Minisitiri w’intebe Murekezi Anastase akwiye gutanga ibisobanuro impamvu Marariya irimo yica abanyarwanda , mugihe Minisitiri Binagwaho yigira ntibindeba
Igihugu gifite ikibazo gikomeye kandi gihangayikishije abanyarwanda aricyo indwara ya Marariya.Mu myaka yashize higeze kwaduka Marariya ifatirwa ingamba zo kuyikumira mu buryo yagombaga gusa naho ihawe akato. Uko Marariya yagendaga igaragaza ko yugarije u Rwanda hafashwe ingamba zo kuyirwanya .Ingamba yambere yakangurirwaga buri mu turage wese yabaga imubwira kugira isuku aho atuye ,atema ibihuru bikikije urugo rwe.
Ikindi kwari ugukuraho ibiziba bikikije urugo kuko ariho imibu yihishaga igateramo amajyi abayara iyetera. Muri ikigihe rero hagaragaraga ko Marariya yugarije abanyarwanda ,arinako ubukungu bukomeza kuhazaharira. Mu minsi yashize byavuzweko Marariya yari yaragabanutse kubera ko hari haraje inzitiramubu ziteye umuti bigatuma n'ijoro zitabasha kurya umuntu kuko yabaga yabonye ubwihisho. Abanyarwanda batandukanye baragira bati: Ko Leta yavuzeko uzajya agaragaraho ikosa runaka azajya aribazwa ,none abazanye inzitiramubu zarengeje igihe bo bazabizwa ryari?aha rero ni uko RSSB nka kimwe mu bigo bya Leta byeguriwe kumenya ubuzima bw'abanyarwanda cyagaragawemo no kubuhungabanya mu nzira zikurikira. Inzira ya mbere Marariya irica abanyarwanda mu duce dutandukanye tw'igihugu. Minisitiri w'ubuzima Binagwaho Agnes
Ikindi cyagaragaye mu nteko ishingamategeko umutwe w'abadepite muri komisiyo ishinzwe kugaruza umutungo wa Leta ni igihe RSSB yitabaga ku byaha yakoze byo kuzana imwe mu miti yarengeje igihe.Ibi byose byashyizwe mu kabati none ingaruka ziriho ziraba ku baturage bicwa na Marariya. Ubu rero ahandi hibazwaho byinshi ni ikigo cyitwa ko gishinzwe ubuziranenge mu Rwanda?iki kigo kiyobowe na Cyubahiro usanga kidakora neza kuko gikora neza abanyarwanda ntabwo bakwicwa na Marariya .Aha ababivuga babihera kungero zifatika bagira bati:Ubuziranenge bukoze neza inzitiramubu zashaje ntabwo zakwinjira mu Rwanda?Abo bireba nibatange igisubizo cyo gukumira Marariya dore ko RSSB yanagabiwe Mutuelle de sante ubwisungane mu kwivuza.
Abarwayi ba Maraliya
Minisitiri w'intebe akwiye kwitaba inteko hamwe n'uwo ayobora Minisitiri w'ubuzima bagatanga ibisobanuro by'abanyarwanda bicwa na Marariya. Ibi birababaje kumva hakiri abanyarwanda bicwa na Marariya ubuyobozi bugaterera iyo.
Ubwanditsi