Amakuru

Ubutabera: Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije urubanza rwa Kayiranga David aburanamo na Ndayisaba Eliab

Mubuzima habamo ibyishimo hakabamo n’akababaro.Imyaka igiye gushira ari myinshi Kayiranga David yirukanka munkiko kugirengo ahabwe ubutabera.Tariki 17 Kamena 2026 n’ibwo urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rukorera i Muhanga rwaburanishije urubanza rwa Ndayisaba Eliab uburana na Kayiranga David nyir ‘umutungo hamwe n’umuhesha w’inkiko w’umwuga Me Mukarusanga Alphonsine.Benshi bari mucyumba cy’iburanisha bari no muzindi manza bavuze ijambo numva rirakaze.Umwe ati “nta butabera nta terambere twageraho”ubutabera bubogama burema amakimbirane ahoraho mubaturage.Murukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwari rwakiriye imanza zivuye murukiko rwibanze rwa Ruhango (TB/RHA) benshi mwabo baturage bayitungaga urutoki.Tuze turebe urubanza RC 00214/2026 aho byavuzwe ko Umucamanza Niyikiza Vestine yibasiye umuturanyi akamwima ijambo ,n’umwanya usesuye bigatuma amwihana ikaba ariyo mpamvu asaba kurenganurwa.Abandi bati”Ndayisaba Eliab we yahamwe n’icyaha cy’inyandiko mpimbano,ariko yaje gukingirwa ikibaba agatanbamira imyanzuro y’urukiko,inzego zitandukanye zikaruca zikarumira.Ndayisaba aburana na Kayiranga David we yagize ati”Ndayisaba Eliab yarampemukiye antwarira umutungo none aransiragiza mu nkiko.Ubu ndasaba kurenganurwa.

Ndayisaba Eliab nawe ati “ndasaba kurenganurwa ngahabwa indishyi, igihembo cy’Avoka kongeraho ayikurikirana rubanza.Mu iburana hagarutswe ku itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rivuga ko abanyarwanda bose bangana imbere y’amategeko ,ariko ko ngo haraho usanga mubutabera har’igihe inteko iburanisha yirengagiza ibimenyetso nkana .

Uwakoze agakoresha inyandiko mpimbano ahanishwa ingingo ya 276 y’itegeko nimero 68/ 2018 nayo ntiyitaweho,ariko urukiko rwahamije Ndayisaba Eliab icyaha cyo gutwara umutungo wa Kayiranga David wo mu ntara y’Amajyepfo,Akarere ka Ruhango, Umurenge wa Kinazi,Akagali ka Burema.Igitangaje n’uko Ndayisaba Eliab afitanye ibibazo n’abantu batandukanye,ariko ntabishyure ibyabo yatwaye.Dore uko urubanza mbonezamubano nimero 104 murukiko rwisumbuye rwa Muhanga ahaburanwaga inzitizi.Hano herekanwaga ko Umucamanza wo murukiko rwibanze rwa Ruhango yafashe ikirego kitaregewe abaricyo aburanisha ,aho kureba impamvu Ndayisaba Eliab atishyura abamutsinze nk’uko biteganywa n’itegeko .Ibi bigatuma buri wese agira amatsiko yo kumva icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga ku itariki 27/Kamena 2026 .Uwakurikiranye ikibazo cya Ndayisaba Eliab na Kayiranga David kugeza baburana murukiko rwisumbuye rwa Muhanga basanze hakwiye ubutabera busesuye.
Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *