byab aInzira ntibwira umugenzi:Col Tom Byabagamba ahakana ibyo ashinjwa

Ibihe byuzuyemo ibyiza bigendana nibyuzuyemo ibibi. Nyuma yibyo byose ukabitura iyakuremye. Mu isi ninde ukwiye kwizerwa?mu isi ninde udakwiye kwizerwa? Ubusesenguzi bushamikiye kwibaza no gutohoza buva k'urubanza rwa Col Tom Byabagamba ushinjwa gusebya umukuru w'igihugu.

Yagapfe yagapfe shuguri iranze urukundo rurakonje!! Abandi bati:Urukundo rurakonja se rwarahigeze? Urukundo rwari ruhari none rwaravogerewe ikibi kibasira umunyarwanda.Abandi bati:Urukundo rwajyanye ni Umwami Musinga Yuhi V mwene Rwabugili.Abanyarwanda bazajye kurushaka yenda rwazagaruka?ushobora gusanga  rwaragaye isaso  rukabura aho rwaryama ngo rugaruke!!Ubutunzi bwo mu isi tugomba kubushaka ngo budutunge,ariko iyo tubushatse mu nzira ifunganye ntacyo bumara kuko niyo tubwikoreye umuyaga urabutwambura bukaguruka. Kwiringira politiki bisa nko kugenda mu mahwa utambaye inkweto.Ninde uzi iminsi ashigaje ngo nzamwitumire?uwampa amahirwe yo kuvugana n'Imana nayibaza ukuntu ihanga umuntu ikamwima ubumuntu?nayibaza ukuntu yemerera umuntu gukora ikosa kandi bivugwa ko hazaba urubanza kuri wa munsi utazwi n'umwana w'umuntu?Nayibwira guhana Amerika yo icura intwaro za kirimbuzi. byabagamba

                              Col. Tom arikumwe n'umuryango we

Isi iradusiga cyangwa nitwe tuyisiga?twayisanze ari uku nguku ni nako tuzayisiga!!uza ku isi hari ababishaka nabatarabishaka''ukahava nabwo hari ababishaka nabatabishaka''Ibihe byugarije intimba mu mutima  yaburi wese  bigaragazwa niyo ari mu kaga. Ukora icyiza agisanga imbere naho ikibi muragendana. Abanyarwanda batandukanye bumvise ko Col Tom Byabagamba afunzwe babanza kumva ko ari ibinyoma ,abandi nabo babanza kugirango ni urwego rwo kumva uko abantu babivuga.Inkuru yabaye kimomo rero ko Col Tom Byabagamba afunzwe nk'umwe mu bagandisha abanyarwanda kwanga ubutegetsi.byab a

                                      Inzira ntibwira umugenzi

Aha rero Col Tom Byabagamba ahakana yivuye inyuma ko adashobora kwanga ubutegetsi.Ikibazwa ninde mutoni w'ingoma?ninde mwanzi w'ingoma? Col Tom Byabagamba yagize ibihe byiza bya politiki aba umutoni w'ingoma none aravugwa nk'umwanzi wayo. Nzahagarara nemye nimbona politiki imere y'ijuru ntabwo nzajyayo kuko naho yampinduka!! nzagenda buke kuko no kurarana na politiki ishobora kukugambanira mu buriri muryamye ugahinduka umwanzi w'igihugu mu gihe wizeraga ko uri umutoni wacyo.

.Iri ni ishuri ry'ubuzima bwo ku isi ?ni ishuri ry'ubuzima bwo mu Rwanda?Imana yo irabizi.Col Tom Byabagamba mu rukiko aburana ahakana ibyaha byose aregwa gusebya umukuru w'igihugu gusebya Leta kandi ari umuyobozi mukuru. Mu rukiko ubushinjacyaha bwashinje Col Tom icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha,agamije kwangisha abaturage ubutegetsi buriho . Impaka zaje kuba ndende maze habaho kubwirwa ko hari amagambo atemerewe gukoreshwa mu rukiko ,kuko nizo zaranze impande zombi.

Ubushinjacyaha bwagaragaje icyaha bukurikiranyeho Col Tom cyo gusebya Leta kandi ari umuyobozi. Abatangabuhamya mu rukiko ari nabwo ubushinjacyaha bwahereyeho burega Col Tom Byabagamba ni ubu bukurikira:Col David  Bukenya  ashinja mugenzi we Col Tom Byabagamba ko ngo yamubwiye gushinja Leta ubwicanyi ashingiye nyuma y'urupfu rwa Majr Sengati John.Ikindi cyumvikanye ni aho  Col Tom yanavuze ngo bazunamura icumu ryari? Nkuko twakomeje tubyumvira mu rukiko mu buhamya bwa Col Bukenya ngo Col Tom Byabagamba yashije u Rwanda ko arirwo rwishe Col Karegeya Patrick. Undi watanze ubuhamya ni Lt Col Alexis Ibambasi aho yashinje Col Tom Byabagamba ko yamubwiye ko Perezida Kagame afata ibyemezo ahubutse ngo Leta y'u Rwanda ni ukwica gusa kuko yishe umuhungu witwa Rutagarama. Ubushinjacyaha niho bwahereye bwereka urukiko ko ari icyaha ndakuko cyo gusebya igihugu n'umukuru wacyo.

Undi wumvikanye atanga ubuhamya ni Lt Col Karakire Frank na mugenzi we Col Ndagano Chance.Aha rero impaka zabaye ndende kubera ubuhamya bwa Col Chance Ndagano.Impamvu zatangazwaga na Col Tom ni uko Col Ndagano ariwe wari wabanje kuburanisha urubanza inshuro zitandukanye,igihe haburanwaga gufungwa no gufungurwa by'agateganyo. Impamvu rero hazamo impaka ubu ni uko urubanza rwatangiye kubranishwa mu mizi ,nyuma Col Ndagano akaza gutanga ubuhamya. Ubushinjacyaha buhagarariwe na Capt Faustin Nzakamwita naho Col Tom yunganirwa na  Me Gakunzi Valery zaje gusabwa kubahana kubera gutererana amagambo.

Uruhande rw'uregwa rwavuzeko amategeko yishwe ko nta muntu uburanisha urubanza ngo nyuma abe umutangabuhamya? Aha niho hazaga impaka kuko abaregwa bavugaga ko ari ugushaka icyaha kidahari. Uregwa yakomeje avuga ko ngo ubushinjacyaha bwabikoze kugirango akomeze afungwe. Uregwa ariwe Col Tom Byabagamba yaje kumvikana avuga ko yaha ibimenyetso ubushinjacyaha kuko ntabyo bufite?kuko n'ubundi ntabwo uregwa yemera ibyo aregwa. Col Tom yiregura yavuzeko agiye kunganira ubushinjacyaha akabuha ibimenyetso by'ukuri kuko icyaha bamurega atagikoze,ndetse ko adashobora no kugikora.Nkuko byagiye bica mu bitangazamakuru bitandukanye byakurikiranye uru rubanza.

Usanga hakwiye kwitonderwa kurakara mu rukiko kuko bishobora kwica iburanisha.Ubushinjacyaha burakaye cyane bwavuzeko amagambo yabaregwa ari agasuzuguro ko adakwiye kongera gukoreshwa kuko Tom niwe wagiye gushaka abamwunganira. Mu gihe ubuhamya bwa Col  Ndagano bwateje ikibazo ,ariko ntibwabujijwe ko butangwa aho  bashinja Col Tom ko yavuzeko  bazamuye imisoro uko bishakiye. Col Tom nawe ati: Bitesha agaciro amagambo nsobanura kuko ariyo bandega. Col Tom yongeye guhabwa ijambo ahita ashinja ubushinjacyaha ko aribwo bwakoze inyandiko mvugo z'abatangabuhamya zimushinja,yarangije abwira urukiko ko nta nyungu yagira zo gusebya umukuru w'igihugu na Leta ayoboye.

Col Tom yanatanze ubuhamya bw'abantu batatu babajijwe mbere yuko afungwa bugaragaza ko atasebeje umukuru w'igihugu na Leta y'u Rwanda ayoboye. Icyatunguranye mu rukiko ni ijambo rya Col Tom Byabagamba yavuze agira ati:Barandega ibihuha kandi ubu ibimaze kwamamazwa kuva urubanza rwatangira nibyo byinshi. Ubushinjacyaha bwavuzeko ubuhamya bwa Col Chance Ndagano bukwiye kwakirwa nk'ukuri kuko atari mu baburanisha urubanza. Me Gakunzi we yakomeje kwereka urukiko ko uwaburanishije urubanza atajya aba umutangabuhamya. Bamwe mu basirikare baba baje kumva urubanza baba abakigikoera nabakivuyemo usanga bafite ubwoba bwinshi niyo urubanza rurangiye basohoka biruka.

Ariko nk'itangazamakuru twegera bamwe tukabakuramo amakuru.Iyo muganira banga ko amazina yabo yatangazwa ,maze bakagira bati:Kuva FPR ifashe ubutegetsi hafunzwe abasirikare bakuru nk'aba colenel  nababungirije bakamburwa impeta zose. Uwafunguriye abandi ni Lt Col Mugabo Patrick waje kwamburwa  agasigara ari Major hingereyeho Lt Col Nyamurangwa waje kugirwa Sojdat aza gufungurwa,Major Shumba Alexis nawe yagizwe Soldat hongeye kumvikana Col Karegeya nawe yagizwe Soldat undi ni Col Baguma wagizwe Soldat ariko ubu yasubijwe mu gisirikare hawe n'amapeti yarafite. Ibi rero nibyigwaho neza urukundo rugashyuha hazabaho imbazi nirukonja bazasarura urwangano.Bizungura iki?

Nsengumuremyi Ephrem

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *