biveho.
Tom Rwagasana yinjira muri ADEPR yaje aca ibikuba ngo yari umusirikare wo murwego rwa Colenel kandi ko ari murumuna wa Gen Ibingira bamutahuye ko atigeze aba n’umukada igihe cy’urugamba aba arashwawe atangira kuvuga ngo EPEMR iramurwanya.Indi turufu ibuza EPEMR umutekano ni iyo kuvuga ko abakirisitu bagiye ahandi hatazaboneka amafaranga Tom yatumwe nabamuhaye kuzambya ADEPR.
Ibi rero niba ariyo ntwaro Tom yitwaje agakangisha Syaka Anastase nawe akandika iriya baruwa ntaho twaba tuva ntanaho twaba tujya Ngarambe niwe bireba niwe uhanzwe amaso.EPEMER si ishyaka ni itorero rivuga ubutumwa bw’ijambo ry’imana.
Ubwanditsi