Rayon sport iteze igisubizo ku mana gusa !!!!!!
Ibihe byo kuramya naka wa naka ngo yitwaje iturufu ko yigererayo nibyo bishenye Rayon sport. Gusenya Rayon sport no kwitwaza ko uzwi muri FPR ni ukwibeshya cyane. Niba uvuga ko muri FPR bakuzi ukora ibinaniza Rayon sport ni ugukama ikimasa. Ubuse kuki utarebera kubari inkotanyi zikomeye zakoze amakosa uko zihanwa,namwe rero nimugabanye gukanga rubanda rukunda Rayon sport Alias Gikundiro.
Turebe Ngarambe Charles uyobora imena za Rayon sport uko yitwara? Ngarambe agomba kwegura atagundiriye ubuyobozi kugirango ikibazo gikemuke. Nyobozi ya Rayon sport iyobowe na Gacinya nayo irakemangwa. Ikinyoma cya mudaheranwa cyararangiye
Abafana bagezaho banga kwinjira mu kibuga kugirango badatanga amafaranga akaribwa ,bo bafata icyemezo cyo kuyakusanya bakayihera abakinnyi. Iterabwoba riyobowe na Ngarambe niryo rimaze kurakaza abafana ba Rayon sport kugeza banze kureba umupira.
GACINYA egura reka kwikoma abafana
Amwe mu makuru ava ahizewe aravuga ko Dr Rwagacondo ashobora kuyobora imenza naho Muvunyi Paul akaba yasimbura Gacinya wananiwe atarangije n’igice cya mbere cya shampiyona. Iteka tuvuga ko Mudaheranwa Youssuf nawe atari shyashya agatangira kurema udutsiko tumuvugira ko afasha ikipe kandi ari ibinyoma gusa.
Igihe cyo kubeshya cyararangiye
Umukino wahuje Rayon sport n’ikipe yaMusanze FC niwo wagaragaje ko imena ziyobowe na Ngarambe zigomba kweguzwa naho Gacinya we akirukanwa amaguru adakora hasi.
Abafana nibo basigaye bahemba abakinnyi
Gacinya yaje kubeshya inzego z’umutekano ko abafana bigaragambije ,nyuma ziza gusanga ari ikinyoma.Umwe mubari bashinzwe umutekano kuri stade regional ya Kigali nawe ukunda Rayon yadutangarije ko biteye agahinda kubona abantu bananirwa inshingano bagahitamo kubeshya. Bamwe mu bakinnyi bon go Gacinya ntashobora kwitaba telephone zabo yazikoze ay’ifundi igira ibivuzo.
Abafana baramagana GACINYA uvugako guhemba abakinnyi ari kumwigomekaho
Kanyandekwe Eugene ubu niwe ukwirakwizwa nabo bananiwe inshingano bavugako ngo abarwanya. Rayon sport nitabarwe amazi atararenga inkombe.Kmenyi Claude