Ibihe bitandukanye ingoma zitandukanye ADEPR yasabye imbabazi abanyarwanda kuruhare abahoze ari abayobozi bayo bagize muri jenocide yakorewe abatusi muri Mata 1994

ADEPR ikomeje gusana imitima  y’abanyarwanda yiyemeza guhumuriza ,kwegera,kubana no gufasha abasizwe iheruheru na jenoside yakorewe abatutsi.ad2

mpagaze mu cyuho cyabayobozi babaye ibyohe nsaba imbabazi abanyarwanda bose kubwabijanditse muri jenoside

Urugero rwiza itorero ADPR ryatanze kuri uyu wa gatanu tariki ya 6 gicuransi  2016 aho abakuru mu itorero rya ADEPR  bemeye guhaguruka bagahagarara mu cyuho cy,abahoze ari abayoboke babo bijanditse mu gikorwa cy,urukoza soni cya jenoside yakorewe abatutsi 1994.ibi bikaba ari urugero rwiza andi madini nayo yarakwiye gukurukiza  akareka gukomeza kwiyobagiza no kutagira icyo avuga kubyo abayoboke ndetse n,abayobozi babo bakoze mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994.ad8

wumvise ubuhamya bamwe bananirwa kwihangana bibaza niba Uwinkindi aho ari muri gereza yakomeza kwitwa pasteur

ad5

aho bicaye niho haguye imbaga ya batutsi ba bakristi  mu gihe cya jenoside 1994

Mu butumwa bwagiye butambuka humvikanye cyane umugabo wahoze ari umuyoboke ndetse ni umuyobozi ukomeye mu itorero rya ADEPR wanamenyekanye cyane mu butabera haba mu Rwanda ndetse no hanze yaho, Pasteur  UWINKINDI Jean. uyu akaba yaramaze no kwemezwa n,ubutabera bw’u Rwanda uruhare yagize mu gihe cya jenoside. Mu buhamya bwatambutse ntawundi wavugwaga uretse Pasteur Uwinkindi Jean. bamwe mu bayoboke bati ntakwiye kongera kwitwa umushumba kuko abo yarashumbye yabagambaniye bakicwa urwagashinyaguro.ad ubuhamya

Viane ati:Pasteur Uwinkindi niwe wambatije nyuma anyicira umugore n'abana bane muri jenoside

Pasteur NTEZIRYAYO Viane ati: guhera mu 1982 nakoranye na Pasteur Uwinkindi Jean ninawe wanambatije.mbere twamubonaga nka Pasteur nkuko natwe turi abapasiteri ariko yifitemo umutima w’ikirura naje kubibona mu gihe cya jenoside aho yaje kunyicira umugore wanjye n’abana bane.mu buhamya bwe yavuze ko Uwinkindi yabibye urwango muburyo bukomeye kuko yakoreshaga ijambo ry’imana abakirisitu bizera aho yavugaga ko inyenzi zateye ziciye mu inzira imwe Imana izazitatanya iciye mu nzira zirindwi.bimwe mu byemezo Uwinkindi yafashe mugihe cya jenoside byagize ingaruka ikomeye ku batutsi mu gihe cya jenoside yaravuze ati:<<Mu gihe cyo gutangira amateraniro mujye mugenzura niba nta nyenzi mwicaranye.kirazira guhisha umututsi kuko bamugusanganye bakakwicana nawe waba ubuze ubwenge kandi ijambo ry’imana riravuga ngo ni ubura ubwenjye nzakureka.ad3

Devota ati:namusanze muri gereza ambaza impamvu abakristu batamusura numva koko afite umutima w'ubunyamaswa aravuga Pasteur Uwinkindi

 

ad urwibutso

tuzahora twibuka abana n'ababyeyi bacu bagiye tukibacyenye

yangera abwira imbaga yabaore yari aho ati:mwari mwarasenze ngo imana ibahe inkwano n’amabati none imana yabahaye igihugu ni byacyo byose ntihagire uwuvuga ko gusahura ari icyaha.Viane siwe wenyine wavuze kuri Pasteur uwinkindi kuko atariwe wabatijwe nawe wenyine kuko na Devota nawe yasizwe mu mazi menshi nawe nyuma akaza kumuhigisha uruhindu nyuma ya jenoside.ni ubwo bwose ADEPR  yagize abayobozi bibigwari nkuko byakomeje gutangazwa nabamwe mubakomeje gufata ijambo ubu Itorero ADEPR rifashe iyambere mu kunga abanyarwanda ryita kubasizwe iheruheru na jenoside.umuvugisha nwitorero ati: duhagaze mu cyuho cy’abayobozi babaye ibigwari bakijandika muri jenoside ubu tukaba dusaba imbabazi imbaga y’abanyarwanda ni isi yose.ibyo byarabaye namateka yacu tugoma kubaha.ariko nanone ntitugomba guheranywa n’amateka dukwiye gushyira hamwe imbaraga tukita ku bavandimwe bacu.ad7

  Devota atanga ubuhamya bamwe bibazaga niba abakoze jenoside bari abantu cyangwa inyamaswa kubera ibyo yavugaga bya mubayeho bitangaje akaza kurokorwa n'imana hamwe ni izahoze ari ingabo za RPF inkotanyi

 Ibyo bitangajwe ni uwo muyobozi mu gihe itorero ya’ADEPR riri ku isonga mu matorero ari mu Rwanda mu kubakira abasinzwe iheruruheru na jenoside aho ubu mu Rwanda hose hamaze kubakwa amazu arenga Magana ane(400) hirya no hino mu Rwanda.ibikorwa biracyakomeza kuko mu Rwanda hose itorero ADEPR riri ku isonga mu kwigisha abanyarwanda batazi gusoma no kwandika.babaremera imishinga igiye itandukanye.

BANGANIRIHO THOMAS

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *