Ntituzibagirwa na gato inzira yÔÇÖumusaraba abavandimwe ,ababyeyi bacu bakoze bamwe bari abacuruzi nka twe

Jenoside yakorewe abatutsi 1994 yadutwaye abanyabwenge idutwara ababyeyi idutwara abavandimwe kwibagirwa ntaho bitandukaniye no kugira uruhare muri jenoside.ni byiza kwibuka dufasha n’abandimwe bacu kwiyubakakopera

Koperative Imvugo Niyo Ngiro Ambara Uberwe nyuma yo kuba yambika abanyarwanda imyenda ndetse n’inkweto ihagurukiye gusana imitima y’abanyarwanda. Ikaba yiteguye gutanga ubufasha uko izajya ibishobonzwa

 

Hashize imyaka 22 jenoside yakorewe abatutsi 1994 ibaye,ubu hirya no hino mu Rwanda ibikorwa byo kwibuka birakomeje hitabwa cyane k’ubuzima bwa basizwe iheruheru na jenoside.abanyarwanda bakaba barahagurukiye kurwanya ingengabitecyerezo ya jenoside.ni ubwo byari bimenyerewe ko amakoperative y’ibikurankota ariyo akunze gufasha no kwitabira ibyo bikorwa byo kwita kubasinzwe iheruheru na jenoside ubu siko bimeze kuko koperative Imvugo Niyo Ngiro ambara uberwe iherutse kwerecyeza mu ntara y’iburasirazuba mu Karere ka Nyamata mu murenge wa Ntarama.kop

mu gikorwa cyo gusura urwibutso no gusobanurirwa bimwe mu byakozwe mubihe byajenoside nkuko babisobanuriwe bakabwirwa amateka yaranze Ntarama ni inzira y’umusaraba abatutsi bari bahungiye ku kiriziya gaturika bahuye nayo dore ko interahamwe zakoze uko zishoboye zibatsinda mu kiriziya.ni ubwo bimeze gutyo kuri koperative Imvugo Niyo Ngiro yo ibona abanyarwanda badakwiye guheranywa na gahinda ahubwo bakwiye gufashanya bagatera imbere ni muri urwo rwego koperative yafashe urugendo ikava mu mugi wa Kigali ikajya mu ntara kwegera,gufasha,no gusana imitima ya bavandimwe basinzwe iheruhuru na jenoside.kuri koperative imvugo niyo ngiro basanga abanyarwanda badakwiye kwihugira ho ahubwo bakwiye guhauruka bagafashanya bityo u Rwanda nk’igihugu kikarusha ho gutera imbere.

Banganiriho Thomas

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *