elizabertAbakuru bÔÇÖibihugu 10 ku isi bashaje kurusha abandi

Isi ubusanzwe igizwe n’ibihugu 190 kandi buri cyose gifite ukiyobora, hari ibihugu bifite abaperezida,abami cyangwa se umwamikazi, yewe harimo n’ibiyoborwa n’ibikomangoma. Mu bihugu byinshi, bakunze gushyiraho imyaka isabwa ngo umuntu ajye ku mwanya runaka w’ubuyobozi, ariko hari ibihugu bitagendera kuri ayo mategeko, ibyo n’ibiyoborwa n’abami cyangwa abamikazi.

Ni kuri iyo mpamvu twafashe urutonde rw’abakuru b’ibihugu 10 ba mbere bashaje, bafite imyaka kurusha abandi ku isi. Ni ukuvuga bayobora bafite imyaka 80 cyangwa bayirengeje.

Uwambere ni ROBERT Mugabe perezida w’igihugu cya Zimbambwe, uyu mukambwe afite imyaka 92, niwe mukuru w’igihugu kurusha abandi bose ku isi. Uyu MUGABE yatangiye kuyobora Zimbabwe guhera tariki ya 22 ukuboza 1987, kugeza Nyakanga 2014 yari ku mwanya wa kabiri nyuma ya SHIMON Peres perezida w’igihugu cya Israel waje kwegura afite imyaka 90.

mugabe

                                                            Robert Mugabe – Zimbambwe

Uwa kabiri ni umwamikazi w’u Bwongereza ELEZABETH II, uyu mwamikazi afite imyaka 89 yagiye kuri uwo mwnya guhera 1952 asimbuye nyina umwamikazi ELIZABETH I. Igitangaje ni uko bamwe mu bagize goverinoma ye y’ubwongereza bari bataravuka muri icyo gihe. Uyu mwanya azawukurwho n’urupfu, ubusanzwe amazina ye ni Elezabeth Alexandra Mary yavutse tariki 21 Mata 1926.

elizabert

                                        Elizabeth – United Kingdom ( UK)

 

Uwa gatatu ni BEJI CAID Essebsi wa Tunusiya, uyu mukambwe w’imyaka 88 ni umunyapolitiki wo muri Tunisiya wabaye perezida guhera mu mpera z’ukuboza 2014.

Uwa kane ni ABDUL HARIM of Kedah wa Malaysia, uyu mukambwe w’imyaka 87 ni nawe perezida ufite izina rirerire kuko ubusanzwe yitwa Alimu’tasimu Billahi Muhibbuddin Tuanku Alhaji Sir Abdul Halim Mu’adzan Shah ibini Almarhum Sultan Badlishah. Uyu mwanya yawugiyeho mu 1957.

tunisie

                                                          Beji Caid- Tunisiya

Uwa gatanu ni BHUMIBOL Adulyadej wa Thailand, uyu mwami we afite imyaka 88 akaba anamaze igihe kinini ku buyobozi kuko yimye ingoma mu mwaka 1946.

Uwa gatandatu ni SABAH al – Ahmed al – Jaber al –Sabah wa Kuwait. Uyu  mukambwe afite imyaka 85 akaba ari umwami wa gatanu w’igihugu cya Kuwait akaba amaze imyaka 9 yo kuyobora Kuwait.

Uwa karindwi ni RAUL Castro wa  Cuba ku myaka 84 ayoboye Cuba hafi imyaka 10 nyuma yo gusimbura mukuru we FIDEL Castro.

Uwa mu nani ni PAUL Biya wa Camerun, uyu musaza w’iyaka 83 amaze ku butegetsi imyaka igera kuri 33.

camerun

 

                                                           Paul Biya-Camerun

Uwa cyenda ni AKHITO w’u  Buyapani, uyu mukamwe w’imyaka 82, yagiye ku bwami nyuma y’urupfu rwa se HIROHITO, watanze mu mwaka 1989. Uyu mukambwe akazi ke kibanda kujya mu birori no gusura ibindi bihugu bya Asia asaba n’imbabazi ku makosa u Bypani bwaba bwarakoze mu bihe by’indambara.

Ku mwanya wa cumi turahasanga SALMAN bin Abdraziz al Saud wa Arabia Saoudite. Uyu mwami wa Arabia Saoudite afite imyaka 80, akaba ari umwana wa Abdaraziz bin Sad washinze ubwami bwa Arabia Soudite. Uyu wami yasimbuye mukuru we watanze kuwa 23 Mutarama 2015.

Nguko rero kugeza ubu uko abayobozi b’ibihugu barebye izuba mbere y’abandi ku isi barutanwa.

GAKWANDI James

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *