Umuryango RUB urasaba ko harwanywa ihohoterwa nÔÇÖitotezwa rikorerwa abafite ubumuga bukomatanyjie
Abahanga mu bumenyi bw’isi bavuga ko isi imaze imyaka myishi cyane ibyo bikaba bituma igenda ihinduka biturutse kubiyibera ho byaba intambara,inganda zigenda ziyongera umunsi ku munsi ibyo bigira ingaruka ikomeye kubinyabuzima biyiriho harimo n’umuntu.
Uko hagenda hagaragara intambara hirya no hino hamwe hifashishwa ibitwaro bya kirimbuzi ni nako abantu bagenda bangirika mu miterereye yabo cyane cyane mubice byirema byabo .
bikaba byaratumye hirya no hino ku isi hagaragara abantu benshi bari kuvukana ubumuga kuburyo ubona ko bitandukanye cyane no mu minsi ya kera
Amahirwe menshi ku gihugu cy’u Rwanda kugira abo bantu kuko ni ubwo kitagira inganda zikomeye cyane nyamara kiri mu bihugu bicye ku isi byahuye ni isanganya yi gikorwa cy’ubunyamaswa cya Genocide bigatanga amahirwe menshi kandi kubantu benshi yo kuba bavukana ubumuga bamwe batazi iyo buba bwaraturutse babibona bibagwiriye.
natwe twisanze tumeze gutya ntaruhare twabigizemo
Mukiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki 29/04/2016 bamwe mu mirya ngo iharanira ko abafite ubumuga nabo bagira agaciro nkabandi banyarwanda bose . dore ko usanga 90% aribo baba barishyize hamwe ngo barebe ko hari icyo bakwigeza ho.
ibyo bitangajwe mu gihe hamaze kugaragara ihohoterwa rikorerwa abafite ubumuga bwaba ari ubusanzwe cyangwa ubukomatanyije hirya no hino mu Rwanda .
Nyamara kandi kuba bakorerwa iryo hohoterwa bo bavuga ko ari no kubasonga dore ko batajya bavugwa kuko mu bayobozi b’ u Rwanda usanga ari gacye cyane hashobora kuvugwa ikibazo cyabafite ubumuga.
Pelagie Muhorakeye uhagarariye RNADW arasaba abanyarwanda ko bamenya ko abafite ubumuga ari umuntu nk’abandi ko yavutse nk’abandi kandi ko ntaruhare yabigizemo ,atangaje ibyo mu gihe hirya no hino hakomeje kumvikana imvugo itari nziza bavuga ko kuba umuntu avukanye ubumuga bituruka kubabyeyi babo baba baragiranye amasezerano na shitani. Ibyo akaba abyamaganira kure akaba asaba abantu ko bamenya abifie ubumuga bukomatanyije ari abantu nk’abandi.
Naho vice perezida wa RUB nawe yagarutse kuri icyo kibazo gikomeje kugaragara cyo gushaka gushyira ubumwe hagati y’abantu na satani,ubwo yabazwaga koko niba icyo kibazo cyo guhabwa akato ni hohoterwa kiriho yasubije itangazamakuru ko gikabije ubukana kuri we akaba yumva ko abanyarwanda bakwiye guhagurukira hamwe bakabirwanyiriza hamwe .
Bimwe mu bikorwa by’urugomo birahari ni nkaho mu karere ka Gakente hagaragaye igikorwa cyo gufata kungufu cyabayeho nyuma yaho uwagikoze akaza kwerecyeza inzira ya Uganda .
Ese ni iki inzego za leta zitecyereza kuri iki kibazo ?mu kiganiro n’abanyamakuru cyakonzwe kuri uyu wa gatanu mu ishyaka PSR ubwo perezida w’ishyaka nayakubahwa RUCIBIGANGO akaba ari n’umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda ubwo yabazwaga icyo atecyereza kubana basigajwe inyuma aho usanga batagira amahirwe yo kwiga.yasubijeko we azi neza ko hari amafaranga agenwa na leta.
Ariko niba batabona ubufasha hakongerwamo ubuvugizi hakamenyekana neza icyo kibazo.
Igisubizo kitumvikana neza muri RUB kuko ubu habarurwa abarenga 112 bafite ikibazo cy’ubumuga bukomatanyije kandi badafite ubufasha buhagije dore ko usibye kubarecyera iyo mu miryango batigeze bagira mahirwe yo kwigishwa kuvugana, umushinga bemeza ko uhenze kuboryo bamwe bibaza ko leta yaba iwuhungira kure.
Ese koko abantu baba baravukanye ubumuga baba bafitanye isano yahafi na shitani reka turebe icyo bibiriya ibivugaho dusome Yohana igice cya 9:1-5.
Turaza gusobanukirwa neza niba koko abo bavandimwe bacu bafitanye isano n’imyuka mibi.
BANGANIRIHO THOMAS