Ivugabutumwa: Kiliziya Gaturika ibanye ubukombe andi madini mvamahanga binjiranye mu Rwanda yizihiza Yubile.
Urugamba rw’amadini mvamahanga rwagabye igitero mu Rwanda bene kanyarwanda berekwako Bibiliya ar’igitabo gitagatifu biba ihame.Abanyarwanda beretswe ko Kolowani ar’igitabo gitagatifu biba ihame.Hano mu nkuru yacu turi ku idini ry’abamisiyoneri ba Kiliziya Gaturika.Umusozi wa Save wahawe Kiliziya Gaturika ugabwa n’Umwami Yuhi V Musinga igihe yarasumbirijwe na ba Rutuku bambaye imisaraba k’u ikanzu ndende yera.
Ikamba ry’ubusenyeri ni rimwe muryabaye ikibambasi gikomeye mugucengeza Kiliziya Gaturika,kwigabiza ubutaka bw’u Rwanda.Ubwo Save yafatwaga nk’igicumbi gikomeye cya Kiliziya Gaturika benshi bemeza ariyo mpamvu uwahoze ari Umushumba wa Diyoseze ya Butare Musenyeli Philippe Rukamba wageze mukiruhuko cy’izabukuru yahasomye misa y’umuhango wa Yubile.
Amakuru yandi yavuzwe mubihe byahise yemezaga ko abamisiyoneri baza mu Rwanda bashatse kubaka Kiliziya Gaturika ya mbere ahitwa i Mara haherereye mu Murenge wa Ruhashya mu karere ka Huye.Icyo gihe hitwaga mu Busanza.Amakuru ahamyako ngo baje kuhareka bagahitamo kubaka k’u musozi wa Save kuko warutuwe cyane kurenza Mara. Ibihe by’icyo gihe umusozi mwiza warangwaga no guturwa,inka,insina cyangwa ingaga y’urutoke.Ibi rero byafashije Kiliziya Gaturika kuhabona abayoboke.Save biyambuye Gakondo bayoboka Imana y’imahanga.
Musenyeli Philippe Rukamba yakuyeho ko Kiliziya Gaturika yagabiwe, ahubwo ahamyako yaguze na Leta y’u Rwanda.
Kliziya Gaturika mu ibyo bihe yahaguze amarupiya atanu, kandi n’ahandi hantu hose Kiliziya yagiye yubaka yabaga yahaguze.”Iri jambo ryabaye nk’iririmbuye imitima yabenshi.Kuba rero Kiliziya Gaturika ibika ibyangombwa byayo byose ibyavugwaga byabonewe igisubizo.
Abamisiyoneri bazwi ba
Kiliziya icyo gihe bayishinze ni Padiri Alphonse Brard, Abanyarwanda bise Terebura, ari kumwe na Padiri Paul Barthélemie ndetse na Frère Imbaraga bakoresheje basenya umuco gakondo wasakaye u Rwanda rwose.
Padiri Brard abanyarwanda bari barise Terebura, ni na we abantu bahereyeho bita Abaterebura abo yigishije akanabatiza aba mbere ari ku wa Gatandatu mutagatifu, tariki 12/4/1903. Bari 26, harimo abahungu 22 n’abakobwa bane. Umukuru muri bo yari afite imyaka 17.Aya makuru tuyakura mubitabo bitandukanye byerekanako Kiliziya Gaturika yashenye umuco gakondo.
Save ya Kiliziya Gaturika irivuga imyato k’u myaka
125 itangijwe mu Rwanda, ahabarurwa abakirisitu 4,539,628 basengera mu maparuwasi 246. Hari abapadiri 1175, ababikira 2288 n’abandi biyeguriye Imana 456 mu idini ryabo Gaturika.
Ibikorwa remezo byubatswe na Kiliziya, ku ikubitiro harimo amashuri ndetse n’amavuriro. Mu Rwanda hemezwa ko Kiliziya Gaturika kugeza ubu imaze gushinga amashuri 3934, amavuriro n’inzu zakira abashaje n’abatishoboye 334 n’ibitaro icyenda.Ibi biyiha ubuhangange bwo kugira abayoboke benshi.Abakiristu Gaturika basabye ko umusozi wa Save wakubakwaho ikimenyetso cy’amateka ya Kiliziya Gaturika ko ariho habanje ubukiristu mu Rwanda.
Padiri mukuru wa Paruwasi ya Save, Médard Kyebambe, yagize ati “Dukora ingendo nyobokamana zitandukanye. Mu Ruhango, i Kibeho, za Kabuga. Hari ndetse n’ahandi Abakirisitu bacu bajya hemewe na Kiliziya. Turifuza ko abadukuriye badufasha guhesha agaciro aha hantu. Si Save nka Paruwasi, ahubwo nk’ahantu dukesha ivanjiri bwa mbere mu Rwanda, bityo na ho hakazajya hasurwa.”
Umukiristu Gaturika wavuze mu mwanya w’abakirisitu b’i Save yagize ati “I Save dufite ibimenyetso bifatika by’intangiriro y’ubukirisitu mu Rwanda. Turabibungabunga kugira ngo bitazononekara. Kimwe na Padiri mukuru, turifuza ko byamenyekana, bikadukururira ubukerarugendo butagatifu.”
Yunzemo ati “Muri byo harimo Kiliziya ya mbere yubatswe i Save. Yarasenyutse, ariko uruhanga rwayo rwasigaye rwahinduwe Chapelle. Ku mutwe wayo hari ishusho y’umutima mutagatifu wa Yezu iyi paruwasi yatuwe. Hari ishusho ya Bikira Mariya twasigiwe n’abo bamisiyoneri, n’ishusho ya Mutagatifu Fransisko Saveri, umumisiyoneri mukuru. Dufite inanga bacurangiragaho mu gitambo cya Misa, iriba rya Batisimu abavutse mbere ya 1960 babatirijwemo, n’irimbi ry’Abaterebura, ni ukuvuga abantu bumvise ijambo ry’Imana, rikabakora ku mutima, bakavamo abaryigisha, bakubaka ingo za gikristu, bakabyara abiyeguriye Imana,…”
Musenyeri Jean Bosco Ntagungira, umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Butare Paruwasi ya Save iherereyemo, yavuze ko umushinga wo gutuma Save nk’ahahereye ubukirisitu mu Rwanda hagendwa, bari kuwuganiraho n’inzego z’ubuyobozi bwa Leta.
Cardinal Antoine Kambanda, Arikiyepiskopi wa Diyoseze Gatolika ya Kigali, yaboneyeho gusaba abakirisitu kurushaho gukorera Imana bazirikana ku bamisiyoneri batangije ubukristu mu Rwanda, bagenze ibilometero 7,000 mu nyanja no mu migezi aho bahuye n’imihengeri, ku butaka bagenze n’amaguru bahura n’inyamanswa z’inkazi n’abashakaga kubambura, bararwara, bamwe bagwa no mu nzira.
Imvugo zitandukanye zavuzwe kuri Kiliziya Gaturika kuva yagera mu Rwanda harimo bimwe byatunguranye kuko ubutaka yubatseho yabuguze.
Murenzi Louis


Muhanga amadini arugarijwe.