Abavoka barasaba ko amatora yasubirwamo

Bamwe mu banyamategeko bakomeje kuba mu gihirahiro kubera amatora yakozwe nabi bitewe na Me Ntambara wabujije ubwisanzure

Bitwaje FPR itabatumye bica amatora bahutaza bagenzi babo.Itangazamakuru natwe nk’abamwe mu baba muri sosiyete sivili kandi dusanzwe tuziko mu rugaga rw’abavoka hahoramo bomboli bomboli ntabwo twatanzwe kujya kuba indorerezi .

Ukuri n’ikinyoma bikomeje kurwanira mu rugaga rw’abavoka ,maze amatora akayoborwa mu iterabwoba. Amakosa yose agaragara mu Rwanda ava ku bintu bishingiye kuri sosiyete sivili idakora inshingano zayo. Ubu ni ubugirakabili mu rugaga rw’abavoka havugwa ko amatora arimo ikibazo.NGARAMBE

Ngarambe Francois SG FPR

Ubu rero biravugwa ko hatangijwe igikorwa cyavugaga  abazatorwa mbere yo gutorwa. Iy’inkuru twandika irababaje kubona imboni za rubanda mu mategeko arizo zihutazwa mu matora,ubu se ninde wazigirira ikizere cyo kuba indorerezi mu rwego rw’amatora. Ubwo twari mu ishuri nderabarezi riri i Remera  ahari ahateganirijwe igikorwa cy’amatora. Tariki 27/05/2016 nibwo abavoka 561 bari bazindutse baje kwitorera abajyanama mu nama y’urugaga rw’abavoka.

Inama yari iyobowe na Perezida w’urugaga ku rwego rw’igihugu ariwe Me Kavaruganda Julien Gustave. Itangazamakuru twari twitabiriye amatora twabanje kumva ijambo rya Me Kavaruganda nk’umuyobozi w’urugaga. Me Kavaruganda we ati” Tugiye gukora igikorwa cy’amatora yo gusimbura abajyanama mu nama y’urugaga rw’abavoka. Me Kavaruganda we ati: Abavoka hamwe bitabiriye ni 561 naho abimenyereza umwuga ni 162. Abajyanama bari batanu. Umuyobozi w’amatora yatangaje ko abiyandikishije gutora bari 561 kuri 751 bagize urutonde rw’abavoka.  Ikindi cyavuzwe ni uko abimenyereza ari 394 hakiyandikisha 162 ngo babe aribo bitabira amatora. Haje gushyirwaho abayobora amatora aribo:Me Amani Jean de Dieu, Me Mbonyinshuti Camarade Gilbert, Me Ihozo Tumukunde Aline, Me Ntaganira Vincent. Ikindi cyatunguranye ni abongeweho aribo:Me Fonyo Munyamashara Patien,Me Ruton Ndasheja Sonia na Me Mukakabanda Athanasie bari batanzwe n’abakandida nk’indorerezi.kav

Me Kavaruganda atangiza amatora

Haje gukurikiraho impapuro zo gutoresha zingana na 561 zihwanye n’umubare. Haje gutorwa Me Karungu Celine wavuzweho ko bamwibiye amajwi kuko yagize 280 nyuma bakaba baramwibiye agira amajwi 290. Bamwe mu banyamategeko twaganiriye nyuma y’itorwa rya Me Karungu badutangarije ko  yari kujya mu bajyanama agize amajwi 281. Itorwa rya Me Karungu rero ntabwo rikwiye guhabwa umwanya mu rugaga rw’abavoka kuko atatsinze amatora. Abakandinda bari biyamamaje  nako bari bahawe umwanya wo kuba abajyanama ni: Me Nkundabarashi Moise yagize amajwi 356 Me  Rushikana Niyo Justin 314 Me Karungu Celine 290. Ubu rero ngo hateganijwe andi matora  yo kuzuza imyanya iteganijwe uko ari itanu.abavvo

Bamwe mu bavoka ntibishimiye amatora ya tariki 27/05/2016

Birasabwa ko amatora yasubirwamo kuko yakozwe mu buryo butaziguye.  Abakandida biyamamaje  babifitiye ubushobozi ntibemererwe ni aba bakurikira: Me Gashema Felecien,Me Umupfasoni Blandine, Me Rwigema Vincent, Me Habimana Christine,Me Habineza Jean Paul. Amatora arangiye hatangiye kujujura muri bamwe mu bavoka ,natwe nk’itangazamakuru dutangira kubegera ngo tubabaze uko bihagaze. Umwavoka wese twaganiraga yangaga ko amazina ye atangazwa kubera impamvu z’umutekano we,ariko akagira ati: Amatora y’abavoka bashatse bajya bayareka bakishyiriraho uwo bagennye batiriwe babeshyera FPR ko ariyo yabatumye. Uyu munyamategeko yagize ati: Mu cyumba cy’amatora hinjiraga abarenze batatu kandi mu matora bibujijwe. Buri mw’avoka wese yavugaga ko Me Ntambara  ko ariwe Perezida wa FPR mu rugaga rw’abavoka kandi ko ariwe wazambije amatora. Undi mw’avoka nawe ati: Turashaka ko amatora subirwamo iterabwoba rya Me Ntambara rigacika. Abakandida bari bashyigikiwe na Me Ntambara babanje gukwirakwiza impapuro ziriho amazina yabo mbere yuko amatora aba.

Avoka umwe wasezerewe mu gisirikare tuganira nawe yanze ko amzina ye atangazwa ariko agira ati: Birababaje kubona umuntu nka Me Ntambara yitwikira FPR ngo yamutumye ngo hatorwe kanaka kandi batamutumye. Twamubajije impamvu avuga ko Me Ntambara atatumwe na FPR ngo hatorwe uwo bifuza? Ajya kunsubiza yagize ati:  Twese dukunda FPR kuko twayihaye imbaraga zacu k’urugamba ntabwo twayizima mu gihugu  kandi aricyo twarwaniraga. Abavoka bose bifuza ko amatora asubirwamo. Ingenzinyayo .com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *